Yesaya
16 Mwoherereze umutware w’igihugu imfizi y’intama+ ive i Sela aherekeye mu butayu, ikomeze igere ku musozi w’umukobwa w’i Siyoni.+
2 Kimwe n’inyoni ihunga yirukanywe mu cyari cyayo,+ ni ko abakobwa b’i Mowabu bazamera ku cyambu cya Arunoni.+
3 “Nimutange inama, musohoze icyemezo cyafashwe.+
“Hindura igicucu cyawe kimere nk’ijoro ku manywa y’ihangu.+ Hisha abatatanye+ kandi ntugambanire uhunga.+ 4 Mowabu we, reka abanjye batatanye babe iwawe ari abimukira.+ Ubabere aho kwihisha umunyazi,+ kuko ukandamiza ageze ku iherezo rye; kunyaga birarangiye, kandi abanyukanyukaga abandi batsembwe mu isi.+
5 “Intebe y’ubwami izakomezwa n’ineza yuje urukundo;+ kandi umwami azayicaraho mu budahemuka ari mu ihema rya Dawidi,+ aca imanza kandi ashaka ubutabera, yiteguye gukora ibyo gukiranuka.”+
6 Twumvise iby’ubwibone bwa Mowabu, ko yibona cyane;+ twumvise ibyo kwishyira hejuru kwe n’ubwibone bwe n’umujinya we;+ amagambo ye atagira umumaro nta cyo azamugezaho.+ 7 Ni yo mpamvu ab’i Mowabu bazaborogera Mowabu; ndetse Mowabu yose izacura umuborogo.+ Abashegeshwe bazaririra utugati tw’imizabibu tw’i Kiri-Hareseti,+ 8 kubera ko amaterasi y’i Heshiboni+ yarabye. Bene amahanga bakubise amashami y’umuzabibu w’i Sibuma+ bahungura inzabibu zawo. Barayakubise agera i Yazeri,+ azerera mu butayu. Imishibu yayo barayiretse irashisha, igera ku nyanja.
9 Ni yo mpamvu nzarira amarira y’i Yazeri ndirira umuzabibu w’i Sibuma.+ Yewe Heshiboni+ nawe Eleyale,+ nzabuhira amarira yanjye, kubera ko imiborogo yageze ku mpeshyi yawe no ku musaruro wawe.+ 10 Umunezero n’ibyishimo byavuye mu murima wawe w’ibiti byera imbuto; nta bakirangurura ijwi ry’ibyishimo mu nzabibu kandi nta wucyiyamirira.+ Nta bakinyukanyukira imizabibu mu rwengero ngo babone divayi.+ Natumye kwiyamirira bihagarara.+
11 Ni yo mpamvu ibyo mu nda yanjye byigorora nk’imirya y’inanga bitewe na Mowabu,+ mu nda yanjye hakivumbura bitewe na Kiri-Hareseti.+
12 Byaje kugaragara ko Mowabu yanegekariye ku kanunga;+ yaje mu rusengero rwe gusenga+ ariko ntiyabasha kugira icyo ageraho.+
13 Ayo ni yo magambo Yehova yavuze kera ku birebana na Mowabu. 14 None Yehova aravuze ati “mu myaka itatu, hakurikijwe imyaka y’umukozi ukorera ibihembo,+ icyubahiro+ cya Mowabu kizateshwa agaciro biturutse ku mpagarara z’uburyo bwose, kandi abazasigara bazaba ari bake cyane, badafite imbaraga.”+