Babyeyi, Ni Iki Urugero Mutanga Rwigisha?
“Mwigane Imana, nk’abana bakundwa. Kandi mugendere mu rukundo.”—ABEFESO 5:1, 2.
1. Ni ayahe mabwiriza Yehova yahaye umugabo n’umugore ba mbere?
YEHOVA ni we Nkomoko ya gahunda y’umuryango. Buri muryango wose ni we ukesha kubaho, bitewe n’uko ari we washinze umuryango wa mbere kandi agaha umugabo n’umugore ba mbere ubushobozi bwo kororoka (Abefeso 3:14, 15). Yahaye Adamu na Eva amabwiriza y’ibanze ku bihereranye n’inshingano zabo, kandi nanone, yabahaye uburyo buhagije bwo kuba ari bo bifatira iya mbere mu kuzisohoza (Itangiriro 1:28-30; 2:6, 15-22). Adamu na Eva bamaze gukora icyaha, imimerere imiryango yagombaga kubamo yagiye irushaho gukomera. Icyakora, mu buryo bwuje urukundo, Yehova yatanze amabwiriza yari kuzafasha abagaragu be guhangana n’iyo mimerere.
2. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yashimangiye inama zanditswe azongeraho amabwiriza atanditswe? (b) Ni ikihe kibazo ababyeyi bagomba kwibaza?
2 Kubera ko Yehova ari Umwigisha wacu Mukuru, yakoze ibirenze ibyo gutanga amabwiriza yanditswe, ku bihereranye n’ibyo tugomba gukora n’ibyo tugomba kwirinda. Mu bihe bya kera, yajyaga atanga amabwiriza yanditswe n’atanditswe binyuriye ku batambyi n’abahanuzi hamwe n’abatware b’imiryango. Ni nde arimo akoresha kugira ngo atange izo nyigisho zitanditswe muri iki gihe? Ni abasaza b’Abakristo hamwe n’ababyeyi. Niba uri umubyeyi, mbese waba urimo usohoza uruhare rwawe wigisha umuryango wawe inzira za Yehova?—Imigani 6:20-23.
3. Ni iki abatware b’imiryango bashobora kwigira kuri Yehova mu birebana no gutanga inyigisho zigira ingaruka nziza?
3 Ni gute izo nyigisho zagombye gutangwa mu muryango? Yehova atanga urugero. Avuga mu buryo bweruye icyiza icyo ari cyo n’ikibi icyo ari cyo, kandi agenda abisubiramo kenshi nta kurambirwa (Kuva 20:4, 5; Gutegeka 4:23, 24; 5:8, 9; 6:14, 15; Yosuwa 24:19, 20). Akoresha ibibazo bikangura ubwenge (Yobu 38:4, 8, 31). Binyuriye ku ngero zigisha hamwe n’ingero z’ibintu byabayeho, abyutsa ibyiyumvo byacu kandi akagorora imitima yacu (Itangiriro 15:5; Daniyeli 3:1-29). Babyeyi, mu gihe mwigisha abana banyu, mbese mugerageza kwigana urwo rugero?
4. Ni irihe somo tuvana kuri Yehova mu bihereranye no gutanga igihano, kandi se, kuki gutanga igihano ari iby’ingenzi?
4 Ku bihereranye n’ibyo gukiranuka, Yehova ntajenjeka, ariko kandi aniyumvisha ingaruka z’ukudatungana. Bityo rero, mbere y’uko ahana, arabanza akigisha abantu badatunganye, akabaha imiburo kenshi kandi akajya abibutsa (Itangiriro 19:15, 16; Yeremiya 7:23-26). Mu gihe atanga igihano, agitanga mu rugero rukwiriye, ntakabya (Zaburi 103:10, 11; Yesaya 28:26-29). Niba ari uko tugenzereza abana bacu, icyo ni igihamya kigaragaza ko tuzi Yehova, kandi na bo kumumenya bizarushaho kuborohera.—Yeremiya 22:16; 1 Yohana 4:8.
