Uyu ni wo munsi wo gukirizwamo!
“Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo.”—2 ABAKORINTO 6:2.
1. Ni iki gikenewe kugira ngo umuntu agire igihagararo cyemewe imbere y’Imana na Kristo?
YEHOVA yashyizeho umunsi wo gucira abantu urubanza (Ibyakozwe 17:31). Kugira ngo uzatubere umunsi wo gukirizwamo, tugomba kugira igihagararo cyemewe na we hamwe n’Umucamanza yashyizeho, ari we Yesu Kristo (Yohana 5:22). Kugira ngo tugire icyo gihagararo, bisaba ko tugira imyifatire ihuje n’Ijambo ry’Imana, no kwizera kudusunikira gufasha abandi kugira ngo babe abigishwa nyakuri ba Yesu.
2. Kuki abantu batandukanyijwe n’Imana?
2 Kubera ko abantu barazwe icyaha, byabatandukanyije n’Imana (Abaroma 5:12; Abefeso 4:17, 18). Bityo rero, abo tubwiriza bashobora kubona agakiza, mu gihe gusa biyunze na yo. Ibyo intumwa Pawulo yabigaragaje neza igihe yandikiraga Abakristo b’i Korinto. Nimucyo dusuzume ibivugwa mu 2 Abakorinto 5:10–6:10 kugira ngo turebe ibyo Pawulo yavuze ku byerekeye urubanza, kwiyunga n’Imana no kubona agakiza.
‘Twemeza Abantu’
3. Ni gute Pawulo ‘yemezaga abantu,’ kandi se, kuki twagombye kubigenza dutyo muri iki gihe?
3 Pawulo yashyize isano hagati y’urubanza n’umurimo wo kubwiriza, igihe yandikaga agira ati “twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y’intebe y’imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi. Nuko, iyo nemeza abantu, mbikoreshwa n’uko nzi igitinyiro cy’Uwiteka” (2 Abakorinto 5:10, 11). Iyo ntumwa ‘yemezaga abantu,’ ibwiriza ubutumwa bwiza. Bite se kuri twebwe? Kubera ko turimo twerekeza ku iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu, twagombye gukora uko dushoboye kose kugira ngo twemeze abandi ko bagomba gutera intambwe zikenewe kugira ngo bazacirwe na Yesu urubanza rukwiriye kandi bazemerwe n’Isoko y’agakiza, ari yo Yehova Imana.
4, 5. (a) Kuki tutagombye kwiratana ibyo twagezeho mu murimo wa Yehova? (b)Ni gute Pawulo yirase “ku bw’Imana”?
4 Ariko kandi, niba Imana yarahaye imigisha umurimo wacu, ntitwagombye kubyiratana. Abantu bamwe na bamwe b’i Korinto barihimbazaga cyangwa bagahimbaza abandi, bigatuma mu itorero habamo amacakubiri (1 Abakorinto 1:10-13; 3:3, 4). Mu kwerekeza kuri iyo mimerere, Pawulo yanditse agira ati “ibyo ntitubivugiye kongera kwiyogeza kuri mwe, ahubwo turabaha impamvu yo kwīrāta ku bwacu, kugira ngo mubone icyo musubiza abīrāta ibigaragara, batīrāta ibyo mu mutima. Niba dusaze, dusaze ku bw’Imana; kandi niba tudasaze, ni ku bwanyu, kugira ngo tubafashe” (2 Abakorinto 5:12, 13). Abo birasi ntibari bashishikajwe n’ubumwe mu itorero n’uko ryamererwa neza mu buryo bw’umwuka. Bashakaga kwirata mu bihereranye n’ibintu bigaragarira amaso, aho gufasha bagenzi babo bahuje ukwizera kugira ngo bihingemo umutima uboneye imbere y’Imana. Ku bw’ibyo, Pawulo yacyashye iryo torero maze nyuma y’aho aza kuvuga ati “uwīrāta, niyirāte Uwiteka.”—2 Abakorinto 10:17.
