Nehemiya
8 Abantu bose bateranira hamwe+ ku karubanda+ imbere y’Irembo ry’Amazi.+ Hanyuma babwira Ezira+ umwandukuzi ngo azane igitabo+ cy’amategeko ya Mose,+ ayo Yehova yategetse Isirayeli.+ 2 Nuko ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi,+ Ezira umutambyi+ azana amategeko imbere y’iteraniro+ ry’abagabo n’abagore, n’abandi bantu bose baciye akenge bashobora kumva.+ 3 Akomeza kubasomera+ mu gitabo cy’amategeko mu ijwi riranguruye ari ku karubanda imbere y’Irembo ry’Amazi, ahera mu gitondo cya kare+ ageza ku manywa y’ihangu ari imbere y’abagabo n’abagore n’abandi bose baciye akenge; kandi abantu bose bari bateze amatwi+ bitonze, bumva+ ibyasomwaga mu gitabo cy’amategeko. 4 Kandi Ezira umwandukuzi yari ahagaze ahantu hirengeye hari hubakishije ibiti+ hari hateguriwe uwo munsi; iburyo bwe yari ahagararanye na Matitiya na Shema na Anaya na Uriya na Hilukiya na Maseya, ibumoso hari Pedaya na Mishayeli na Malikiya+ na Hashumu+ na Hashibadana na Zekariya na Meshulamu.
5 Nuko Ezira abumbura+ igitabo abantu bose bamureba, kuko yari ahagaze hejuru asumba abandi bose; kandi akibumbuye abantu bose barahaguruka.+ 6 Hanyuma Ezira asingiza Yehova+ Imana y’ukuri, Imana ikomeye, abantu bose bikiriza bazamuye amaboko+ bati “Amen! Amen!”+ maze bikubita imbere+ ya Yehova bubamye.+ 7 Kandi Yeshuwa na Bani na Sherebiya+ na Yamini na Akubu na Shabetayi na Hodiya na Maseya na Kelita na Azariya na Yozabadi+ na Hanani na Pelaya+ n’Abalewi, basobanuriraga abantu ayo mategeko+ abantu bahagaze.+ 8 Bakomeza gusoma+ mu gitabo mu ijwi riranguruye, basoma amategeko y’Imana y’ukuri, barayasobanura kandi barayumvikanisha, bakomeza gufasha abantu gusobanukirwa ibyasomwaga.+
9 Nehemiya+ wari Tirushata+ na Ezira+ umutambyi akaba n’umwandukuzi, n’Abalewi bigishaga abantu, babwira abantu bose bati “uyu ni umunsi werejwe Yehova Imana yanyu.+ Ntimuboroge cyangwa ngo murire.”+ Kuko abantu bose bariraga mu gihe bumvaga amagambo yo mu mategeko.+ 10 Akomeza ababwira ati “mugende murye ibibyibushye, munywe n’ibiryoshye kandi mwoherereze ibyokurya+ abadafite icyo bateguriwe, kuko uyu ari umunsi werejwe Umwami wacu, kandi ntimubabare, kuko ibyishimo bituruka kuri Yehova ari igihome cyanyu.” 11 Nuko Abalewi babwira abantu bose ngo baceceke, bati “mutuze kuko uyu ari umunsi wera, kandi ntimubabare.” 12 Nuko abantu bose bararya baranywa, boherereza abandi ibyokurya+ kandi bakomeza kunezerwa+ cyane, kuko bari basobanukiwe amagambo babwiwe.+
13 Ku munsi wa kabiri abatware b’amazu ya ba sekuruza b’abantu bose n’abatambyi n’Abalewi, bateranira aho Ezira umwandukuzi yari ari kugira ngo basobanukirwe amagambo yo mu mategeko.+ 14 Nuko basanga mu mategeko Yehova yategetse binyuze kuri Mose+ handitswemo ko Abisirayeli bagombaga kuba mu ngando+ mu gihe cy’umunsi mukuru wabaga mu kwezi kwa karindwi,+ 15 kandi ko bagombaga gutangaza+ mu migi yabo yose n’i Yerusalemu+ bati “mujye mu karere k’imisozi miremire+ muzane amashami y’imyelayo+ n’amashami y’ibiti bivamo amavuta, n’amashami y’igiti cy’umuhadasi n’amashami y’imikindo n’amashami y’ibiti by’amababi menshi kugira ngo muyubakishe ingando, nk’uko byanditswe.”
16 Abantu baragenda barayazana bubaka ingando, buri wese yubaka ku gisenge cy’inzu+ ye no mu ngo zabo no mu ngo+ zombi z’inzu y’Imana y’ukuri, no ku karubanda+ imbere y’Irembo ry’Amazi+ no ku karubanda imbere y’Irembo rya Efurayimu.+ 17 Nuko iteraniro ryose ry’abavuye mu bunyage ryubaka ingando, maze riba muri izo ngando. Kandi Abisirayeli ntibari barigeze babigenza batyo uhereye mu gihe cya Yosuwa mwene Nuni+ kugeza uwo munsi, ku buryo abantu banezerewe cyane.+ 18 Buri munsi basomaga igitabo cy’amategeko y’Imana y’ukuri mu ijwi riranguruye,+ kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma; nuko bamara iminsi irindwi bizihiza uwo munsi mukuru, maze ku munsi wa munani habaho ikoraniro ryihariye nk’uko byategetswe.+