5. Ni irihe somo ababyeyi bashobora kuvana kuri Yehova mu birebana no gutega amatwi?
5 Mu buryo buhebuje, Yehova atega amatwi kubera ko ari Umubyeyi wuje urukundo wo mu ijuru. Nta bwo apfa gutanga amategeko gusa. Adutera inkunga yo gusuka imbere ye ibiri mu mitima yacu. (Zaburi 62:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Kandi iyo tugize ibyiyumvo bidakwiriye, ntaducyaha adukankamira ari mu ijuru. Atwigisha abigiranye ukwihangana. Ku bw’ibyo, mbega ukuntu inama y’intumwa Pawulo ikwiriye, inama igira iti “mwigane Imana, nk’abana bakundwa” (Abefeso 4:31–5:1)! Mbega urugero ruhebuje Yehova aha ababyeyi mu gihe bashaka kwigisha abana babo! Ni urugero rutugera ku mutima kandi rugatuma twifuza kugendera mu nzira y’ubuzima yemerwa na we.
Ingaruka Gutanga Urugero Bigira
6. Ni gute imyifatire y’ababyeyi hamwe n’urugero batanga bigira ingaruka ku bana babo?
6 Uretse kwigisha hakoreshejwe amagambo, gutanga urugero bigira ingaruka zikomeye ku bakiri bato. Ababyeyi baba babishaka cyangwa batabishaka, abana babo bazajya babigana. Bishobora gushimisha ababyeyi—rimwe na rimwe bishobora kubakoza isoni—iyo bumvise abana babo bavuga ibintu bo ubwabo bavuze. Mu gihe imyifatire y’ababyeyi hamwe n’imigenzereze yabo igaragaza ko bafatana uburemere ibintu by’umwuka mu buryo bwimbitse, ibyo bigira ingaruka nziza ku bana.—Imigani 20:7.
7. Ni uruhe rugero rwa kibyeyi Yefuta yahaye umukobwa we, kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka?
7 Ingaruka urugero rutangwa n’ababyeyi rugira, zagaragajwe neza muri Bibiliya. Yefuta wakoreshejwe na Yehova mu kuyobora Abisirayeli agatuma banesha Abamoni, na we yari umubyeyi. Inkuru yanditswe ivuga ibihereranye n’igisubizo yahaye umwami w’Abamoni, igaragaza ko Yefuta agomba kuba yarasomaga cyane amateka avuga ibyo Yehova yajyaga agirira Abisirayeli. Yashoboraga gusubira muri ayo mateka adategwa, kandi yagaragaje ko yizeraga Yehova mu buryo bukomeye. Nta gushidikanya, urugero rwe rwafashije umukobwa we kwihingamo ukwizera n’umwuka w’ubwitange yagaragaje mu gihe yiyemezaga gukora umurimo mu mibereho ye yose, ari umukobwa utarashatse wiyeguriye Yehova.—Abacamanza 11:14-27, 34-40; gereranya na Yosuwa 1:8.
8. (a) Ni iyihe myifatire myiza ababyeyi ba Samweli bagaragaje? (b) Ni gute ibyo byagiriye Samweli akamaro?
8 Samweli yabaye umwana w’intangarugero, kandi aba umuhanuzi w’Imana wizerwa mu buzima bwe bwose. Mbese, wifuza ko umwana wawe yazaba nka we? Suzuma urugero rwatanzwe n’ababyeyi ba Samweli, ari bo Elukana na Hana. N’ubwo imimerere yo mu rugo rwabo itari shyashya, buri gihe bajyaga bazamuka bakajya i Shilo gusenga, aho hantu hakaba hari hari urusengero rwera (1 Samweli 1:3-8, 21). Zirikana ukuntu Hana yasenganye ibyiyumvo byimbitse (1 Samweli 1:9-13). Wirebere ukuntu bombi bumvaga ari iby’ingenzi gusohoza isezerano iryo ari ryo ryose babaga barasezeranyije Imana (1 Samweli 1:22-28). Nta gushidikanya, urugero rwabo rwiza rwafashije Samweli kwihingamo imico yatumye ashobora gukomeza kugira imyifatire ikwiriye—ndetse no mu gihe abantu bari bamukikije bitwaga ko bakorera Yehova, batubahaga na busa inzira z’Imana. Nyuma y’igihe runaka, Yehova yahaye Samweli inshingano yo kuba umuhanuzi We.—1 Samweli 2:11, 12; 3:1-21.
