Abaheburayo
3 Nuko rero bavandimwe bera, musangiye guhamagarwa ko mu ijuru,+ muzirikane intumwa+ n’umutambyi mukuru, uwo tuvuga tweruye ko tumwizera,+ ari we Yesu. 2 Yabaye indahemuka+ ku wamugize intumwa n’umutambyi mukuru, nk’uko Mose+ na we yabaye indahemuka mu nzu y’Uwo yose,+ 3 kuko Yesu abonwa ko akwiriye ikuzo riruta+ irya Mose, mu buryo bw’uko+ uwubatse inzu agira icyubahiro cyinshi kiruta icy’iyo nzu.+ 4 Birumvikana ko buri nzu yose igira uyubaka, ariko uwubatse ibintu byose ni Imana.+ 5 Mose yari umugaragu+ w’indahemuka mu nzu y’Uwo yose, ibyo bikaba byari gihamya y’ibyari kuzavugwa hanyuma,+ 6 ariko Kristo we yari Umwana wizerwa+ wategekaga inzu y’Uwo yose. Ni twe nzu y’Uwo,+ niba dukomera ku bushizi bw’amanga bwacu kandi tugakomeza kwirata ibyiringiro byacu kugeza ku iherezo+ nta kudohoka.
7 Ku bw’iyo mpamvu, ni nk’uko umwuka wera+ ubivuga, uti “uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,+ 8 ntimwinangire imitima nk’igihe ba sokuruza bandakazaga cyane,+ ku munsi wo kugerageza+ mu butayu,+ 9 igihe bangeragezaga; nyamara bari barabonye imirimo yanjye+ mu gihe cy’imyaka mirongo ine.+ 10 Ni yo mpamvu narakariye ab’icyo gihe nkabazinukwa, maze nkavuga nti ‘bahora iteka bayoba mu mitima yabo,+ kandi ntibigeze bamenya inzira zanjye.’+ 11 Ni cyo cyatumye ndahira mfite uburakari nti ‘ntibazinjira+ mu buruhukiro bwanjye.’”+
12 Bavandimwe, mwirinde hatagira uwo ari we wese muri mwe ugira umutima mubi utizera bitewe no kwitandukanya n’Imana nzima.+ 13 Ahubwo mukomeze guterana inkunga+ buri munsi, igihe cyose bicyitwa “uyu munsi,”+ kugira ngo hatagira uwo ari we wese muri mwe winangira bitewe n’imbaraga z’icyaha zishukana.+ 14 Mu by’ukuri dusangira Kristo+ ari uko gusa dukomeje kugira icyizere twari dufite tugitangira, tukageza ku iherezo+ nta kudohoka, 15 mu gihe bivugwa ngo “uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,+ ntimwinangire imitima nk’igihe ba sokuruza bandakazaga cyane.”+
16 Ni ba nde bumvise nyamara bakarakaza Imana cyane?+ Mu by’ukuri se, si abavuye muri Egiputa bose bayobowe na Mose?+ 17 Kandi se, ni ba nde Imana yarakariye ikabazinukwa mu gihe cy’imyaka mirongo ine?+ Si abacumuye, intumbi zabo zikaba zaraguye mu butayu?+ 18 Ariko se, ni ba nde yarahiye+ ko batazinjira mu buruhukiro bwayo atari ba bandi batumviye?+ 19 Nuko rero, tubona ko batashoboye kubwinjiramo bitewe n’uko babuze ukwizera.+