Igice cya cumi na gatanu
Urubanza Yehova yaciriye amahanga
1. Ni ayahe magambo y’urubanza Yehova yaciriye Ashuri yanditswe na Yesaya?
YEHOVA ashobora gukoresha amahanga mu guhana ubwoko bwe iyo bwakoze nabi. Icyakora, ntibimubuza kuyahana iyo agaragaje ubugome bitari ngombwa, akibona kandi akarwanya ugusenga k’ukuri. Ni cyo cyatumye ahumekera Yesaya mbere y’igihe kugira ngo yandike urubanza rw’‘ibyahanuriwe Babuloni’ (Yesaya 13:1). Nyamara, Babuloni yari itaragateza akaga ubwoko bw’Imana. Mu gihe cya Yesaya, Ashuri ni yo yakandamizaga ubwoko bw’Imana bw’isezerano. Ashuri yarimbuye ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli, kandi yirara mu gice kinini cy’u Buyuda igisiga ari amatongo. Ariko Ashuri ntiyari gukomeza kwigarurira ibihugu. Yesaya yaranditse ati ‘Uwiteka Nyiringabo ararahiye ati “ni ukuri uko nabitekereje ni ko bizasohora, kandi uko nagambiriye ni ko bizaba. Nzavunagurira Abashuri mu gihugu cyanjye, kandi nzabaribatira mu misozi yanjye miremire, maze uburetwa babakoreshaga buzabavaho, n’umutwaro babahekeshaga uzabava ku bitugu”’ (Yesaya 14:24, 25). Hashize igihe gito Yesaya avuze ayo magambo y’ubuhanuzi, Ashuri ntiyongeye gukandamiza u Buyuda.
2, 3. (a) Mu bihe bya kera, ni bande Yehova yaramburiye ukuboko kwe? (b) Kuba Yehova aramburira ukuboko kwe “amahanga yose” bisobanura iki?
2 Byari kugendekera bite se andi mahanga yarwanyaga ubwoko bw’Imana bw’isezerano? Na yo yagombaga gucirwa urubanza. Yesaya yaravuze ati “uwo ni wo mugambi wagiriwe isi yose, kandi uko ni ko kuboko kwaramburiwe amahanga yose. Ubwo Uwiteka Nyiringabo ari we wabigambiriye ni nde uzamuvuguruza? Ukuboko kwe kurabanguye, ni nde uzaguhina?” (Yesaya 14:26, 27). ‘Umugambi’ wa Yehova si umugambi uyu usanzwe, ahubwo ni icyemezo kidakuka yafashe, cyangwa iteka yaciye (Yeremiya 49:20, 30). ‘Ukuboko’ kw’Imana kwerekeza ku mbaraga zayo zigaragarira mu bikorwa. Mu mirongo ya nyuma yo muri Yesaya igice cya 14, no mu gice cya 15 kugeza ku cya 19, umugambi wa Yehova uvugwamo ni uwo gucira urubanza u Bufilisitiya, Mowabu, Damasiko, Etiyopiya na Misiri.
3 Ariko kandi, Yesaya yavuze ko ukuboko kwa Yehova kwaramburiwe “amahanga yose.” Ku bw’ibyo rero, n’ubwo ubwo buhanuzi bwa Yesaya bwabanje gusohora mu bihe bya kera, bwagombaga no kugira irindi sohozwa muri iki ‘gihe cy’imperuka,’ ubwo Yehova azaramburira ukuboko kwe ubwami bwose bwo ku isi (Daniyeli 2:44; 12:9; Abaroma 15:4; Ibyahishuwe 19:11, 19-21). Imana ishobora byose Yehova ihishura umugambi wayo hakiri kare cyane, yiringiye ko uzasohora. Nta muntu n’umwe ushobora guhina ukuboko kwayo kurambuye.—Zaburi 33:11; Yesaya 46:10.
“Inzoka iguruka y’ubumara butwika” yerekeje iy’u Bufilisitiya
4. Ni ibiki bikubiye mu rubanza Yehova yahanuriye u Bufilisitiya?
4 Abafilisitiya ni bo yahereyeho. ‘Mu mwaka Umwami Ahazi yatanzemo habayeho ubu buhanuzi. Bufilisitiya mwese, ntimunezezwe n’uko inkoni yabakubitaga ivunitse, kuko mu gishyitsi cy’inzoka hagiye kuvamo incira, kandi urubyaro rwayo ruzaba inzoka iguruka y’ubumara butwika.’—Yesaya 14:28, 29.
5, 6. (a) Ni mu buhe buryo Uziya yabereye Abafilisitiya nk’inzoka? (b) Hezekiya yabereye Abafilisitiya nk’iki?
5 Umwami Uziya yari akomeye cyane ku buryo yabashije gukumira Abafilisitiya (2 Ngoma 26:6-8). Yababereye nk’inzoka, kandi inkoni ye yahoraga ikubita abo banzi bari baturanye. Nyuma y’aho Uziya apfiriye, ‘inkoni ye yaravunitse,’ nuko Yotamu umwami wizerwa arategeka, ariko “abantu bagumya gukiranirwa.” Nyuma y’aho, Ahazi yabaye umwami. Ibintu byarahindutse, maze Abafilisitiya bakajya batera i Buyuda kandi bagatsinda (2 Ngoma 27:2; 28:17, 18). Ariko ibintu byaje kongera guhinduka. Mu mwaka wa 746 M.I.C., Umwami Ahazi yarapfuye maze Hezekiya wari ukiri muto yima ingoma. Niba Abafilisitiya baribwiraga ko bari gukomeza kunesha u Buyuda, baribeshyaga cyane. Hezekiya yabishemo benshi. Hezekiya wakomokaga kuri Uziya (cyangwa wari “urubyaro” rwo ku “gishyitsi” cye), yari ameze nk’“inzoka iguruka y’ubumara butwika.” Yagabaga igitero agenda nk’umwambi, akabakubita nk’umurabyo kandi agatuma bokerwa nk’aho abinjijemo ubumara.