5 Mbese, Pawulo we ubwe ntiyirase? Bamwe bashobora gutekereza ko yirase, bitewe n’ibyo yavuze bihereranye no kuba intumwa. Ariko kandi, yagombaga kwirata “ku bw’Imana.” Yiratanaga ibihamya byamugaragazaga ko ari intumwa, kugira ngo Abakorinto badatera Yehova umugongo. Pawulo yabikoreye kugira ngo abagarure ku Mana, kubera ko intumwa z’ibinyoma zabaganishaga mu nzira mbi (2 Abakorinto 11:16-21; 12:11, 12, 19-21; 13:10). Ariko kandi, si buri gihe Pawulo yageragezaga gushimisha abantu bose, yivuga ibigwi.—Imigani 21:4.
Mbese, Urukundo rwa Kristo Ruraguhata?
6. Ni gute urukundo rwa Kristo rwagombye kutugiraho ingaruka?
6 Kubera ko Pawulo yari intumwa nyakuri, yigishije abandi ibyerekeye igitambo cy’incungu cya Yesu. Icyo gitambo cyagize ingaruka ku mibereho ya Pawulo, kuko yanditse agira ati “urukundo rwa Kristo ruraduhata, kuko twemejwe yuko nk’uko Umwe yapfiriye bose, ariko bose bapfuye; kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye, akanabazukira” (2 Abakorinto 5:14, 15). Mbega urukundo Yesu yagaragaje mu gutanga ubuzima bwe ku bwacu! Mu by’ukuri, ibyo byagombye kuba imbaraga ziduhata mu mibereho yacu. Gushimira Yesu ku bwo kuba yaratanze ubuzima bwe ku bwacu, byagombye kudusunikira gukorana umwete umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’agakiza katanzwe na Yehova binyuriye ku Mwana we akunda cyane. (Yohana 3:16; gereranya na Zaburi 96:2.) Mbese, “urukundo rwa Kristo” rwaba ruguhatira kwifatanya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa ubigiranye umwete?—Matayo 28:19, 20.
7. ‘Kutagira uwo dutekereza dukurikije amasekuruza [“mu buryo bw’umubiri,” NW ] ,’ bisobanura iki?
7 Uburyo abasizwe babaho, bugaragaza ko bashimira Kristo ku bw’ibyo yabakoreye, bityo ‘ntibakomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babaho ku bwe.’ Pawulo yagize ati “ni cyo gituma uhereye none tutazagira uwo dutekereza dukurikije amasekuruza [“mu buryo bw’umubiri,” NW ]; nubwo ari ko twatekerezaga Kristo, ariko noneho ntitukimutekereza dutyo” (2 Abakorinto 5:16). Abakristo ntibagomba kubona abantu mu buryo bw’umubiri, wenda batonesha Abayahudi kubarutisha Abanyamahanga cyangwa abakire kubarutisha abakene. Nta bwo abasizwe ‘bagira uwo batekereza bakurikije amasekuruza [“mu buryo bw’umubiri,” NW ] ,’ kubera ko imishyikirano yo mu buryo bw’umwuka bagirana na bagenzi babo bahuje ukwizera ari yo y’ingenzi. ‘Abatekerezaga Kristo [“mu buryo bw’umubiri,” NW ] ,’ si abari barabonye Yesu igihe yari ku isi. N’ubwo hari abantu bamwe na bamwe biringiraga Mesiya bahoze kera babona Kristo mu buryo bwa kimuntu gusa, ntibagombaga gukomeza kumubona batyo. Yatanze umubiri we ho incungu kandi yazutse ari umwuka utanga ubuzima. Abandi bari kuzazurirwa ubuzima bwo mu ijuru bari kuziyambura imibiri yabo ya kimuntu, batarigeze babona Yesu Kristo mu buryo bw’umubiri.—1 Abakorinto 15:45, 50; 2 Abakorinto 5:1-5.
8. Ni gute abantu buri muntu ku giti cye baje kuba ‘muri Kristo’?
8 Pawulo yakomeje abwira abasizwe, ati “umuntu wese iyo ari muri Kristo, aba ari icyaremwe gishya: ibya kera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya” (2 Abakorinto 5:17). Kuba “muri Kristo” bisobanura kugirana ubumwe na we (Yohana 17:21). Ku muntu nk’uwo, ubwo bumwe butangira kubaho igihe Yehova amurehereza ku Mwana we, maze akamubyara binyuriye ku mwuka wera. Kubera ko aba ari umwana w’Imana wabyawe n’umwuka, aba yarabaye “icyaremwe gishya,” afite ibyiringiro byo kuzafatanya na Kristo mu Bwami bw’ijuru (Yohana 3:3-8; 6:44; Abagalatiya 4:6, 7). Abo Bakristo basizwe bahawe inshingano ikomeye mu murimo.
