2 Timoteyo
1 Jyewe Pawulo, intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse,+ mu buryo buhuje n’isezerano ry’ubuzima+ bubonerwa mu kunga ubumwe na Kristo Yesu,+ 2 ndakwandikiye Timoteyo, mwana wanjye nkunda:+
Ubuntu butagereranywa, n’imbabazi n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Kristo Yesu Umwami wacu bibane nawe.+
3 Nshimira Imana, iyo nkorera umurimo wera+ mfite umutimanama utancira urubanza,+ nk’uko ba sogokuruza bayikoreraga,+ ko mpora nkwibuka iyo nsenga ninginga+ ku manywa na nijoro 4 nibuka amarira yawe, nkifuza cyane kukubona+ kugira ngo nuzuzwe ibyishimo. 5 Nibuka ukwizera+ kuzira uburyarya+ kukurimo, kwabanje kuba muri nyogokuru Loyisi na nyoko Unike, ariko nkaba niringiye ko nawe kukurimo.
6 Kubera iyo mpamvu, ndakwibutsa ngo ureke impano+ y’Imana ikurimo wahawe igihe nakurambikagaho ibiganza,+ ikomeze kugurumana nk’umuriro.+ 7 Imana ntiyaduhaye umwuka w’ubugwari,+ ahubwo yaduhaye umwuka w’imbaraga+ n’urukundo n’ubwenge.+ 8 Ku bw’ibyo rero, ntugaterwe isoni no guhamya iby’Umwami wacu,+ cyangwa ngo uterwe isoni n’uko mboshywe bamumpora,+ ahubwo nawe wemere kugirirwa nabi+ uzira ubutumwa bwiza wishingikirije ku mbaraga z’Imana.+ 9 Yaradukijije,+ iduhamagaza guhamagarwa kwera+ bidaturutse ku mirimo yacu,+ ahubwo biturutse ku mugambi wayo n’ubuntu bwayo butagereranywa. Twabugaragarijwe binyuze kuri Kristo Yesu uhereye kera kose,+ 10 ariko ubu bwagaragaye neza binyuze ku kuboneka+ k’Umukiza wacu Kristo Yesu wakuyeho urupfu,+ maze binyuze ku butumwa bwiza,+ akaduhishurira+ uko tuzabona ubuzima+ no kutangirika.+ 11 Ubwo butumwa ni bwo nashyiriweho kuba umubwiriza n’intumwa n’umwigisha.+
12 Ni na cyo gituma ibi byose bingeraho,+ ariko ntibintera isoni+ kuko nzi uwo nizeye, kandi niringiye ntashidikanya ko ashobora kurinda+ icyo namuragije kugeza kuri urya munsi.+ 13 Ukomeze icyitegererezo cy’amagambo mazima+ wanyumvanye, ufite ukwizera n’urukundo muri Kristo Yesu.+ 14 Ibyo byiza waragijwe+ ukomeze ubirinde binyuze ku mwuka wera utubamo.+
15 Uzi neza ko abantu bose bo mu ntara ya Aziya+ bantereranye,+ barimo Figelo na Herumojene. 16 Umwami Imana agirire imbabazi abo mu rugo rwa Onesiforo,+ kuko yampumurije+ kenshi kandi ntaterwe isoni n’iminyururu yanjye.+ 17 Ahubwo ubwo yazaga i Roma, yanshatse ashyizeho umwete maze arambona.+ 18 Umwami Yehova amuhe kuzagirirwa imbabazi+ kuri urya munsi.+ Kandi imirimo yose yakoreye muri Efeso urayizi neza bihagije.