6 Nguko uko uwo mwami mushya yamereye Abafilisitiya. Koko rero, ‘[Hezekiya] yatsinze Abafilisitiya, ahindura igihugu cyose kugeza i Gaza n’ingabano zaho’ (2 Abami 18:8). Dukurikije amateka avuga ibya Senakeribu Umwami wa Ashuri, Abafilisitiya bayobotse Hezekiya. “Abakene,” ni ukuvuga ubwami bwa Yuda bwari bwaranegekaye, bagize umutekano usesuye bagira n’uburumbuke, mu gihe Abafilisitiya bo bicwaga n’inzara.—Soma muri Yesaya 14:30, 31.
7. Ni ayahe magambo agaragaza ukwizera Hezekiya yagombaga kubwira intumwa zari zaje i Yerusalemu?
7 Bisa n’aho za ntumwa zari i Buyuda wenda zishaka ko bwazabafasha kurwanya Ashuri. Bari kuzisubiza iki? “Intumwa z’ishyanga bazazisubiza iki?” Mbese Hezekiya yagombaga gushakira umutekano mu kwifatanya n’andi mahanga? Oya rwose! Yagombaga kubwira izo ntumwa ati “Uwiteka ni we washinze i Siyoni, abantu be barengana ni ho bazahungira” (Yesaya 14:32). Uwo mwami yagombaga kwiringira Yehova byimazeyo. Urufatiro rwa Siyoni rwari rukomeye rutanyeganyega. Abari bugarijwe na Ashuri bari kubonera umutekano muri uwo murwa.—Zaburi 46:2-8.
8. (a) Muri iki gihe, ni gute amahanga amwe n’amwe yagiye amera nk’u Bufilisitiya? (b) Yehova yakoze iki kugira ngo ashyigikire ubwoko bwe muri iki gihe nk’uko yabikoze no mu gihe cya kera?
8 Muri iki gihe hari amahanga ameze nk’u Bufilisitiya arwanya cyane abasenga Imana. Abakristo b’Abahamya ba Yehova bagiye bafungwa bagashyirwa no mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Umurimo wabo warabuzanyijwe. Benshi barishwe. Ababarwanya bakomeje ‘guteranira gutera ubugingo bw’umukiranutsi’ (Zaburi 94:21). Abarwanya abo Bakristo bashobora kuba babona ko ari “abakene” n’“abatindi.” Ariko kandi, Yehova arabashyigikiye kandi abaha ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka, mu gihe abo banzi babo bo bishwe n’inzara (Yesaya 65:13, 14; Amosi 8:11). Igihe Yehova azaramburira ukuboko Abafilisitiya bo muri iki gihe, abo ‘bakene’ bazaba bafite umutekano. Bazawugirira hehe? Bazawubonera mu kwifatanya n’“abo mu nzu y’Imana,” Yesu akaba ari we buye rikomeza imfuruka yayo (Abefeso 2:19, 20). Kandi bazarindwa na “Yerusalemu yo mu ijuru,” ni ukuvuga Ubwami bwa Yehova bwo mu ijuru Yesu Kristo abereye Umwami.—Abaheburayo 12:22; Ibyahishuwe 14:1.
Mowabu icecekeshwa
9. Urubanza rwakurikiyeho rwaciriwe bande, kandi se, ni gute abo bantu bagaragaje ko bangaga ubwoko bw’Imana?
9 Iburasirazuba bw’Inyanja y’Umunyu, hari ikindi gihugu cya Mowabu cyahanaga imbibi na Isirayeli. Abamowabu si nk’Abafilisitiya, kuko bo bari bafitanye isano n’Abisirayeli. Bakomokaga kuri Loti, umuhungu wabo wa Aburahamu (Itangiriro 19:37). Nyamara Abamowabu bangaga Abisirayeli n’ubwo bari bene wabo. Urugero, mu gihe cya Mose, umwami w’i Mowabu yaguririye umuhanuzi Balamu kugira ngo avume Abisirayeli. Ibyo binaniranye, Abamowabu bakoresheje ubwiyandarike no gusenga Baali kugira ngo bagushe Abisirayeli mu mutego (Kubara 22:4-6; 25:1-5). Ntibitangaje rero kuba Yehova yarahumekeye Yesaya kugira ngo yandike urubanza rw’“ibihanurirwa Mowabu”!—Yesaya 15:1a.
10, 11. Ni iki cyari kugera ku Bamowabu?
10 Yesaya yahanuriye imidugudu myinshi n’uturere by’i Mowabu, hakubiyemo Ari, Kiri (cyangwa Kirihareseti) na Diboni (Yesaya 15:1b, 2a). Abamowabu bari kuririra imigati y’imizabibu y’i Kirihareseti, wenda ikaba ari yo yari ikiribwa cy’ibanze muri uwo mujyi. (Yesaya 16:6, 7, gereranya na “Bibiliya Ntagatifu.”) I Sibuma n’i Yazeri hari hazwiho ubuhinzi bw’imizabibu hari gusiribangwa (Yesaya 16:8-10). Egilatishelishiya, iryo zina rikaba rishobora kuba risobanurwa ngo “Inyana y’imyaka itatu,” yari kumera nk’inyana y’ibigango inihishwa n’umubabaro (Yesaya 15:5). Ibyatsi byo mu mirima byari kuma, n’“amazi y’i Dimoni” akuzura amaraso y’Abamowabu bishwe. “Amazi y’i Nimurimu” yari ‘gukama,’ haba mu buryo bw’ikigereranyo cyangwa mu buryo nyakuri, wenda bitewe n’uko ingabo z’abanzi zari kugomera imigezi yaho.—Yesaya 15:6-9.