“Mwiyunge n’Imana”
9. Ni iki Imana yakoze kugira ngo itume abantu bashobora kwiyunga na yo?
9 Mbega ukuntu icyo ‘cyaremwe gishya’ cyatoneshejwe na Yehova! Pawulo yagize ati “ibyo byose bituruka ku Mana, yiyunze natwe ku bwa Kristo, ikaduha umurimo wo kuyunga n’abandi, kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi, ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo; kandi noneho yatubikije ijambo ry’umwuzuro” (2 Abakorinto 5:18, 19). Kuva aho Adamu akoreye icyaha, abantu batandukanyijwe n’Imana. Ariko kandi, mu buryo bwuje urukundo, Yehova yafashe iya mbere mu kugurura inzira yo kwiyunga, binyuriye ku gitambo cya Yesu.—Abaroma 5:6-12.
10. Ni ba nde Yehova yahaye umurimo urebana no kwiyunga, kandi se, ni iki bakoze kugira ngo bawusohoze?
10 Abasizwe ni bo Yehova yashinze umurimo uhereranye no kwiyunga, bityo Pawulo akaba yarashoboraga kuvuga ati “ni cyo gituma tuba intumwa mu kimbo cya Kristo, ndetse bisa naho Imana ibingingira muri twe. Nuko rero, turabahendahenda mu kimbo cya Kristo kugira ngo mwiyunge n’Imana” (2 Abakorinto 5:20). Mu bihe bya kera, intumwa z’ibihugu zoherezwaga ikitaraganya, cyane cyane mu gihe igihugu cyabaga gishyamiranye n’ikindi, kugira ngo barebe ukuntu bakwirinda intambara (Luka 14:31, 32). Kubera ko abantu b’abanyabyaha bitandukanyije n’Imana, yohereje intumwa zayo zasizwe kugira ngo zibwire abantu ibihereranye n’ingamba yafashe zo kwiyunga. Kubera ko abo basizwe bari mu cyimbo cya Kristo, binginga abantu bagira bati “mwiyunge n’Imana.” Uko kwinginga, ni uburyo burangwa n’imbabazi bushishikariza abantu gushaka uko babana n’Imana mu mahoro no kwemera uburyo yashyizeho bwo kubona agakiza binyuriye kuri Kristo.
11. Amaherezo, ni ba nde bagira igihagararo gikiranuka imbere y’Imana, binyuriye mu kwizera incungu?
11 Abantu bose bizera incungu, bashobora kwiyunga n’Imana (Yohana 3:36). Pawulo yagize ati “utīgeze kumenya icyaha [ni ukuvuga Yesu], [Yehova] yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana (2 Abakorinto 5:21). Yesu, umuntu wari utunganye, yabaye igitambo cy’ibyaha ku bakomotse kuri Adamu bose bakizwa kamere barazwe yo kuba abanyabyaha. Binyuriye kuri Yesu, bahinduka “gukiranuka kw’Imana.” Uko gukiranuka, cyangwa kugira igihagararo gikiranuka imbere y’Imana, bibonwa mbere na mbere n’abaraganwa na Kristo 144.000. Mu gihe cy’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi, abana bo ku isi ba Data wa twese Uhoraho, ari we Yesu Kristo, bazagira igihagararo gikiranuka, ari abantu batunganye. Azabageza ku gihagararo gikiranuka ari abantu batunganye, kugira ngo bashobore kugaragaza ko ari abizerwa ku Mana, bityo bahabwe impano y’ubuzima bw’iteka.—Yesaya 9:5, umurongo wa 6 muri Biblia Yera; Ibyahishuwe 14:1; 20:4-6, 11-15.