9. (a) Ni ibihe bintu byo mu rugo byagize ingaruka nziza kuri Timoteyo? (b) Timoteyo yaje kuba muntu ki?
9 Mbese, wakwifuza ko umuhungu wawe yamera nka Timoteyo, we watangiye gukorana n’intumwa Pawulo akiri umusore? Se wa Timoteyo ntiyizeraga, ariko nyina na nyirakuru bamuhaye urugero rwiza mu birebana no gufatana uburemere ibintu by’umwuka. Nta gushidikanya ko ibyo byagize uruhare mu gushyiriraho Timoteyo urufatiro rwiza mu mibereho ye igihe yari Umukristo. Tubwirwa ko nyina, Unike, yari afite “kwizera kutaryarya.” Imibereho yabo igihe bari Abakristo, ntiyarangwaga n’uburyarya; mu by’ukuri babagaho bahuje n’ibyo bavugaga ko bemera, kandi bigishije umwana wabo Timoteyo wari ukiri muto kubigenza atyo. Timoteyo yagaragaye ko yari umuntu washoboraga kwiringirwa kandi agaragaza ko mu by’ukuri yitaga ku byatuma abandi bamererwa neza.—2 Timoteyo 1:5; Abafilipi 2:20-22.
10. (a) Ni izihe ngero zo hanze zishobora kugira ingaruka ku bana bacu? (b) Ni gute twagombye kubyifatamo mu gihe ibyo bintu bigira ingaruka ku bana bacu byaba bigaragariye mu mvugo yabo no mu myifatire yabo?
10 Ingero zigira ingaruka ku bana bacu, zose si ko ari izo mu rugo. Hari abana bigana ku ishuri, abarimu bakora akazi ko kugorora imitekerereze y’abakiri bato, abantu bumva ko byanze bikunze buri wese yagombye gukurikiza imigenzo yashinze imizi mu buryo bwimbitse mu bwoko runaka cyangwa mu karere runaka, hakaba ibirangirire mu mikino bivugwa ibigwi hose, hamwe n’abategetsi bafite imyifatire igaragazwa mu itangazamakuru. Nanone kandi, abana babarirwa muri za miriyoni bagezweho n’ibikorwa bya kinyamaswa bikorwa mu ntambara. Mbese, byagombye kudutangaza mu gihe ibyo bintu bigira ingaruka ku bana bacu byaba bigaragariye mu mvugo yabo cyangwa mu myifatire yabo? Mbese, iyo tubabonyeho ibyo bintu tubyifatamo dute? Mbese, kubatwama tubigiranye ubukana cyangwa kubasomera amagambo akarishye ni byo bikemura ikibazo? Aho guhita twihutira kugira icyo dukora ku bana bacu, mbese ntibyarushaho kuba byiza twibajije tuti ‘mbese, hari ikintu runaka mu byo Yehova atugirira gishobora kumfasha gusobanukirwa ukuntu nakemura icyo kibazo?’—Gereranya n’Abaroma 2:4.
11. Mu gihe ababyeyi bakoze amakosa, ni gute ibyo bishobora kugira ingaruka ku myifatire y’abana babo?
11 Birumvikana ariko ko ababyeyi badatunganye atari ko buri gihe bazajya bakemura ibibazo mu buryo bwiza cyane kurusha ubundi. Bazakora amakosa. Mbese, mu gihe abana babonye ayo makosa, bizatuma icyubahiro bagiriraga ababyeyi babo kigabanuka? Birashoboka, cyane cyane iyo ababyeyi bagerageje gutwikira amakosa yabo bakoresha ubutware bwabo mu buryo bukagatiza. Ariko kandi, ibintu bishobora kugenda ukundi mu buryo butandukanye cyane, niba ababyeyi ari abantu bicisha bugufi, kandi bagahita bemera amakosa yabo. Muri ubwo buryo, bashobora kubera abana babo urugero rw’ingirakamaro, bo baba bagomba kwitoza ibyo ababyeyi babo bakora.—Yakobo 4:6.