11 Abamowabu bari kwambara ibigunira, iyo ikaba ari imyambaro y’icyunamo. Bari kwiharangura kugira ngo bagaragaze ko bakozwe n’isoni kandi bishwe n’agahinda. Bari ‘kogosha’ ubwanwa kugira ngo bagaragaze ko bari bafite umubabaro mwinshi no gukorwa n’isoni (Yesaya 15:2b-4). Yesaya na we ubwe yumvise bimuteye agahinda, kuko yari azi neza ko izo manza zari kuzasohozwa nta kabuza. Ubwo butumwa bw’akaga kari kuzagera ku Bamowabu bwatumye yumva inyama ze zo mu nda zivumbuye nk’imirya y’inanga yirangira, kubera ko yari abafitiye impuhwe.—Yesaya 16:11, 12.
12. Ubuhanuzi Yesaya yahanuriye Mowabu bwasohojwe bute?
12 Ubwo buhanuzi bwari gusohozwa ryari? Bidatinze. “Iryo jambo ni ryo Uwiteka yavuze kuri Mowabu kera. Ariko noneho Uwiteka avuze yuko imyaka itatu itarashira nk’iy’ukorera ibihembo, icyubahiro cy’i Mowabu n’ingabo zaho zose nyinshi cyane bizahinyurwa, kandi abazasigara bacitse ku icumu bazaba ari inkeho cyane, ari nta cyo bamaze” (Yesaya 16:13, 14). Mu buryo buhuje n’ubwo buhanuzi, hari ibintu byataburuwe mu matongo bigaragaza ko mu kinyejana cya munani M.I.C. Mowabu yagezweho n’akaga gakomeye kandi imyinshi mu midugudu yaho igasigara itagira abayitura. Tigulatipileseri wa III yavuze ko Salamanu w’i Mowabu yari umwe mu bategetsi bamuhaga ikoro. Senakeribu yahawe ikoro na Kamusunadibi, umwami w’i Mowabu. Abami ba Ashuri, Esarihadoni na Ashurubanipali, bavuze ko abami b’i Mowabu ari bo Musuri na Kamashalitu babategekeraga. Hashize ibinyejana byinshi ubwoko bw’Abamowabu bwarazimangatanye burundu. Hari amatongo y’imijyi yavumbuwe batekereza ko ari iy’i Mowabu, ariko kugeza ubu bataburuye ibintu bike cyane bigaragaza ko iryo shyanga ryahoze ari umwanzi ukomeye wa Isirayeli ryabayeho.
Irimbuka rya “Mowabu” yo muri iki gihe
13. Ni uwuhe muryango ushobora kugereranywa na Mowabu muri iki gihe?
13 Muri iki gihe, hari umuryango mpuzamahanga umeze nka Mowabu ya kera. Uwo muryango ni amadini yiyita aya Gikristo, yo gice gikomeye cya ‘Babuloni ikomeye’ (Ibyahishuwe 17:5). Abamowabu n’Abisirayeli bakomokaga kuri Tera, se wa Aburahamu. Mu buryo nk’ubwo, amadini yiyita aya Gikristo, kimwe n’itorero ry’Abakristo basizwe muri iki gihe, avuga ko yakomotse ku itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere (Abagalatiya 6:16). Ariko kandi, amadini yiyita aya Gikristo ameze nka Mowabu: yarononekaye, ashyigikira ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka no gusenga imana zitari Imana imwe y’ukuri ari yo Yehova (Yakobo 4:4; 1 Yohana 5:21). Abayobozi bayo muri rusange barwanya ababwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami.—Matayo 24:9, 14.
14. N’ubwo Yehova yaciriye urubanza “Mowabu” yo muri iki gihe, ni ibihe byiringiro abantu bo muri uwo muryango bashobora kugira?
14 Amaherezo, Mowabu yaracecekeshejwe. Uko ni na ko bizagendekera amadini yiyita aya Gikristo. Yehova azakoresha Ashuri yo muri iki gihe iyahindure amatongo (Ibyahishuwe 17:16, 17). Ariko kandi, hari ibyiringiro ku bantu bari muri iyo “Mowabu” yo muri iki gihe. Mu gihe Yesaya yahanuriraga Mowabu, yageze aho aravuga ati “intebe y’ubwami izakomezwa no kugira imbabazi kandi hariho uzayicaraho mu kuri, mu nzu ya Dawidi, ari umucamanza ukurikiza imanza z’ukuri, akabangukira gukora ibyo gukiranuka” (Yesaya 16:5). Mu mwaka wa 1914, Yehova yashimangiye intebe y’ubwami ya Yesu, Umutegetsi wakomotse ku Mwami Dawidi. Ubwami bwa Yesu ni uburyo Yehova agaragazamo imbabazi ze, kandi mu gusohoza isezerano Imana yagiranye n’Umwami Dawidi, ubwo Bwami buzahoraho iteka ryose (Zaburi 72:2; 85:11, 12; 89:4, 5; Luka 1:32). Abantu benshi bicisha bugufi bagiye bava muri “Mowabu” yo muri iki gihe bakagandukira Yesu kugira ngo bazabone ubuzima (Ibyahishuwe 18:4). Mbega ukuntu abo bantu bahumurizwa no kumenya ko Yesu “azamenyesha amahanga ibyo gukiranuka”!—Matayo 12:18; Yeremiya 33:15.
I Damasiko hahinduka amatongo
15, 16. (a) Ni ibihe bintu bibi Damasiko na Isirayeli bakoreye u Buyuda, kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka kuri Damasiko? (b) Ni nde wundi wabwirwaga mu rubanza rwaciriwe Damasiko? (c) Ni irihe somo Abakristo muri iki gihe bashobora kuvana kuri Isirayeli?
15 Hanyuma, Yesaya yanditse urubanza rw’“ibihanurirwa i Damasiko” (Soma muri Yesaya 17:1-6). Damasiko yari iherereye mu majyaruguru ya Isirayeli, yari ‘umutwe wa Siriya’ (Yesaya 7:8). Ku ngoma y’Umwami Ahazi w’u Buyuda, Resini w’i Damasiko yafatanyije na Peka wa Isirayeli batera u Buyuda. Ariko kandi, Ahazi yasabye umwami wa Ashuri witwaga Tigulatipileseri wa III kurwanya Damasiko, arahigarurira maze ajyana mu bunyage abenshi mu baturage baho. Nyuma y’aho, Damasiko ntiyongeye guteza u Buyuda akaga.—2 Abami 16:5-9; 2 Ngoma 28:5, 16.
