23 Icya cumi cy’ibyo wejeje,+ divayi yawe nshya, amavuta yawe n’uburiza bwo mu mashyo yawe n’ubwo mu mikumbi yawe,+ ujye ubirira imbere ya Yehova Imana yawe, ubirire ahantu azatoranya akahashyira izina rye, kugira ngo wige guhora utinya Yehova Imana yawe.+