Gutegeka kwa Kabiri
16 “Ujye uziririza ukwezi kwa Abibu,+ wizihirize Yehova Imana yawe pasika,+ kuko mu kwezi kwa Abibu ari bwo Yehova Imana yawe yagukuye muri Egiputa nijoro.+ 2 Ujye utambira Yehova Imana yawe igitambo cya pasika+ ukuye mu mukumbi wawe no mu bushyo bwawe,+ ugitambire ahantu Yehova azatoranya akahashyira izina rye.+ 3 Ntukagire ikintu cyose gisembuwe urisha icyo gitambo mu gihe cy’iminsi irindwi.+ Ujye ukirisha imigati idasembuwe, ari wo mugati w’umubabaro, kuko wavuye mu gihugu cya Egiputa ikubagahu,+ kugira ngo mu gihe cyose cyo kubaho kwawe ujye wibuka umunsi waviriye mu gihugu cya Egiputa.+ 4 Mu gihe cy’iminsi irindwi ntihazagire umusemburo uboneka mu gihugu cyanyu cyose,+ kandi ntihazagire inyama z’igitambo uzatamba ku mugoroba w’umunsi wa mbere zirara ngo zigeze mu gitondo.+ 5 Ntuzemererwa gutambira igitambo cya pasika muri umwe mu migi Yehova Imana yawe agiye kuguha. 6 Ahubwo ahantu Yehova Imana yawe azatoranya akahashyira izina rye,+ ni ho uzajya utambira igitambo cya pasika nimugoroba izuba rikimara kurenga,+ kuko ari cyo gihe waviriye muri Egiputa. 7 Inyama z’icyo gitambo uzazitekere ahantu Yehova Imana yawe azatoranya+ kandi abe ari ho uzirira,+ hanyuma mu gitondo uhindukire ujye mu mahema yawe. 8 Uzamare iminsi itandatu urya imigati idasembuwe, hanyuma ku munsi wa karindwi habe ikoraniro ryihariye rya Yehova Imana yawe.+ Ntukagire umurimo wose uwukoraho.
9 “Uzabare ibyumweru birindwi, ubibare uhereye ku munsi uzatangiriraho gusarura imyaka iri mu murima wawe.+ 10 Hanyuma uzizihirize Yehova Imana yawe umunsi mukuru w’ibyumweru,+ uzane amaturo yawe atangwa ku bushake ukurikije uko Yehova Imana yawe yaguhaye umugisha.+ 11 Uzajye wishimira imbere ya Yehova Imana yawe,+ wowe n’umuhungu wawe n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe n’umuja wawe, n’Umulewi uri mu mugi wanyu n’umwimukira,+ n’imfubyi+ n’umupfakazi+ bari muri mwe, mwishimire ahantu Yehova Imana yawe azatoranya akahashyira izina rye.+ 12 Ujye wibuka ko wabaye umucakara muri Egiputa,+ maze wumvire kandi wubahirize aya mategeko.+
13 “Numara guhunika ibyo uvanye ku mbuga uhuriraho, ukabika divayi ukuye mu rwengero rwawe n’amavuta ukuye aho uyakamurira, ujye umara iminsi irindwi wizihiza umunsi mukuru w’ingando.+ 14 Uzajye wishima kuri uwo munsi mukuru,+ wishimane n’umuhungu wawe n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe n’umuja wawe, n’Umulewi n’umwimukira, n’imfubyi n’umupfakazi bari mu mugi wanyu. 15 Ujye umara iminsi irindwi wizihiriza Yehova Imana yawe umunsi mukuru,+ uwizihirize ahantu Yehova azatoranya, kuko Yehova Imana yawe azaha umugisha+ umusaruro wawe wose, akaguha umugisha mu byo uzakora byose, kandi rwose uzishime unezerwe.+
16 “Incuro eshatu mu mwaka, umugabo wese wo muri mwe ajye aza imbere ya Yehova Imana yawe, ahantu Imana yawe izatoranya.+ Ajye aza ku munsi mukuru w’imigati idasembuwe,+ ku munsi mukuru w’ibyumweru+ no ku munsi mukuru w’ingando,+ kandi ntihakagire uza imbere ya Yehova imbokoboko.+ 17 Buri wese muri mwe azatange ituro akurikije umugisha Yehova Imana yawe yamuhaye.+
18 “Uzishyirireho abacamanza+ n’abatware+ mu migi yose Yehova Imana yawe agiye kuguha nk’uko imiryango yanyu iri, kandi bajye bacira rubanda imanza zikiranuka. 19 Ntukagoreke urubanza.+ Ntukarobanure ku butoni+ cyangwa ngo wemere impongano, kuko impongano ihuma amaso abanyabwenge+ kandi ikagoreka amagambo y’abakiranutsi. 20 Ku birebana n’ubutabera, ujye ukurikiza ubutabera+ kugira ngo ukomeze kubaho kandi uragwe igihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha.+
21 “Niwubaka igicaniro cya Yehova Imana yawe, ntuzagire igiti icyo ari cyo cyose utera hafi yacyo ngo kikubere inkingi yera.+
22 “Ntuziyubakire inkingi yera y’amabuye,+ kuko ari ikintu Yehova Imana yawe yanga rwose.+