16 Birashoboka ko urubanza Yehova yaciriye Damasiko rwarimo ibyarebaga ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli bwahemutse bitewe n’amasezerano bwari bwaragiranye na Damasiko (Yesaya 17:3). Isirayeli yari kumera nk’umurima warumbye mu gihe cy’isarura, cyangwa igiti cy’umwelayo amashami yacyo yahungutseho imyelayo hafi ya yose (Yesaya 17:4-6). Mbega ukuntu ibyo ari isomo rikomeye ku bantu biyeguriye Yehova! Aba yiteze ko tumwiyegurira we wenyine nta kindi tumubangikanyije na cyo, kandi umurimo wera yemera ni uwo tumukorera tubivanye ku mutima. Ikindi kandi, yanga urunuka abantu bagirira nabi abavandimwe babo.—Kuva 20:5; Yesaya 17:10, 11; Matayo 24:48-50.
Kwiringira Yehova byimazeyo
17, 18. (a) Ni gute abantu bamwe na bamwe bo muri Isirayeli bitabiriye urubanza rwa Yehova, ariko se, muri rusange rwitabiriwe rute? (b) Ni gute ibintu biriho muri iki gihe bisa n’ibyariho mu gihe cya Hezekiya?
17 Yesaya yakomeje avuga ati “uwo munsi umuntu azatumbīra Umuremyi we, amaso ye azita ku Uwera wa Isirayeli. Kandi ntazatumbira ibyotero byaremwe n’intoki ze, ntazita ku bukorikori bw’intoki ze cyangwa Ashera n’ibishushanyo by’izuba” (Yesaya 17:7, 8). Hari Abisirayeli bumviye umuburo Yehova yabahaye. Urugero, nk’igihe Hezekiya yatumiriraga abaturage bo muri Isirayeli kuza kwifatanya n’u Buyuda kwizihiza Pasika, hari Abisirayeli babyitabiriye maze bajya mu majyepfo kwifatanya n’abavandimwe babo muri gahunda y’ugusenga kutanduye (2 Ngoma 30:1-12). Icyakora, abenshi mu baturage bo muri Isirayeli bagize urw’amenyo intumwa zari zaje kubatumira. Abantu bo muri icyo gihugu bari barabaye abahakanyi mu buryo butagira igaruriro. Ku bw’ibyo, umugambi wa Yehova wo kubarimbura warasohojwe. Ashuri yarimbuye imidugudu ya Isirayeli, igihugu gihinduka amatongo n’imirima irarumba.—Soma muri Yesaya 17:9-11.
18 Bimeze bite se muri iki gihe? Ishyanga rya Isirayeli ryari ryarokamwe n’ubuhakanyi. Ku bw’ibyo, uburyo Hezekiya yagerageje gufasha abantu bo muri iryo shyanga kugira ngo bagarukire ugusenga k’ukuri butwibutsa ukuntu muri iki gihe Abakristo b’ukuri bagerageza gufasha abantu bari mu madini yiyita aya Gikristo na yo yokamwe n’ubuhakanyi. Kuva mu mwaka wa 1919, intumwa ziturutse mu bagize “Isirayeli y’Imana” zizenguruka mu bayoboke b’amadini yiyita aya Gikristo, zibatumirira kuza ngo bifatanye mu gusenga kutanduye (Abagalatiya 6:16). Abenshi barabyanga. Abandi bakoba izo ntumwa. Ariko hari abantu babyitabiriye. Ubu babarirwa muri za miriyoni, kandi bashimishwa cyane no ‘gutumbira Uwera wa Isirayeli,’ bakigishwa na we (Yesaya 54:13). Bareka gusengera ku bicaniro bihumanye, ni ukuvuga ko batongera gukorera imana zakozwe n’abantu no kuziringira, maze bagahindukirira Yehova babishishikariye (Zaburi 146:3, 4). Buri wese muri bo avuga kimwe na Mika wabayeho mu gihe kimwe na Yesaya ati “jyeweho nzahoza amaso ku Uwiteka, nzategereza Imana impe agakiza, Imana yanjye izanyumvira.”—Mika 7:7.
19. Ni bande Yehova azahana, kandi se kuri bo ibyo bizaba bisobanura iki?
19 Mbega ukuntu abiringira Imana batandukanye n’abiringira abantu! Usanga muri ibi bihe bya nyuma ibikorwa by’urugomo n’akaduruvayo byibasiye abantu cyane. “Inyanja” y’abantu badatuza, bigometse, ituma abantu baba abarakare kandi bakivumbagatanya (Yesaya 57:20; Ibyahishuwe 8:8, 9; 13:1). Yehova ‘azahana’ abo banyarusaku. Ubwami bwe bwo mu ijuru buzarimbura imiryango yose n’abantu bose bateza akaduruvayo, kandi “bazahungira kure . . . nk’umukungugu utumurwa na serwakira.”—Yesaya 17:12, 13; Ibyahishuwe 16:14, 16.
20. N’ubwo amahanga ‘yambura’ Abakristo b’ukuri ni iki biringira badashidikanya?
20 Ingaruka zari kuba izihe? Yesaya yagize ati “dore ibitera ubwoba nimugoroba ariko bwajya gucya bagasanga nta bihari: uwo ni wo mugabane w’abatunyaga kandi ni byo bihembo by’abatwambura” (Yesaya 17:14). Abantu benshi bambura ubwoko bwa Yehova, bakabukorera ibikorwa by’ubugome kandi bakabutesha agaciro. Kubera ko Abakristo b’ukuri batari mu madini y’ibigugu yo muri iyi si kandi batanifuza kuba abayoboke bayo, abantu babanenga bahumwe amaso hamwe n’ababanga bashingiye ku bufana gusa, usanga batekereza ko bashobora kubagenza uko bishakiye kose. Ariko kandi, abagize ubwoko bw’Imana biringira badashidikanya ko vuba aha ngaha ‘bugiye gucya,’ maze imibabaro yabo yose ikarangira.—2 Abatesalonike 1:6-9; 1 Petero 5:6-11.
