2 Abakorinto
5 Tuzi ko inzu yacu yo ku isi,+ ni ukuvuga iri hema,+ nisenyuka+ tuzagira inzu ituruka ku Mana itarubatswe n’amaboko,+ inzu ihoraho+ yo mu ijuru. 2 Muri iyi nzu dutuyemo tuniha+ rwose, twifuza cyane kuzambara iyatugenewe ituruka mu ijuru,+ 3 kugira ngo mu by’ukuri nitumara kuyambara, tutazasangwa twambaye ubusa.+ 4 Koko rero, twebwe abari muri iri hema turaniha turemerewe cyane, ariko icyo twifuza si ukuryiyambura, ahubwo twifuza kwambara irindi+ kugira ngo igipfa kimirwe bunguri n’ubuzima.+ 5 Uwaduteguye ku bw’ibyo bintu ni Imana,+ yo yaduhaye gihamya+ y’ibigomba kuzaza, ni ukuvuga umwuka wayo.+
6 Ku bw’ibyo rero, buri gihe duhora dufite ubutwari bwinshi, kandi tuzi ko mu gihe tugituye mu mubiri tuba tutari kumwe n’Umwami,+ 7 kuko tugenda tuyobowe no kwizera, tutayobowe n’ibyo tureba.+ 8 Ariko tugira ubutwari bwinshi kandi tugashimishwa cyane no kutaba mu mubiri tukajya kubana n’Umwami.+ 9 Ni yo mpamvu nanone twishyiriyeho intego yo kwemerwa na we,+ twaba turi kumwe na we cyangwa tutari kumwe na we.+ 10 Twese tugomba kuzerekanwa uko turi imbere y’intebe y’urubanza ya Kristo,+ kugira ngo buri wese ahabwe ingororano ye ikwiriye ibyo yakoze ari mu mubiri, bihuje n’ibikorwa bye, byaba ibyiza cyangwa ibibi.+
11 Ku bw’ibyo rero, kubera ko tuzi icyo gutinya+ Umwami ari cyo, dukomeza kwemeza+ abantu, ariko Imana izi neza abo turi bo. Icyakora niringiye ko n’imitimanama+ yanyu izi neza abo turi bo. 12 Ntiturimo twongera kwiyogeza+ imbere yanyu twemeza ko dukwiriye, ahubwo turabaha impamvu yo kwirata ku bwacu,+ kugira ngo mubone icyo musubiza abiratana ibigaragara inyuma,+ batiratana ibiri mu mutima.+ 13 Kuko niba twarataye umutwe,+ twawutaye ku bw’Imana, niba dufite ubwenge,+ tubufite ku bwanyu. 14 Urukundo Kristo afite ruraduhata, kubera ko uyu ari wo mwanzuro twagezeho: umuntu umwe yapfiriye bose,+ bityo rero, bose barapfuye, 15 kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho badakomeza kubaho ku bwabo,+ ahubwo babeho ku bw’uwo+ wabapfiriye kandi akazurwa.+
16 Ubwo rero, uhereye ubu nta muntu tuzi mu buryo bw’umubiri.+ Kandi nubwo twamenye Kristo mu buryo bw’umubiri,+ ubu rwose ntitukimuzi dutyo.+ 17 Ku bw’ibyo rero, niba umuntu yunze ubumwe na Kristo, aba ari icyaremwe gishya.+ Ibya kera byavuyeho,+ dore ubu hasigaye hariho ibintu bishya.+ 18 Ariko ibintu byose bituruka ku Mana yo yatumye twiyunga+ na yo binyuze kuri Kristo, maze ikaduha umurimo+ wo kwiyunga. 19 Ni ukuvuga ko Imana yiyunze+ n’isi+ binyuze kuri Kristo,+ ntiyakomeza kubabaraho ibyaha byabo,+ kandi ni twe yashinze ijambo+ ryo kwiyunga.+
20 Ku bw’ibyo rero, turi+ ba ambasaderi+ mu cyimbo cya Kristo,+ mbese ni nk’aho Imana yinginga binyuze kuri twe.+ Mu cyimbo cya Kristo, turabinginga+ tuti “nimwiyunge n’Imana.” 21 Umuntu utaramenye icyaha+ yamugize icyaha+ ku bwacu, kugira ngo duhinduke gukiranuka+ kw’Imana binyuze kuri we.