Ezekiyeli
38 Ijambo rya Yehova ryongera kunzaho rigira riti 2 “mwana w’umuntu we,+ erekeza amaso yawe kuri Gogi wo mu gihugu cya Magogi,+ ari we mutware mukuru wa Mesheki+ na Tubali,+ maze umuhanurire. 3 Umubwire uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “dore ngiye kukurwanya wowe Gogi, umutware mukuru wa Mesheki na Tubali. 4 Nzaguhindukiza, ngushyire indobo mu nzasaya+ nkuzanane n’ingabo zawe zose+ n’amafarashi yawe n’abayagenderaho, bose bambaye imyenda myiza cyane.+ Uzazana n’iteraniro ry’abantu benshi bitwaje ingabo nini n’ingabo nto, bose barwanisha inkota,+ 5 bari kumwe n’abo mu Buperesi,+ muri Etiyopiya+ n’i Puti,+ bose bitwaje ingabo nto kandi bambaye ingofero, 6 na Gomeri+ n’imitwe y’ingabo zayo zose, ab’inzu ya Togaruma+ bo mu turere twa kure two mu majyaruguru n’imitwe yabo yose y’ingabo, nkuzanane n’abantu bo mu mahanga menshi.+
7 “‘“Itegure, witegure neza wowe n’iteraniro ry’abantu bawe bose+ bagukoraniyeho kandi ubayobore.
8 “‘“Nyuma y’iminsi myinshi nzaguhagurukira. Mu myaka ya nyuma, uzaza mu gihugu+ cy’abantu bari baribasiwe n’inkota bakagaruka, bagakorakoranywa bavanywe mu mahanga menshi+ maze bakagaruka ku misozi ya Isirayeli yari yarakomeje kuba amatongo; uzaza mu gihugu cy’abantu baje baturutse mu mahanga menshi, igihugu batuyemo bafite umutekano bose.+ 9 Rwose uzaza umeze nk’imvura y’umugaru.+ Uzazana n’imitwe y’ingabo zawe zose n’abantu bo mu mahanga menshi bari kumwe nawe, umere nk’ibicu bitwikira igihugu.”’+
10 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘icyo gihe ibitekerezo bizakuza mu mutima,+ kandi uzacura umugambi mubisha.+ 11 Uzavuga uti “ngiye kuzamuka ntere igihugu cy’ibyaro bitagoswe n’inkuta.+ Nzazamuka ntere abantu bibera mu mahoro no mu mutekano, bose bakaba batuye ahatagoswe n’inkuta,+ batagira ibihindizo n’inzugi.” 12 Uzaza ushaka gutwara iminyago myinshi+ no gusahura cyane, kugira ngo ubangurire ukuboko ahari harabaye amatongo hakongera guturwa,+ ubangurire ukuboko abantu bakoranyijwe baturutse mu mahanga,+ abantu bagwije ubutunzi n’ibintu,+ batuye mu isi rwagati.+
13 “‘Ab’i Sheba+ n’i Dedani+ n’abacuruzi b’i Tarushishi+ n’intare z’umugara zabo zose zikiri nto,+ bazakubaza bati “ese uzanywe no gutwara iminyago myinshi? Ese wakoranyije iteraniro ry’abantu bawe kugira ngo musahure cyane, mutware ifeza na zahabu, mutware ubutunzi n’ibintu, kugira ngo mubone iminyago myinshi?”’
14 “None rero mwana w’umuntu, hanura ubwire Gogi uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “mbese icyo gihe, ubwo abagize ubwoko bwanjye bwa Isirayeli bazaba batuye mu mutekano ntuzabimenya?+ 15 Uzaza uturutse iwawe, mu turere twa kure two mu majyaruguru,+ uzane n’abantu bo mu mahanga menshi, bose bagendera ku mafarashi, uzane n’iteraniro rinini; ni koko uzazana n’umutwe w’ingabo nyinshi.+ 16 Gogi we, uzazamuka utere ubwoko bwanjye bwa Isirayeli umeze nk’ibicu bitwikira igihugu.+ Ibyo bizaba mu minsi ya nyuma, kandi nzakuzana utere igihugu cyanjye+ kugira ngo amahanga amenye uwo ndi we, igihe nzigaragariza muri wowe imbere yayo ko ndi uwera.”’+
17 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘mbese ni wowe+ navugaga mu minsi ya kera binyuze ku bagaragu banjye b’abahanuzi ba Isirayeli, bahanuraga muri iyo minsi, bakamara imyaka myinshi bahanura, bavuga ukuntu nzakuzana ukabatera?’+
18 “‘Kuri uwo munsi, igihe Gogi azaza ku butaka bwa Isirayeli,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘uburakari bwanjye buzatunguka mu mazuru yanjye.+ 19 Nzavuga+ mfite umujinya+ n’uburakari bugurumana. Kuri uwo munsi ubutaka bwa Isirayeli buzatigita cyane.+ 20 Kandi nzahindisha umushyitsi amafi yo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi n’ibikururuka ku butaka byose n’abantu bose bari ku isi.+ Imisozi izubikwa,+ inzira zinyura ahantu hacuramye ziriduke, kandi inkuta zose zizagwa hasi.’
21 “‘Nzamuhamagariza inkota izamwibasira mu misozi yanjye yose,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.+ ‘Inkota y’umuntu wese izibasira umuvandimwe we.+ 22 Nzamuburanya,+ muteze icyorezo+ n’amaraso;+ kandi imvura nyinshi irimo urubura+ n’umuriro+ n’amazuku izamugwaho we n’imitwe y’ingabo ze n’abantu bo mu mahanga menshi bazaba bari kumwe na we.+ 23 Nzihesha icyubahiro ngaragaze ko ndi uwera,+ kandi nzimenyekanisha imbere y’amahanga menshi; na yo azamenya ko ndi Yehova.’+