Etiyopiya izanira Yehova amaturo
21, 22. Ni irihe shyanga ryakurikiyeho gucirwa urubanza, kandi se amagambo ya Yesaya yahumetswe yasohoye ate?
21 Etiyopiya, iherereye mu majyepfo ya Misiri, yigeze nibura nk’incuro ebyiri gutera u Buyuda (2 Ngoma 12:2, 3; 13:23, 14:8-14; 16:8). Yesaya yahanuye iteka iryo shyanga ryaciriweho agira ati ‘dore re! Dore igihugu [cy’udusimba] duhindisha amababa kiri hakurya y’imigezi ya Etiyopiya’ (Soma muri Yesaya 18:1-6).a Yehova yaciye iteka ry’uko Etiyopiya yari ‘kuzatemwa igakurwaho.’
22 Amateka adashingiye kuri Bibiliya avuga ko mu mpera z’ikinyejana cya munani M.I.C., Etiyopiya yanesheje Misiri maze ikayitegeka imyaka igera kuri 60. Abami b’abami ba Ashuri, ari bo Esarihadoni na Ashurubanipali ni bo bakurikiyeho barayitera. Ashuribanipali amaze kurimbura Thèbes umujyi wo mu Misiri, Ashuri yigaruriye Misiri, bityo Etiyopiya ntiyaba igikomeje gutegeka akarere k’Ikibaya cya Nili. (Reba nanone muri Yesaya 20:3-6.) Bite se muri iki gihe?
23. “Etiyopiya” yo muri iki gihe ifite mwanya ki, kandi kuki izarimburwa?
23 Mu buhanuzi bwa Daniyeli buvuga iby’‘igihe cy’imperuka,’ “umwami [w’amajyaruguru]” w’umunyarugomo avugwaho kuba ‘ashagawe’ na Etiyopiya hamwe na Libiya, bishatse kuvuga ko ari we ubayobora (Daniyeli 11:40-43). Nanone kandi, Etiyopiya ivugwaho kuba iri mu ngabo za “Gogi wo mu gihugu cya Magogi” (Ezekiyeli 38:2-5, 8). Ingabo za Gogi, hamwe n’umwami w’amajyaruguru, zizarimburwa igihe zizaba zigabye igitero ku ishyanga ryera rya Yehova. Ku bw’ibyo rero, “Etiyopiya” yo mu gihe cya none na yo Yehova azayiramburira ukuboko kwe, kubera ko irwanya ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova.—Ezekiyeli 38:21-23; Daniyeli 11:45.
24. Ni mu buhe buryo Yehova yagiye abona “amaturo” aturutse mu mahanga atandukanye?
24 Ariko kandi, ubwo buhanuzi bwaranavuze buti “icyo gihe bazazanira Uwiteka Nyiringabo abantu barebare b’umubiri urembekereye ho indabukirano [cyangwa amaturo], ari bo bantu bahoze batera ubwoba na bugingo n’ubu, . . . babazane ahantu h’izina ry’Uwiteka Nyiringabo, ari wo musozi wa Siyoni” (Yesaya 18:7). N’ubwo amahanga atemera ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, hari igihe yagiye agirira neza ubwoko bwa Yehova. Mu bihugu bimwe ubutegetsi bwagiye bushyiraho amategeko kandi inkiko zaho zifata imyanzuro yo guha abagaragu ba Yehova b’indahemuka uburenganzira bahabwa n’amategeko (Ibyakozwe 5:29; Ibyahishuwe 12:15, 16). Hari n’andi maturo ariko. “Abami bazakuzanira amaturo. . . . Abakomeye bazaza bavuye muri Egiputa, Etiyopiya hazihuta kuramburira Imana amaboko yaho” (Zaburi 68:30-32). ‘Abanyetiyopiya’ bo muri iki gihe babarirwa muri za miriyoni batinya Yehova, bamuzanira “amaturo” binyuriye mu kumusenga (Malaki 1:11). Bagira uruhare mu gukora umurimo utoroshye wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu isi yose (Matayo 24:14; Ibyahishuwe 14:6, 7). Mbega ituro rihebuje rikwiriye guhabwa Yehova!—Abaheburayo 13:15.
Umutima wa Misiri urayenze
25. Ni iki cyabaye kuri Misiri ya kera cyasohozaga ubuhanuzi buri muri Yesaya 19:1-11?
25 U Buyuda buhana urubibi mu majyepfo na Misiri, umwanzi wa kera w’ubwoko bw’Imana bw’isezerano. Muri Yesaya igice cya 19, hatubwira akaduruvayo kari mu Misiri mu gihe cya Yesaya. Mu Misiri hari intambara, ‘umudugudu urwana n’undi, ubwami bugatera ubundi bwami’ (Yesaya 19:2, 13, 14). Abahanga mu by’amateka bavuga ko hari abami babaga bahanganye bategekaga intara zitandukanye z’icyo gihugu. Ubwenge Abanyamisiri birataga n’‘ibishushanyo byaho n’ubupfumu n’abapfumu,’ ntibyabakijije ukuboko k’‘umutware w’umunyamwaga’ (Yesaya 19:3, 4). Misiri yigaruriwe na Ashuri, Babuloni, u Buperesi, u Bugiriki na Roma. Ibyo byose byasohoje ubuhanuzi buri muri Yesaya 19:1-11.
26. Mu isohozwa ryagutse, abaturage bo muri “Egiputa” yo muri iki gihe bazifata bate urubanza rwa Yehova nirubasohorezwaho?