“Ni Cyo Gihe cyo Kwemererwamo”
12. Ni uwuhe murimo w’ingenzi urimo usohozwa n’abahagarariye Yehova hamwe n’intumwa ze?
12 Kugira ngo tuzabone agakiza, tugomba gukora ibihuje n’amagambo ya Pawulo agira ati ‘ubwo dukorana na we [ni ukuvuga Yehova], turabinginga, kugira ngo mudaherwa ubuntu bw’Imana gupfa ubusa; kuko yavuze iti “mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye, no ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye.” Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo’ (2 Abakorinto 6:1, 2). Abahagarariye Yehova basizwe hamwe n’intumwa ze zo mu bagize “izindi ntama,” ntibemera guhabwa ubuntu bwa Se wo mu ijuru ngo babupfushe ubusa (Yohana 10:16). Binyuriye ku myifatire yabo myiza n’umurimo bakorana umwete muri iki “gihe cyo kwemererwamo,” bashaka kwemerwa n’Imana kandi bakabwira abatuye isi ko uyu ari wo “munsi wo gukirizwamo.”
13. Amagambo avugwa muri Yesaya 49:8 akubiyemo iki, kandi se, ni gute yasohoye ku ncuro ya mbere?
13 Pawulo yasubiye mu magambo aboneka muri Yesaya 49:8, agira ati “Uwiteka aravuga ati ‘igihe cyo kwemererwamo ndagushubije, no ku munsi wo gukirizwamo ndagutabaye; kandi nzagukiza ngutange ho isezerano ry’abantu, kugira ngo uhagurutse igihugu, utume baragwa gakondo yabo yabaye umwirare.’ ” Ubwo buhanuzi bwasohoye mbere na mbere igihe ubwoko bw’Abisirayeli bwabohorwaga buvanywe mu bunyage i Babuloni, hanyuma bugasubira mu gihugu cyabwo cyari cyarahindutse umusaka.—Yesaya 49:3, 9.
14. Ni gute ibivugwa muri Yesaya 49:8 byasohoye ku birebana na Yesu?
14 Mu rindi sohozwa ry’ubwo buhanuzi bwa Yesaya, Yehova yahaye “umugaragu” we Yesu kuba “umucyo wo kuvira amahanga, kugira ngo agakiza [k’Imana] kagere ku mpera y’isi.” (Yesaya 49:6, 8; gereranya na Yesaya 42:1-4, 6, 7; Matayo 12:18-21.) Uko bigaragara, “igihe cyo kwemererwamo” cyerekezaga kuri Yesu igihe yari ku isi. Yarasenze kandi Imana ‘yaramushubije.’ Kuri Yesu, uwo wari ‘umunsi wo gukirizwamo,’ kubera ko yakomeje gushikama mu buryo butunganye, bityo akaba ‘yarabereye abamwumvira bose umuhesha w’agakiza kadashira.’—Abaheburayo 5:7, 9; Yohana 12:27, 28.
15. Ni ryari Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka batangiye gushyiraho imihati kugira ngo bagaragaze ko bakwiriye kugirirwa ubuntu n’Imana, kandi se, ni iyihe ntego bari kuba bafite?
15 Pawulo yerekeje amagambo yo muri Yesaya 49:8 ku Bakristo basizwe, abingingira ‘kudapfusha ubusa ubuntu bw’Imana,’ bananirwa gushaka kwemerwa na yo mu “gihe cyo kwemererwamo” no ku “munsi wo gukirizwamo” yashyizeho. Pawulo yongeyeho ati “dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo” (2 Abakorinto 6:2). Kuva kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka bashyizeho imihati kugira ngo bagaragaze ko bakwiriye kugirirwa ubuntu n’Imana, kugira ngo “[i]gihe cyo kwemererwamo” kizababere “[u]munsi wo gukirizwamo.”