Icyo Urugero Rwacu Rushobora Kwigisha
12, 13. (a) Ni iki abana bagomba kumenya ku bihereranye n’urukundo, kandi se, ni gute ibyo byakwigishwa mu buryo bugira ingaruka nziza kurushaho? (b) Kuki ari iby’ingenzi ko abana bamenya ibihereranye n’urukundo?
12 Hari amasomo menshi y’ingirakamaro ashobora kwigishwa mu buryo bugira ingaruka nziza cyane kurusha ubundi bwose, nk’igihe umubyeyi atanga amabwiriza ari na ko atanga urugero rwiza. Reka dusuzume make muri yo.
13 Kugaragaza urukundo ruzira ubwikunde: Rimwe mu masomo y’ingenzi cyane kurusha ayandi rigomba gushimangirwa binyuriye ku gutanga urugero, ni irihereranye n’icyo urukundo rusobanura. ‘Dukunda [Imana], kuko ari yo yabanje kudukunda’ (1 Yohana 4:19). Ni yo Soko y’urukundo, kandi ni yo yatanze urugero ruhebuje rw’urukundo. Urwo rukundo rushingiye ku mahame, a·gaʹpe, ruvugwa muri Bibiliya incuro zisaga 100. Ni umuco uranga Abakristo b’ukuri (Yohana 13:35). Urwo rukundo rugomba kugaragarizwa Imana na Yesu Kristo, nanone kandi twebwe abantu tugomba kurugaragariza bagenzi bacu—ndetse n’abo dushobora kuba twumva tudakunda (Matayo 5:44, 45; 1 Yohana 5:3). Urwo rukundo rugomba kuba mu mitima yacu, kandi rukagaragarira mu mibereho yacu, mbere y’uko dushobora kurwigisha abana bacu mu buryo bugira ingaruka nziza. Ibikorwa biruta amagambo. Mu muryango, abana bakeneye kubona no kugaragarizwa urukundo hamwe n’indi mico ifitanye isano na rwo, urugero nk’ubwuzu. Iyo ibyo bintu bitabonetse, umwana aragwingira mu mikurire ye yo mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’ubwenge n’iyo mu buryo bw’ibyiyumvo. Nanone kandi, abana bagomba kwerekwa ukuntu Abakristo bagenzi babo batari abo mu muryango wabo bagaragarizwa urukundo n’ubwuzu mu buryo bukwiriye.—Abaroma 12:10; 1 Petero 3:8.
14. (a) Ni gute abana bashobora kwigishwa gukora akazi neza mu buryo bushimishije? (b) Ni gute ibyo bishobora gukorwa mu mimerere y’umuryango wawe?
14 Kwitoza gukora: Gukora ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize ubuzima. Kugira ngo umuntu yumve afite agaciro, agomba kwitoza gukora akazi ke neza (Umubwiriza 2:24; 2 Abatesalonike 3:10). Niba umwana yabwiwe gukora ibintu runaka atigishijwe bihagije uko bikorwa, hanyuma bakamukangara bitewe n’uko atabikoze neza, biragoye cyane kugira ngo azitoze gukora akazi ke neza. Ariko mu gihe abana bitoza binyuriye ku gukorana by’ukuri n’ababyeyi babo, kandi bagashimirwa mu buryo bukwiriye, birashoboka cyane ko bazitoza gukora akazi gashimishije. Niba ababyeyi batanga urugero bakanatanga n’ibisobanuro, abana bashobora kutamenya gusa uko ibintu runaka bikorwa, ahubwo bamenya n’ukuntu bahangana n’ibibazo, uko bahama ku murimo wabo kugeza urangiye, n’ukuntu batekereza kandi bagafata imyanzuro. Muri iyo mimerere, bashobora gufashwa kumenya ko Yehova na we akora, ko akora akazi ke neza, kandi ko Yesu yigana Se (Itangiriro 1:31; Imigani 8:27-31; Yohana 5:17). Niba umuryango ukora imirimo ihereranye n’ubuhinzi n’ubworozi, cyangwa ukaba ukora imirimo y’ubucuruzi, bamwe mu bagize umuryango bashobora gukorera ibintu hamwe. Cyangwa se wenda umubyeyi w’umugore ashobora kwigisha umuhungu we cyangwa umukobwa we guteka no gukora isuku nyuma yo gufungura. Umubyeyi w’umugabo ufite akazi kure y’imuhira, ashobora guteganya kugira ibintu bimwe na bimwe akorera imuhira ari kumwe n’abana be. Mbega ukuntu biba ingirakamaro mu gihe ababyeyi baba batagamije gusa ko imirimo runaka y’ako kanya yakorwa, ahubwo bakaba bagamije ko abana bagira ibibakwiriye bizabafasha mu buzima!
