3 Igihe+ cyashize cyari gihagije kugira ngo mukore ibyo abantu b’isi bakunda,+ igihe mwagenderaga mu bikorwa by’ubwiyandarike,+ irari ry’ibitsina ritagira rutangira, gukabya kunywa divayi+ nyinshi, kurara inkera, kurushanwa mu kunywa inzoga n’ibikorwa by’akahebwe byo gusenga ibigirwamana.+