“Twihe Agaciro, nk’Abakozi b’Imana Bagabura Ibyayo”
16. Ni iyihe mimerere igoye Pawulo yari arimo, igihe yihaga agaciro ko kuba umukozi w’Imana?
16 Bamwe mu bantu bifatanyaga n’itorero ry’i Korinto, ntibagaragazaga ko bakwiriye kugirirwa ubuntu n’Imana. Basebyaga Pawulo bagamije gusenya ubushobozi bwe bwo kuba intumwa, n’ubwo yirindaga ‘kugira igisitaza ashyira mu nzira y’umuntu wese.’ Nta gushidikanya, yihaga agaciro ko kuba umukozi w’Imana, ‘yihangana cyane mu makuba, mu mibabaro, mu byago, mu biboko, mu mazu y’imbohe, mu midugararo, mu mihati, aba maso, yirirwa ubusa’ (2 Abakorinto 6:3-5). Nyuma y’aho, Pawulo yaje kuvuga ko niba abamurwanyaga bari abakozi, ‘yarabarushaga’ bitewe n’uko yashyizwe mu mazu y’imbohe kenshi, yarakubiswe, yabaye mu kaga no mu bukene.—2 Abakorinto 11:23-27.
17. (a) Dushobora kwiha agaciro ko kuba abakozi b’Imana, tugaragaza iyihe mico? (b) “Intwaro zo gukiranuka” ni izihe?
17 Kimwe na Pawulo hamwe na bagenzi be, natwe dushobora kwiha agaciro ko kuba abakozi b’Imana. Mu buhe buryo? “Dufite umutima uboneye,” cyangwa tutarangwaho umwanda, kandi tugakora ibihuje n’ubumenyi nyakuri bwa Bibiliya. Dushobora kwiha agaciro tugaragaza ko “tutarambirwa,” twihanganira ibibi cyangwa gushotorwa, kandi “tugira neza” mu gihe dukora ibintu byagirira abandi umumaro. Ikindi kandi, dushobora kwiha agaciro nk’abakozi b’Imana, twemera kuyoborwa n’umwuka wayo, tugaragaza “urukundo rutaryarya,” tuvugisha ukuri kandi tuyishingikirizaho kugira ngo iduhe imbaraga zo gusohoza umurimo wacu. Igishimishije, Pawulo yanagaragaje umwanya we wo kuba umukozi, ‘[binyuriye ku] ntwaro zo gukiranuka z’iburyo n’iz’ibumoso.’ Mu ntambara zarwanwaga kera, ubusanzwe ukuboko kw’iburyo kwafataga inkota, mu gihe ukw’ibumoso kwabaga gufashe ingabo yo kwikingira. Mu ntambara yo mu buryo bw’umwuka yo kurwanya abigisha b’ibinyoma, Pawulo ntiyakoresheje intwaro z’umubiri waheneberejwe n’icyaha—ni ukuvuga gucabiranya, kuriganya no kuvuga ibinyoma (2 Abakorinto 6:6, 7; 11:12-14; Imigani 3:32). Yakoreshaga “intwaro” zo gukiranuka, cyangwa uburyo bukiranuka kugira ngo ateze imbere ugusenga k’ukuri. Natwe twagombye kubigenza dutyo.
18. Ni iyihe myifatire izadufasha kwiha agaciro nk’abakozi b’Imana?
18 Niba turi abakozi b’Imana, twagombye kugira imyifatire imeze nk’iya Pawulo na bagenzi be. Tuzakora nk’Abakristo, twakubahwa cyangwa twasuzugurwa. Ibintu bidakwiriye batuvugaho ntibizahagarika umurimo wacu wo kubwiriza, kandi nta n’ubwo tuzishyira hejuru mu gihe tuvuzwe neza. Tuzavuga ukuri, kandi dushobora kumenyekana ko dukora imirimo irangwa no kubaha Imana. Mu gihe tugeze mu kaga ko gupfa tugabweho igitero n’abanzi, tuziringira Yehova. Kandi tuzemera gucyahwa tubigiranye ugushimira.—2 Abakorinto 6:8, 9.
