Ezekiyeli
16 Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti 2 “mwana w’umuntu we, menyesha+ Yerusalemu ibintu byangwa urunuka ikora.+ 3 Uyibwire uti ‘uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova abwira Yerusalemu ati “ukomoka mu gihugu cy’Abanyakanani+ kandi ni ho wavukiye. So yari Umwamori+ na nyoko akaba Umuhetikazi.+ 4 Igihe wavukaga, ku munsi wavutseho,+ ntibakugenye, kandi ntibakuhagije amazi ngo bagusukure, nta n’ubwo bigeze rwose bagusiga umunyu, habe no kugufureba. 5 Nta wigeze akurebana imbabazi ngo nibura agukorere kimwe muri ibyo akugiriye impuhwe,+ ahubwo bakujugunye ku gasozi kuko bazinutswe ubugingo bwawe ku munsi wavutseho.
6 “‘“Nuko nkunyuraho mbona wigaragura mu maraso yawe, nkubwira uri mu maraso yawe nti ‘baho!’+ Ni koko, nakubwiye uri mu maraso yawe nti ‘baho!’ 7 Natumye ugwira nk’imishibu yo mu murima, urakura+ uba muremure, ukajya wambara ibintu byiza cyane by’umurimbo.+ Amabere yawe yarakuze n’umusatsi wawe urakura uba mwinshi igihe wari ucyambaye ubusa, uri umutumbure.”’
8 “‘Nuko nkunyuraho ndakwitegereza mbona ugeze igihe cyo kugaragarizwa urukundo.+ Ni ko kugufubika umwenda wanjye+ ntwikira ubwambure bwawe kandi ngirana nawe isezerano ngerekaho n’indahiro,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘maze uba uwanjye.+ 9 Nanone nakuhagije amazi+ nkuvanaho amaraso yawe, maze ngusiga amavuta.+ 10 Nakwambitse umwambaro ufumye+ nkwambika n’inkweto z’uruhu rwa tahashi,+ ngufureba mu mwenda mwiza cyane,+ nkorosa umwenda uhenze. 11 Narakurimbishije nkwambika ibintu by’umurimbo, ngushyira n’imikufi ku maboko+ no mu ijosi.+ 12 Nanone nakwambitse impeta ku zuru+ n’amaherena ku matwi,+ nkwambika n’ikamba ryiza cyane ku mutwe.+ 13 Wirimbishishaga zahabu n’ifeza, ukambara imyambaro myiza cyane n’imyenda ihenze n’imyenda ifumye.+ Watungwaga n’ifu inoze n’ubuki n’amavuta,+ nuko urakura uba mwiza cyane, maze ugera igihe ukwiriye ubwami.’”+
14 “‘Izina ryawe ryatangiye kwamamara mu mahanga kubera uburanga bwawe, kuko bwari butunganye bitewe n’ubwiza buhebuje nakwambitse,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”
15 “‘Ariko watangiye kwiringira uburanga bwawe+ wigira indaya bitewe n’izina ryawe ryamamaye,+ usambana n’umuhisi n’umugenzi+ umuha uburanga bwawe. 16 Wafashe imwe mu myenda yawe maze wiyubakira utununga+ tw’amabara atandukanye ukajya uyisambaniraho;+ ibyo ni ibintu bidakwiriye, bitagombaga kubaho. 17 Wafataga ibintu byawe byiza ubikuye muri zahabu n’ifeza naguhaye+ ukabikoramo ibishushanyo by’abagabo+ maze ugasambana na byo.+ 18 Nanone wafataga imyenda yawe ifumye ukayibyambika, ugashyira amavuta yanjye n’umubavu wanjye+ imbere yabyo. 19 Ibyokurya byanjye naguhaye, ni ukuvuga ifu inoze n’amavuta n’ubuki naguhaye ngo bigutunge,+ na byo wabishyiraga imbere yabyo ngo bibe impumuro nziza icururutsa,+ kandi ibyo byarakomeje,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”