15. Ni mu buhe buryo amasomo ahereranye no kwizera ashobora kwigishwa? Tanga urugero.
15 Gukomeza kugira ukwizera mu gihe cy’amakuba: Ukwizera na ko ni ikintu cy’ingenzi kigize imibereho yacu. Mu gihe ukwizera kuganirwaho mu cyigisho cy’umuryango, abana bashobora kumenya kugusobanura. Nanone kandi, bashobora kumenya ibihamya bituma ukwizera gutangira gukura mu mitima yabo. Ariko mu gihe babona ababyeyi babo bagaragaza ukwizera kutajegajega mu bigeragezo bikaze, ibyo bishobora kubagiraho ingaruka mu mibereho yabo yose. Hari umwigishwa wa Bibiliya umwe wo muri Panama, umugabo we akaba yaramushyiragaho iterabwoba amubwira ko azamwirukana niba ataretse gukorera Yehova. Ariko kandi, we n’abana be bato bane, buri gihe bakoraga urugendo rw’ibirometero 16 ku maguru, hanyuma bagafata bisi bagakora urundi rugendo rw’ibirometero 30, kugira ngo bagere ku Nzu y’Ubwami yari ibegereye. Abantu bagera hafi kuri 20 bo mu muryango we batewe inkunga n’urugero rwe, maze bayoboka inzira y’ukuri.
Dutange Urugero mu Birebana no Gusoma Bibiliya Buri Munsi
16. Kuki ari byiza ko umuryango usomera Bibiliya hamwe buri munsi?
16 Umwe mu mico y’agaciro kenshi cyane kurusha iyindi yose umuryango uwo ari wo wose ushobora kwishyiriraho—umuco uzazanira ababyeyi inyungu kandi ukabera abana urugero bashobora kwigana—ni umuco wo gusoma Bibiliya buri gihe. Niba bibashobokera, mujye mugira icyo musoma muri Bibiliya buri munsi. Gusoma byinshi si byo by’ingenzi cyane. Icy’ingenzi cyane kurushaho ni ukubikora buri gihe, hamwe n’uburyo bikorwamo. Ku birebana n’abana, gusoma Bibiliya bishobora kongerwaho gutega amatwi kaseti z’Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya, niba ziboneka mu rurimi rwanyu. Gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi, bidufasha gukomeza kwimiriza imbere ibitekerezo by’Imana. Kandi iyo uko gusoma Bibiliya bidakozwe n’abantu ku giti cyabo byonyine, ahubwo bigakorwa mu rwego rw’imiryango, ibyo bishobora gufasha iyo miryango yose uko yakabaye kugendera mu nzira za Yehova. Darame yari ifite umutwe uvuga ngo Miryango—Gusoma Bibiliya Buri Munsi Nimubigire Inzira Yanyu y’Ubuzima! yo mu Makoraniro aherutse kuba yari afite umutwe uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana,” yateraga inkunga yo kugira ako kamenyero.—Zaburi 1:1-3.
17. Ni gute gusomera Bibiliya hamwe mu muryango no gufata mu mutwe imirongo y’ingenzi bifasha ababyeyi gushyira mu bikora inama iboneka mu Befeso 6:4?