26 Icyakora ariko, iyo Bibiliya ivuze Misiri, akenshi iba ishaka kuvuga isi ya Satani (Ezekiyeli 29:3; Yoweli 4:19; Ibyahishuwe 11:8). Ku bw’ibyo se, urubanza rw’‘ibyahanuriwe Egiputa’ rwaba ruzasohora mu buryo bwagutse kurushaho? Yego rwose! Amagambo abimburira ubwo buhanuzi yagombye gutuma buri wese yita ku magambo akurikira: “dore Uwiteka ahetswe n’igicu cyihuta aragenda ajya mu Egiputa. Ibishushanyo bya Egiputa bizanyeganyegera imbere ye, umutima wa Egiputa uzayāgira mu nda” (Yesaya 19:1). Vuba aha, Yehova agiye guhagurukira umuryango wa Satani. Icyo gihe, bizagaragara ko burya koko imana z’iyi si nta gaciro zifite (Zaburi 96:5; 97:7)! ‘Umutima wa Egiputa uzayagishwa’ n’ubwoba. Yesu yahanuye iby’icyo gihe agira ati “amahanga azababara, bumirwe bumvise inyanja n’umuraba bihōrera. Abantu bazagushwa igihumure n’ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi.”—Luka 21:25, 26.
27. Ni iyihe midugararo yari yarahanuwe ko izaba muri “Egiputa,” kandi se ibyo bisohora bite muri iki gihe?
27 Yehova yahanuye uko bizagenda mu gihe kizabimburira isohozwa ry’urubanza, agira ati “nzateranya Abanyegiputa bisubiranemo umuntu wese arwane na mugenzi we, umuntu arwane n’umuturanyi we. Umudugudu uzarwana n’undi, ubwami buzatera ubundi bwami” (Yesaya 19:2). Kuva Ubwami bw’Imana bwima mu mwaka wa 1914, “ikimenyetso cy’ukubaha kwa [Yesu]” (NW) cyagaragajwe n’ubushyamirane hagati y’amahanga n’intambara hagati y’ubwami n’ubundi. Ubwicanyi bushingiye ku moko, itsembatsemba n’ibyo bita kweza amoko byahitanye abantu babarirwa muri za miriyoni muri iyi minsi y’imperuka. Uko “kuramukwa” kuzarushaho kugenda kubabaza uko imperuka igenda irushaho kwegereza.—Matayo 24:3, 7, 8.
28. Ese idini ry’ikinyoma rizabasha gukiza iyi si ku munsi w’urubanza?
28 “Egiputa hazakuka umutima, nanjye nzica imigambi yaho. Abanyegiputa bazaraguza ibishushanyo n’abapfumu, bashikishe abashitsi barogeshe abarozi” (Yesaya 19:3). Igihe Mose yajyaga kwa Farawo, abatambyi bo mu Misiri bakozwe n’isoni kuko ububasha bwabo nta ho bwari buhuriye n’ubwa Yehova (Kuva 8:14, 15; Ibyakozwe 13:8; 2 Timoteyo 3:8). Mu buryo nk’ubwo, ku munsi w’urubanza, amadini y’ibinyoma ntazashobora gukiza iyi si yononekaye. (Gereranya na Yesaya 47:1, 11-13.) Misiri yaje kuyoborwa n’‘umutware w’umunyamwaga,’ ari we Ashuri (Yesaya 19:4). Ibyo bigaragaza akaga kugarije iyi si.
29. Ni iki abanyapolitiki bazamarira abantu ku munsi wa Yehova?
29 Bite se ku bayobozi ba politiki? Ese hari icyo bo bari gukora? “Abatware b’i Sowani ni abapfapfa rwose, inama z’abajyanama ba Farawo b’abahanga zihindutse iz’ibyigenge.” (Soma muri Yesaya 19:5-11.) Mbega ukuntu ari ukwibeshya cyane kwiringira ko abajyanama b’abantu bazagira icyo bamara ku munsi w’urubanza! N’ubwo bafite ubwenge bwinshi bwo muri iyi si, babuze ubwenge buturuka ku Mana (1 Abakorinto 3:19). Banze kwemera Yehova ahubwo bamusimbuza ibyo bita siyansi, filozofiya, amafaranga, ibinezeza n’izindi mana nk’izo. Ibyo byose byatumye batamenya imigambi y’Imana. Barishuka kandi bari mu rujijo! Ibyo bakora byose barushywa n’ubusa. (Soma muri Yesaya 19:12-15.) “Abanyabwenge baramwaye barashobewe kandi barafashwe, dore banze ijambo ry’Uwiteka. Ubwenge bubarimo ni bwenge ki se?”—Yeremiya 8:9.
Ikimenyetso n’umuhamya kuri Yehova
30. Ni mu buhe buryo “igihugu cya Yuda kizahinduka icyo gutera Egiputa ubwoba”?
30 Ariko kandi, n’ubwo abayobozi ba “Egiputa” nta kabaraga bari bagifite mbese babaye “nk’abagore,” hari abantu bagishakisha ubwenge buturuka ku Mana. Abakristo basizwe na Yehova hamwe na bagenzi babo ‘bamamaza ishimwe’ ry’Imana (Yesaya 19:16; 1 Petero 2:9). Bakora uko bashoboye kose ngo baburire abantu ku bihereranye n’ukuntu vuba aha isi ya Satani igiye kurimbuka burundu. Yesaya yabonye ibyo bintu bitari byaba, maze aravuga ati “igihugu cya Yuda kizahinduka icyo gutera Egiputa ubwoba, uzakibwirwa wese azatinya ku bw’imigambi Uwiteka Nyiringabo yagambiriye kuri Egiputa” (Yesaya 19:17). Intumwa za Yehova zizerwa zijya kubwira abantu ukuri, uko kuri kukaba gukubiyemo no kubamenyesha ibyago Yehova yahanuye ko bizagera ku isi (Ibyahishuwe 8:7-12; 16:2-12). Ibyo rero bibuza amahwemo abayobozi b’amadini bo muri iyi si.
