Ezekiyeli
39 “None rero mwana w’umuntu, hanurira Gogi+ umubwire uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “dore ngiye kukurwanya wowe Gogi, umutware mukuru wa Mesheki+ na Tubali.+ 2 Nzaguhindukiza ngushorere,+ nkuzamure nkuvanye mu turere twa kure two mu majyaruguru,+ nkuzane ku misozi ya Isirayeli. 3 Nzakubita umuheto wawe uri mu kuboko kwawe kw’ibumoso ugwe, kandi nzatuma imyambi yawe iri mu kuboko kwawe kw’iburyo igwa hasi. 4 Uzagwa ku misozi ya Isirayeli,+ wowe n’imitwe y’ingabo zawe zose n’abantu bo mu mahanga bazaba bari kumwe nawe. Nzabatanga mube ibyokurya by’ibisiga n’inyoni z’amoko yose n’inyamaswa zo mu gasozi.”’+
5 “‘Uzagwa ku gasozi+ kuko ari jye ubwanjye wabivuze,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
6 “‘Nzohereza umuriro kuri Magogi+ no ku baturage bo mu birwa birimo umutekano,+ kandi abantu bazamenya ko ndi Yehova. 7 Nzamenyekanisha izina ryanjye ryera mu bagize ubwoko bwanjye bwa Isirayeli, kandi sinzongera kwemera ko izina ryanjye ryera ryandavuzwa;+ amahanga azamenya ko ndi Yehova,+ Uwera wa Isirayeli.’+
8 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘dore bizaza kandi bizasohora.+ Uyu ni wo munsi navuze.+ 9 Abaturage bo mu migi ya Isirayeli bazasohoka batwike intwaro, ingabo nto n’ingabo nini n’imiheto n’imyambi n’ibihosho n’amacumu; bazamara imyaka irindwi bazicana.+ 10 Ntibazongera kwikorera inkwi bazivanye mu gasozi cyangwa ngo bajye gutashya inkwi mu mashyamba, kuko bazacana intwaro.’
“‘Bazanyaga ababanyagaga kandi bazasahura ababasahuraga,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
11 “‘Uwo munsi nzaha Gogi+ aho azahambwa muri Isirayeli, mu kibaya cy’abanyura mu burasirazuba bw’inyanja, kandi kizajya gihagarika abakinyuramo. Aho ni ho bazahamba Gogi n’imbaga y’abantu be bose, kandi hazitwa Ikibaya cy’imbaga y’abantu ba Gogi.+ 12 Ab’inzu ya Isirayeli bazamara amezi arindwi babahamba kugira ngo beze igihugu.+ 13 Abaturage bose bo mu gihugu bazakora akazi ko guhamba, kandi bizatuma bamenyekana ku munsi nzihesha ikuzo,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
14 “‘Hazatoranywa abantu bazahabwa akazi gahoraho ko guhamba, bazajya banyura mu gihugu bahamba abasigaye bandagaye mu gihugu kugira ngo bacyeze, bafatanyije n’abandi bazajya banyura mu gihugu. Bazakomeza kubashaka kugeza amezi arindwi arangiye. 15 Abanyura mu gihugu bazajya bakinyuramo, nibabona igufwa ry’umuntu bashyire ikimenyetso iruhande rwaryo, kugeza aho abahamba bazarihambira mu Kibaya cy’imbaga y’abantu ba Gogi.+ 16 Uwo mugi uzitwa Hamona. Nguko uko bazeza igihugu.’+
17 “None rero mwana w’umuntu, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘bwira inyoni z’ubwoko bwose n’inyamaswa zose zo mu gasozi+ uti “nimukoranire hamwe muze. Mwese hamwe nimuteranire ku gitambo cyanjye, igitambo gikomeye mbatambira ku misozi ya Isirayeli+ kugira ngo murye inyama munywe n’amaraso.+ 18 Muzarya inyama z’abantu b’intwari+ kandi munywe amaraso y’abatware bo mu isi; bose ni nk’amapfizi y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato,+ n’amasekurume y’ihene n’ibimasa by’imishishe,+ amatungo y’imishishe y’i Bashani.+ 19 Kandi rwose muzarya urugimbu rw’igitambo cyanjye nzabatambira muhage,+ munywe n’amaraso yacyo musinde.”’
20 “‘Muzarira ku meza yanjye muhage amafarashi n’abagendera ku magare y’intambara, n’abantu b’intwari n’abarwanyi b’ingeri zose,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.+
21 “‘Nzagaragariza ikuzo ryanjye mu mahanga, kandi amahanga yose azabona urubanza nashohoje,+ n’imbaraga z’ukuboko kwanjye nzagaragariza muri yo.+ 22 Uhereye uwo munsi, ab’inzu ya Isirayeli bazamenya ko ndi Yehova Imana yabo.+ 23 Amahanga na yo azamenya ko ab’inzu ya Isirayeli bajyanywe mu bunyage bitewe n’icyaha cyabo,+ kubera ko bambereye abahemu nanjye nkabahisha mu maso hanjye,+ nkabahana mu maboko y’abanzi babo, bagakomeza kugwa bose bishwe n’inkota.+ 24 Nabakoreye ibihuje no guhumana kwabo n’ibicumuro byabo,+ nkomeza kubahisha mu maso hanjye.’
25 “None rero, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘ubu ni bwo ngiye kugarura aba Yakobo+ bajyanywe ari imbohe, kandi rwose nzababarira ab’inzu ya Isirayeli bose;+ sinzihanganira ko izina ryanjye ryera rigira ikindi ribangikanywa na cyo.+ 26 Igihe bazongera gutura ku butaka bwabo bafite umutekano+ kandi nta wubahindisha umushyitsi,+ bazaba bararangije gukorwa n’isoni,+ barishyuye ibikorwa byose by’ubuhemu bankoreye.+ 27 Nimbagarura mbakuye mu bantu bo mu mahanga, nkabateranyiriza hamwe mbakuye mu bihugu by’abanzi babo,+ nzigaragariza muri bo ko ndi uwera imbere y’amahanga menshi.’+
28 “‘Bazamenya ko ndi Yehova Imana yabo, igihe nzabohereza mu bunyage mu mahanga kandi nkabakurayo, nkabagarura ku butaka bwabo+ singire n’umwe muri bo nsigayo.+ 29 Sinzongera guhisha ab’inzu ya Isirayeli mu maso hanjye ukundi,+ kuko nzabasukaho umwuka wanjye,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”