17 Gusoma Bibiliya mu rwego rw’umuryango, bihuje n’ibyo intumwa Pawulo yanditse mu rwandiko rwayo rwahumetswe yandikiye Abakristo bo muri Efeso, igira iti “ba se, ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere, mubahana mubigisha iby’Umwami wacu” (Abefeso 6:4). Ibyo bisobanura iki? Ijambo ryahinduwemo “mubigisha” rifashwe uko ryakabaye, risobanurwa ngo “gushyira ibitekerezo mu”; bityo rero, ababyeyi b’abagabo b’Abakristo baterwa inkunga yo gushyira ibitekerezo bya Yehova Imana mu bana babo—kugira ngo bafashe abana kumenya ibitekerezo by’Imana. Gutera abana inkunga yo gufata mu mutwe imirongo imwe n’imwe y’ingenzi, bishobora kugira uruhare mu gutuma ibyo bigerwaho. Intego iba ari iyo gutuma ibitekerezo bya Yehova biyobora imitekerereze y’abana, ku buryo buhoro buhoro ibyifuzo byabo n’imyifatire yabo bigera aho bikarangwa n’amahame y’Imana, ababyeyi baba bari kumwe n’abana cyangwa batari kumwe na bo. Bibiliya ni urufatiro rwa bene iyo mitekerereze.—Gutegeka 6:6, 7.
18. Mu gihe dusoma Bibiliya, ni iki dushobora kuba dukeneye kugira ngo (a) tuyisobanukirwe neza? (b) twungukirwe n’inama zikubiyemo? (c) twitabire ibyo ihishura ku birebana n’umugambi wa Yehova? (d) twungukirwe n’ibyo ivuga ku bihereranye n’imyifatire hamwe n’ibikorwa by’abantu?
18 Birumvikana ko kugira ngo Bibiliya igire ingaruka ku mibereho yacu, tugomba gusobanukirwa ibyo ivuga. Ku bantu benshi, ibyo bishobora kubasaba ko ibyo basoma babisubiramo incuro nyinshi. Kugira ngo dusobanukirwe interuro runaka mu buryo bwuzuye, dushobora gukenera kureba amagambo amwe n’amwe mu nkoranyamagambo cyangwa mu gitabo Insight on the Scriptures. Niba umurongo ukubiyemo inama cyangwa itegeko runaka, mujye mufata igihe cyo kugira icyo muvuga ku bihereranye n’imimerere yo muri iki gihe ituma uwo murongo uba ukwiriye. Hanyuma mushobora kwibaza muti ‘ni gute gushyira mu bikorwa iyi nama byatugirira akamaro?’ (Yesaya 48:17, 18). Niba uwo murongo uvuga ibihereranye n’ibintu bimwe na bimwe bigize umugambi wa Yehova, mwibaze muti ‘ni gute ibi bigira ingaruka ku mibereho yacu?’ Wenda mwaba murimo musoma inkuru ivuga ibihereranye n’imyifatire hamwe n’ibikorwa by’abantu. Ni ayahe moshya bari bahanganye na yo? Ni gute babyifashemo? Ni gute dushobora kubonera inyungu mu rugero rwabo? Buri gihe mujye mugena igihe cyo kuganira ku bihereranye n’icyo iyo nkuru isobanura mu mibereho yacu yo muri iki gihe.—Abaroma 15:4; 1 Abakorinto 10:11.
19. Mu gihe twigana Imana, ni iki tuzaba turimo duha abana bacu?
19 Mbega uburyo bwiza cyane bwo gucengeza ibitekerezo by’Imana mu bwenge bwacu no mu mitima yacu! Muri ubwo buryo, tuzafashwa by’ukuri ‘kwigana Imana, nk’abana bakundwa’ (Abefeso 5:1). Kandi mu by’ukuri, tuzatanga urugero abana bacu bakwiriye kwigana.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni gute ababyeyi bashobora kungukirwa n’urugero rwatanzwe na Yehova?
◻ Kuki amabwiriza abana bahabwa agomba kujyanirana n’urugero rwiza rw’ababyeyi?
◻ Ni ayahe masomo amwe n’amwe yigishwa neza kurushaho binyuriye ku rugero rutangwa n’ababyeyi?
◻ Ni gute dushobora kungukirwa mu buryo bwuzuye no gusoma Bibiliya mu rwego rw’umuryango?
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Hari abantu benshi bishimira gusoma Bibiliya buri munsi mu rwego rw’umuryango