20 “‘Nanone wafataga abahungu bawe n’abakobwa bawe wambyariye,+ ukabatambira ibyo bishushanyo;+ ese ibikorwa byawe by’uburaya ntibihagije? 21 Wicaga abana banjye+ ukabatwika* ubatambira ibyo bishushanyo.+ 22 Mu bintu byose byangwa urunuka wakoraga no mu buraya bwawe bwose ntiwigeze wibuka iminsi y’ubuto bwawe, igihe wigaraguraga mu maraso yawe wambaye ubusa, uri umutumbure.+ 23 Nuko umaze gukora ibyo bibi byose, (“yewe ugushije ishyano!+ Mbega ngo uragusha ishyano!,” ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga), 24 uragenda urunda ikirundo cy’itaka kandi wiyubakira utununga ku karubanda hose.+ 25 Mu mahuriro y’inzira hose wahubakaga akanunga,+ maze utuma uburanga bwawe buba ubwo kwangwa urunuka,+ utambikiriza umuhisi n’umugenzi+ kugira ngo ugwize ibikorwa byawe by’uburaya.+ 26 Wasambanye n’Abanyegiputa,+ abaturanyi bawe bafite umubiri* munini,+ ukomeza kugwiza uburaya bwawe kugira ngo undakaze. 27 Ngiye kukubangurira ukuboko+ kandi nzatubya ibigutunga,+ nkugabize abagore bakwanga+ bakugenze uko ubugingo bwabo bwifuza,+ ari bo bakobwa b’Abafilisitiya,+ abagore bakozwe n’isoni bitewe n’inzira zawe z’ubwiyandarike.+
28 “‘Nanone wasambanye n’Abashuri bitewe n’uko utashiraga irari,+ ukomeza gusambana na bo ariko nabwo ntiwashira irari. 29 Wakomeje kugwiza uburaya bwawe ujya gusambana n’igihugu cy’i Kanani+ n’Abakaludaya;+ nyamara nabwo ntiwashize irari. 30 Mbega ukuntu nakurakariye cyane+ bitewe n’ibyo byose wakoze wigira umugore+ w’indaya wataye isoni,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. 31 ‘Igihe warundaga ikirundo cy’itaka mu mahuriro y’inzira zose kandi ukiyubakira utununga ku karubanda hose, wagaragaje ko utandukanye n’izindi ndaya kuko wanze ko baguhonga. 32 Umugore usambana areka umugabo we agafata abandi.+ 33 Ubusanzwe indaya zose barazihonga,+ ariko wowe wahaye abakunzi bawe bose impano,+ urabahonga kugira ngo baturuke imihanda yose baze gusambana+ nawe. 34 Ibikorwa byawe by’ubusambanyi binyuranye n’iby’abandi bagore, kandi nta buraya bwigeze bukorwa bumeze nk’ubwawe, kuko ari wowe uhonga aho kugira ngo uhongwe, bityo ibyawe bikaba bitandukanye n’ibisanzwe.’
35 “None rero wa ndaya we,+ umva ijambo rya Yehova.+ 36 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘kubera ko wakabije kugaragaza iruba,+ ugatwikurura imyanya ndangagitsina yawe+ mu bikorwa by’uburaya wakoranaga n’abakunzi bawe+ n’ibigirwamana byawe byose biteye ishozi,+ kandi ukaba warabihaye amaraso y’abana bawe,+ 37 nanjye ngiye gukoranya abakunzi bawe bose wishimiraga n’abo wakundaga bose hamwe n’abo wangaga bose; bose nzabakoranyiriza hamwe bakurwanye baguturutse impande zose, mbatwikururire imyanya ndangagitsina yawe bayirebe yose.+
38 “‘Nzagucira urubanza ruhuje n’urw’abagore basambana,+ n’abagore bavusha amaraso,+ kandi nzakuvusha amaraso mbitewe n’uburakari no gufuha.+ 39 Nzaguhana mu maboko yabo, kandi bazasenya ibirundo byawe+ n’utununga twawe;+ bazakwambura imyenda yawe+ batware n’ibintu byawe byiza,+ bagusige wambaye ubusa, uri umutumbure. 40 Bazakugabiza iteraniro ry’abantu+ bagutere amabuye+ kandi bakwicishe inkota zabo.+ 41 Bazatwika amazu yawe+ basohoreze muri wowe imanza zanjye imbere y’abagore benshi;+ nzatuma ureka kuba indaya+ kandi ntuzongera kugira uwo uhonga. 42 Nzacururukiriza umujinya wanjye muri wowe+ kandi sinzakomeza kugufuhira;+ nzatuza kandi sinzongera kurakara.’
43 “‘Kubera ko utibutse iminsi y’ubuto bwawe+ ahubwo ukandakarisha ibyo bikorwa byawe byose,+ nanjye ngiye kukwitura ibihwanye n’inzira zawe,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘kandi ntuzongera gukora ibikorwa by’ubwiyandarike byiyongera ku bintu byose byangwa urunuka ukora.