19. Ni gute dushobora ‘gutungisha benshi’ mu buryo bw’umwuka?
19 Pawulo yashoje ikiganiro cye cyibandaga ku murimo wo kwiyunga, avuga ko we hamwe n’abo bari bafatanyije ‘basaga n’abababara, ariko bishima iteka; basaga n’abakene, nyamara batungisha benshi; basaga n’abatagira icyo bafite, nyamara bafite byose’ (2 Abakorinto 6:10). N’ubwo abo bakozi bari bafite impamvu zo kugira agahinda bitewe n’imibabaro yabageragaho, bari bafite ibyishimo byo mu mutima. Bari abakene mu buryo bw’umubiri, ariko kandi, ‘batungishaga benshi’ mu buryo bw’umwuka. Mu by’ukuri, bari ‘bafite byose,’ kubera ko ukwizera kwabo kwatumye baba abakire mu buryo bw’umwuka—ndetse bituma bagira ibyiringiro byo kuzaba abana b’Imana bo mu ijuru. Bari banafite imibereho ikungahaye kandi irangwa n’ibyishimo, ari abakozi b’Abakristo (Ibyakozwe 20:35). Kimwe na bo, natwe dushobora ‘gutungisha benshi,’ uhereye ubu binyuriye mu kwifatanya mu murimo werekeranye no kwiyunga—muri uyu munsi wo gukirizwamo!
Iringire Agakiza Gaturuka Kuri Yehova
20. (a) Ni ikihe cyifuzo gikomeye Pawulo yari afite, kandi se, kuki nta gihe cyo gutakaza cyari gihari? (b) Ni ikihe kimenyetso kiranga umunsi wo gukirizwamo turimo ubu?
20 Igihe Pawulo yandikaga urwandiko rwe rwa kabiri yandikiye Abakorinto, ahagana mu mwaka wa 55 I.C., hari hasigaye imyaka igera kuri 15 gusa kugira ngo gahunda y’ibintu ya Kiyahudi irangire. Iyo ntumwa yifuzaga cyane ko Abayahudi n’Abanyamahanga biyunga n’Imana binyuriye kuri Kristo. Uwo wari umunsi wo gukirizwamo, kandi nta gihe cyo gutakaza cyari gihari. Turi mu gihe nk’icyo cy’iherezo rya gahunda y’ibintu, kuva mu mwaka wa 1914. Umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ukorwa ku isi hose muri iki gihe, ugaragaza ko uyu ari umunsi wo gukirizwamo.
21. (a) Ni irihe somo ry’umwaka ryatoranyirijwe umwaka wa 1999? (b) Ni iki twagombye kuba turimo dukora muri uyu munsi wo gukirizwamo?
21 Abantu bo mu mahanga yose bakeneye kumva ibihereranye n’uburyo bwateganyijwe n’Imana bwo kubona agakiza binyuriye kuri Yesu Kristo. Nta gihe cyo gutindiganya gihari. Pawulo yanditse agira ati “dore none ni wo munsi wo gukirizwamo.” Ayo magambo aboneka mu 2 Abakorinto 6:2, ni yo azaba agize isomo ry’umwaka wa 1999 ry’Abahamya ba Yehova. Mbega ukuntu ayo magambo akwiriye, kubera ko twegereje ikintu kibi cyane kuruta irimbuka rya Yerusalemu n’urusengero rwayo! Iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu yose uko yakabaye riregereje, rikaba rireba buri muntu wese mu batuye isi. Uyu munsi—aho kuba ejo—ni cyo gihe umuntu agomba kugira icyo akora. Niba twizera ko agakiza gaturuka kuri Yehova, niba tumukunda kandi tugaha agaciro ubuzima bw’iteka, ntituzapfusha ubusa ubuntu bw’Imana. Nitugira icyifuzo kivuye ku mutima cyo kubaha Yehova, tuzagaragaza binyuriye mu magambo no mu bikorwa ko tutajenjeka, mu gihe dutangaza tuti “dore none ni wo munsi wo gukirizwamo.”
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki kwiyunga n’Imana ari iby’ingenzi cyane?
◻ Abahagarariye Imana hamwe n’intumwa zayo bakora umurimo uhereranye no kwiyunga ni ba nde?
◻ Ni gute dushobora kwiha agaciro turi abakozi b’Imana?
◻ Ni iki isomo ry’umwaka wa 1999 ry’Abahamya ba Yehova risobanura kuri wowe?
[Amafoto yo ku ipaji ya 17]
Kimwe na Pawulo, mbese, ubwiriza kandi ugafasha abandi ubigiranye umwete, kugira ngo biyunge n’Imana?
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Ubufaransa
Côte d’Ivoire
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Muri uyu munsi wo gukirizwamo, mbese, waba uri mu mubare w’abantu benshi barimo biyunga na Yehova Imana?