31. Ni mu buhe buryo ‘Urunyakanaani’ rwaje kuvugwa mu midugudu yo mu Misiri: (a) mu gihe cya kera? (b) no muri iki gihe?
31 Ni izihe ngaruka zitangaje uwo murimo wo kwamamaza ubutumwa ugira? “Uwo munsi mu gihugu cya Egiputa hazabamo imidugudu itanu ivuga Urunyakanāni, irahira Uwiteka Nyiringabo. Umwe uzitwa umudugudu wo kurimbuka” (Yesaya 19:18). Mu bihe bya kera, ubwo buhanuzi uko bigaragara bwasohoye igihe Abayahudi bari barahungiye mu mijyi yo mu Misiri bahavugiraga Igiheburayo (Yeremiya 24:1, 8-10; 41:1-3; 42:9–43:7; 44:1). Muri iki gihe, hari abantu benshi bo muri “Egiputa” ya none bize kuvuga “ururimi rutunganye” rw’ukuri ko muri Bibiliya (Zefaniya 3:9). Umwe muri iyo midugudu itanu y’ikigereranyo witwa “umudugudu wo kurimbuka,” bisobanura ko igice kimwe cy’“ururimi rutunganye” ari icyo gushyira ahabona iyi si ya Satani no ‘kuyirimbura.’
32. (a) Ni ikihe ‘gicaniro’ kiri hagati mu gihugu cya Misiri? (b) Ni mu buhe buryo Abakristo basizwe bameze nk’“inkingi” iri ku rugabano rwa Misiri?
32 Binyuriye ku murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza ukorwa n’abagize ubwoko bwa Yehova, byanze bikunze izina rye risumba ayandi yose rizamenyekana muri iyi si yose. “Uwo munsi hazaba igicaniro cyubakiwe Uwiteka, mu gihugu cya Egiputa hagati, kandi ku rugabano rwacyo bazashingira Uwiteka inkingi” (Yesaya 19:19). Ayo magambo arerekeza ku mwanya Abakristo basizwe bafite, bo bafitanye isezerano n’Imana (Zaburi 50:5). Kuba bagereranywa n’“igicaniro” bisobanura ko batamba ibitambo; naho kuba bameze nk’“inkingi y’ukuri igushyigikira” byo byerekeza ku kuba bahamya Yehova (1 Timoteyo 3:15; Abaroma 12:1; Abaheburayo 13:15, 16). Bari ‘mu gihugu hagati,’ kandi bari kumwe na bagenzi babo bo mu bagize “izindi ntama” mu bihugu n’ibirwa bisaga 230. Ariko rero, “si ab’isi” (Yohana 10:16; 17:15, 16). Ni nk’aho bahagaze ku rugabano rw’iyi si n’Ubwami bw’Imana, biteguye kwambuka urwo rugabano bakabona ingororano yabo yo mu ijuru.
33. Ni mu buhe buryo Abakristo basizwe ari “ikimenyetso n’umuhamya” muri “Egiputa”?
33 Yesaya yakomeje avuga ati “izaba ikimenyetso n’umuhamya ku Uwiteka Nyiringabo mu gihugu cya Egiputa, kuko bazatakambira Uwiteka babitewe n’ababarenganya. Na we azaboherereza umukiza n’umurengezi, aze abakize” (Yesaya 19:20). Kubera ko abasizwe ari “ikimenyetso n’umuhamya,” bafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza muri iyi si kandi bagahimbaza izina rya Yehova (Yesaya 8:18; Abaheburayo 2:13). Mu isi yose humvikana umuborogo w’abantu bakandamizwa, ariko muri rusange ubutegetsi bw’abantu ntibushobora kubatabara. Nyamara ariko, Yehova azohereza Umukiza Ukomeye ari we Umwami Yesu Kristo, kugira ngo acungure aboroheje bose. Igihe iyi minsi y’imperuka izaba igeze ku ndunduro mu gihe cy’intambara ya Harimagedoni, azaruhura abantu bose batinya Imana kandi abahe imigisha y’iteka.—Zaburi 72:2, 4, 7, 12-14.
34. (a) Ni mu buhe buryo “Abanyegiputa” bari kumenya Yehova, kandi se ni ibihe bitambo n’amaturo bari kumuha? (b) Yehova azatera “Egiputa” ryari, kandi nyuma yo kuyitera ni ukuhe gukizwa kuzakurikiraho?
34 Hagati aho, Imana ishaka ko abantu b’ingeri zose bagira ubumenyi nyakuri kandi bagakizwa (1 Timoteyo 2:4). Iyo ni yo mpamvu Yesaya yanditse ati “nuko Uwiteka azīmenyesha Egiputa kandi Abanyegiputa bazamenya Uwiteka uwo munsi, ndetse bazaramya batambe ibitambo bature n’amaturo, bazahiga umuhigo ku Uwiteka bawuhigure. Uwiteka azatera Egiputa yice kandi akize, na bo bazagarukira Uwiteka. Azahendahendwa na bo, na we azabakiza” (Yesaya 19:21, 22). Abantu bakomoka mu mahanga yose yo muri iyi si ya Satani, ni ukuvuga “Abanyegiputa,” bamenye Yehova kandi bamutambira ibitambo, ari byo ‘mbuto z’iminwa ihimbaza izina rye’ (Abaheburayo 13:15). Bahigira Yehova umuhigo bitanga bakamukorera, kandi bawuhigura bakomeza kumukorera mu budahemuka mu mibereho yabo yose. Kuri Harimagedoni Yehova namara ‘gutera’ iyi si, azakoresha Ubwami bwe kugira ngo akize abantu. Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi, abantu bazatungana ari mu buryo bw’umwuka, mu bwenge, mu by’umuco no mu buryo bw’umubiri, ibyo bikazaba ari ugukizwa nyako rwose!—Ibyahishuwe 22:1, 2.
‘Abantu banjye bahirwe’
35, 36. Mu isohozwa rya kera ry’ubuhanuzi buri muri Yesaya 19:23-25, ni iyihe mishyikirano yaje kuba hagati ya Misiri, Ashuri na Isirayeli?