44 “‘Dore uzaca umugani+ wese akurenguriraho azavuga ati “inyana ni iya mweru!”+ 45 Uri uwa nyoko+ wazinutswe umugabo we+ n’abana be. Uri kimwe na bene nyoko bazinutswe abagabo babo n’abana babo. Nyoko yari Umuhetikazi,+ so akaba Umwamori.’”+
46 “‘Mukuru wawe ni Samariya+ n’abakobwa be,*+ akaba atuye ibumoso bwawe, naho murumuna wawe utuye iburyo bwawe ni Sodomu+ n’abakobwa be.+ 47 Ntiwagendeye mu nzira zabo kandi ntiwakoze ibyangwa urunuka nk’ibyo bakoze.+ Ahubwo mu kanya gato wabarushije gukora ibikurimbuza mu nzira zawe zose.+ 48 Ndahiye kubaho kwanjye,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘ko murumuna wawe Sodomu n’abakobwa be atakoze nk’ibyo wakoze, wowe n’abakobwa bawe.+ 49 Dore iki ni cyo cyabaye icyaha cya murumuna wawe Sodomu: ubwibone,+ umurengwe+ no kudamarara+ gutewe no kutagira impagarara muri we no mu bakobwa be,+ no kuba atarakomeje+ amaboko y’imbabare+ n’umukene. 50 Bakomeje kwishyira hejuru+ no gukora ibintu byangwa urunuka imbere yanjye,+ maze amaherezo mbakuraho nk’uko nabonaga bikwiriye.+
51 “‘Naho Samariya,+ ntiyakoze ibyaha ngo ageze no ku cya kabiri cy’ibyaha byawe, ahubwo wakomeje gukora ibintu byinshi byangwa urunuka birenze ibyo bakoze, ku buryo watumye bene nyoko bagaragara nk’aho ari abakiranutsi bitewe n’ibintu byose byangwa urunuka wakoze.+ 52 None rero ujye ukorwa n’isoni nujya kuvuganira bene nyoko, kuko mu byaha byawe wakoze ibintu byangwa urunuka biruta ibyo bakoze, bituma bakurusha gukiranuka.+ Nanone ujye ukorwa n’isoni umware kuko utuma bene nyoko bagaragara nk’aho ari abakiranutsi.’
53 “‘Nzakoranya ababo bajyanywe ari imbohe,+ nkoranye imbohe za Sodomu n’abakobwa be, n’imbohe za Samariya n’abakobwa be; nanone kandi, nzakoranya abawe bajyanywe ari imbohe bari muri bo,+ 54 kugira ngo ukorwe n’isoni;+ kandi uzaseba bitewe n’ibyo wakoze byose, kuko wabahumurije.+ 55 Kandi bene nyoko Sodomu n’abakobwa be, bazongera kumera nk’uko bahoze, na Samariya n’abakobwa be bongere kumera nk’uko bahoze, nawe n’abakobwa bawe mwongere kumera nk’uko mwahoze.+ 56 Murumuna wawe Sodomu ntiyari akwiriye no kumvikana mu kanwa kawe igihe wari ugifite ishema,+ 57 mbere y’uko ububi bwawe bushyirwa ahabona,+ nk’igihe watukwaga n’abakobwa ba Siriya+ n’abaturanyi babo bose, ari bo bakobwa b’Abafilisitiya+ bagusuzuguraga impande zose.+ 58 Uzirengera+ ingaruka z’ubwiyandarike bwawe+ n’ibintu byangwa urunuka wakoze,’ ni ko Yehova avuga.”
59 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘nzagukorera ibihwanye n’ibyo wakoze,+ kuko wasuzuguye indahiro ukica isezerano ryanjye.+ 60 Kandi nzibuka isezerano nagiranye nawe mu minsi y’ubuto bwawe,+ maze ngushyirireho isezerano ry’iteka ryose.+ 61 Uzibuka inzira zawe+ ukorwe n’isoni igihe uzakira bene nyoko, ari bo bakuru bawe na barumuna bawe, kandi nzabaguha bakubere abakobwa,+ ariko bidatewe n’isezerano ryawe.’+
62 “‘Nzakomeza isezerano nagiranye nawe;+ nawe uzamenya ko ndi Yehova, 63 kugira ngo wibuke ukorwe n’isoni,+ kandi ntiwongere kugira impamvu zo kuvuga+ bitewe n’uko uzaba wacishijwe bugufi igihe nzagutangira impongano+ ku bw’ibyo wakoze byose,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”