Kuva
17 Nuko iteraniro ryose ry’Abisirayeli riva mu butayu bwa Sini,+ bagenda bakambika nk’uko Yehova yabategekaga,+ amaherezo bagera i Refidimu+ bakambikayo. Ariko aho ngaho nta mazi yo kunywa abantu bari bafite.
2 Abantu batonganya Mose bavuga+ bati “duhe amazi yo kunywa.” Ariko Mose arababwira ati “murantonganyiriza iki? Kuki mukomeza kugerageza Yehova?”+ 3 Abantu bakomeza kugira inyota kandi bakomeza kwitotombera Mose bavuga bati “kuki wadukuye muri Egiputa? Ese kwari ukugira ngo utwicishe inyota, twe n’abana bacu n’amatungo yacu?”+ 4 Hanyuma Mose atakira Yehova ati “aba bantu ndabagenza nte? Harabura gato bakantera amabuye!”+
5 Nuko Yehova abwira Mose ati “jya imbere y’abantu,+ ujyane na bamwe mu bakuru b’Abisirayeli, witwaje inkoni yawe wakubitishije uruzi rwa Nili.+ Uyifate mu ntoki ugende, 6 nanjye nzahagarara imbere yawe ku rutare rw’i Horebu. Uzakubite urwo rutare, na rwo ruzavamo amazi abantu bayanywe.”+ Nuko Mose abigenza atyo abakuru b’Abisirayeli babireba. 7 Aho hantu Mose ahita Masa+ na Meriba+ bitewe n’uko Abisirayeli bamutonganyije kandi bakagerageza Yehova,+ bavuga bati “ese Yehova ari kumwe natwe cyangwa ntari kumwe natwe?”+
8 Abamaleki+ baraza bagaba igitero ku Bisirayeli i Refidimu.+ 9 Nuko Mose abwira Yosuwa+ ati “dutoranyirize abagabo ujyane na bo+ kurwanya Abamaleki. Ejo nzahagarara ku mpinga y’umusozi mfashe mu ntoki inkoni y’Imana y’ukuri.”+ 10 Yosuwa akora nk’uko Mose yamutegetse,+ ajya kurwanya Abamaleki. Mose na Aroni na Huri+ na bo barazamuka bajya mu mpinga y’umusozi.
11 Iyo Mose yazamuraga amaboko, Abisirayeli baraneshaga,+ ariko yayamanura Abamaleki bakanesha. 12 Amaboko ya Mose amaze kuruha, bamuzanira ibuye aryicaraho, maze Aroni na Huri bafata amaboko ye, umwe ari ku ruhande rumwe undi ku rundi, ku buryo amaboko ye yahamye hamwe kugeza izuba rirenze. 13 Nuko Yosuwa atsinda Abamaleki n’abari kumwe na bo, abicisha inkota.+
14 Yehova abwira Mose ati “ibyo ubyandike mu gitabo+ bizabe urwibutso, kandi ubibwire Yosuwa uti ‘nzatsemba Abamaleki, kandi ntibazongera kwibukwa ukundi munsi y’ijuru.’”+ 15 Nuko Mose yubaka igicaniro maze acyita Yehova-Nisi, 16 aravuga ati “Yehova azarwanya Abamaleki iteka ryose,+ kubera ko barwanyije intebe y’ubwami+ ya Yah.”+