35 Uwo muhanuzi yakomeje ahanura ibintu bitangaje bizakurikiraho: “uwo munsi hazaba inzira ngari iva muri Egiputa ijya i Bwashuri. Abashuri bazaza muri Egiputa n’Abanyegiputa bazajya i Bwashuri, kandi Abanyegiputa n’Abashuri bazasengera hamwe. Uwo munsi Abisirayeli bazaba aba gatatu kuri Egiputa na Ashuri bo guhesha isi umugisha, kuko Uwiteka Nyiringabo abahaye umugisha ati ‘abantu banjye b’Abanyegiputa n’Abashuri umurimo w’intoki zanjye, n’Abisirayeli gakondo yanjye bahirwe’” (Yesaya 19:23-25). Koko rero, umunsi umwe hari kuba ubucuti hagati ya Misiri na Ashuri. Byari kugenda bite?
36 Kera, iyo Yehova yavanaga ubwoko bwe mu nzara z’abanyamahanga, ni nk’aho yabuharuriraga inzira ngari y’umudendezo (Yesaya 11:16; 35:8-10; 49:11-13; Yeremiya 31:21). Isohozwa rito ry’ubwo buhanuzi ryabaye nyuma y’uko Babuloni ineshwa, igihe abanyagano baturutse muri Ashuri no mu Misiri ndetse n’abari i Babuloni basubizwaga mu Gihugu cy’Isezerano (Yesaya 11:11). Bite se muri iki gihe?
37. Ni mu buhe buryo abantu babarirwa muri za miriyoni babaho mu buryo bugaragaza ko ari nk’aho hari inzira ngari ihuza “Ashuri” na “Egiputa”?
37 Muri iki gihe, abasigaye bo mu Bisirayeli basizwe ‘bahesha isi umugisha.’ Bashyigikira ugusenga k’ukuri kandi bagatangariza abantu bo mu mahanga yose ubutumwa bw’Ubwami. Amwe muri ayo mahanga ni indwanyi kimwe na Ashuri. Andi mahanga aha abantu umudendezo wabo, wenda kimwe na Misiri, yo yigeze kuba “umwami [w’amajyepfo]” mu buhanuzi bwa Daniyeli (Daniyeli 11:5, 8). Abantu babarirwa muri za miriyoni baturuka mu bihugu bikunda kurwana n’abaturuka mu bindi biha abaturage babyo umudendezo bari mu nzira y’ugusenga k’ukuri. Ku bw’ibyo rero, abantu bo mu mahanga yose ‘basengera hamwe.’ Abo bantu nta macakubiri ashingiye ku bwenegihugu bagira. Barakundana, kandi umuntu yavuga adashidikanya ko ‘Ashuri iza muri Egiputa na Egiputa ikajya muri Ashuri.’ Ni nk’aho hari inzira ngari ituruka hamwe ijya ahandi.—1 Petero 2:17.
38. (a) Ni mu buhe buryo Isirayeli ‘yari kuba iya gatatu kuri Egiputa no kuri Ashuri’? (b) Kuki Yehova avuga ati ‘ubwoko bwanjye buhirwe’?
38 Ariko se, ni mu buhe buryo Isirayeli ‘yari kuba iya gatatu kuri Egiputa no kuri Ashuri’? “Igihe cy’imperuka” kigitangira, abenshi mu bantu bakoreraga Yehova hano ku isi bari bagize ‘Abisirayeli b’Imana’ (Daniyeli 12:9; Abagalatiya 6:16). Ahagana mu 1930, habonetse imbaga y’abagize “izindi ntama,” bafite ibyiringiro byo kuzaba mu isi (Yohana 10:16a; Ibyahishuwe 7:9). Baturuka mu mahanga ashushanywa na Misiri na Ashuri, bakisukiranya mu nzu ya Yehova yo gusengeramo kandi bagatumirira abandi kuza kwifatanya na bo (Yesaya 2:2-4). Bakora umurimo wo kubwiriza umwe nk’uwo abavandimwe babo basizwe bakora, bakihanganira ibigeragezo bimwe, bakagaragaza ubudahemuka no gushikama kimwe, kandi bose bakagaburirwa ku meza amwe yo mu buryo bw’umwuka. Mu by’ukuri rero, abasizwe n’abagize “izindi ntama” bose ni “umukumbi umwe” ufite “umwungeri umwe” (Yohana 10:16b). Mbese hari umuntu wakwirirwa ashidikanya ko iyo Yehova abonye umwete bakorana n’ukwihangana kwabo ashimishwa cyane n’ibyo bamukorera? Ntibitangaje rero kuba abaha umugisha avuga ati ‘ubwoko bwanjye buhirwe’!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Abahanga bamwe na bamwe bavuga ko amagambo ngo ‘igihugu [cy’udusimba] duhindisha amababa’ yerekeza ku marumbo y’inzige ajya atera rimwe na rimwe muri Etiyopiya. Abandi bavuga ko ijambo ry’Igiheburayo tsela·tsalʹ ryahinduwemo ‘guhinda’ rivugwa kimwe n’izina tsaltsalya abantu bo mu bwoko bw’Abagala batuye muri Etiyopiya y’ubu bahaye isazi ya tsetse.
[Ifoto yo ku ipaji ya 191]
Ingabo z’Abafilisitiya zitera abanzi babo (igishushanyo cyo ku ibuye cyakozwe n’Abanyamisiri cyo mu kinyejana cya 12 M.I.C.)
[Ifoto yo ku ipaji ya 192]
Igishushanyo cy’umusirikare w’i Mowabu cyangwa imana yaho (cyo hagati y’ikinyejana cya 11 n’icya 8 M.I.C.)
[Ifoto yo ku ipaji ya 196]
Umusirikare w’Umwashuri ari ku ngamiya (mu kinyejana cya cyenda M.I.C.)
[Ifoto yo ku ipaji ya 198]
“Inyanja” y’abantu bigometse ituma abantu baba abarakare kandi bakivumbagatanya
[Ifoto yo ku ipaji ya 203]
Ububasha bw’abatambyi bo mu Misiri nta ho bwari buhuriye n’ubwa Yehova