1 Petero
4 Nuko rero, ubwo Kristo yababarijwe mu mubiri,+ namwe mugire imitekerereze nk’iye,+ kuko umuntu wababarijwe mu mubiri aba yaritandukanyije n’ibyaha,+ 2 kugira ngo igihe ashigaje cyo kubaho mu mubiri+ abeho adakora ibihuje n’irari ry’abantu, ahubwo abeho akora ibyo Imana ishaka.+ 3 Igihe+ cyashize cyari gihagije kugira ngo mukore ibyo abantu b’isi bakunda,+ igihe mwagenderaga mu bikorwa by’ubwiyandarike,+ irari ry’ibitsina ritagira rutangira, gukabya kunywa divayi+ nyinshi, kurara inkera, kurushanwa mu kunywa inzoga n’ibikorwa by’akahebwe byo gusenga ibigirwamana.+ 4 Kubera ko mutagikomeza gufatanya na bo gusaya muri ibyo bikorwa by’ubwiyandarike,+ birabatangaza maze bakagenda babatuka.+ 5 Ariko abo bantu bafite icyo bazaryozwa n’uwiteguye+ gucira urubanza abazima n’abapfuye.+ 6 Ni yo mpamvu abapfuye*+ na bo batangarijwe ubutumwa bwiza kugira ngo bacirwe urubanza ku bw’umubiri, dukurikije uko abantu babibona,+ ariko bashobore kubaho ku bw’umwuka,+ dukurikije uko Imana ibibona.
7 Ariko iherezo rya byose riregereje.+ Ku bw’ibyo rero, mugire ubwenge+ kandi mube maso kugira ngo mushishikarire gusenga.+ 8 Ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi,+ kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.+ 9 Mujye mwakirana mutinuba.+ 10 Mukurikije uko impano buri wese yahawe ingana, mujye muyikoresha mukorerana, kuko muri ibisonga byiza by’ubuntu butagereranywa bw’Imana bugaragazwa mu buryo bunyuranye.+ 11 Umuntu nagira icyo avuga, akivuge nk’uvuga amagambo yera+ y’Imana; kandi umuntu nagira icyo akora,+ agikore yishingikirije ku mbaraga Imana itanga,+ kugira ngo muri byose Imana ihabwe ikuzo+ binyuze kuri Yesu Kristo. Ikuzo+ n’ubushobozi bibe ibyayo iteka ryose. Amen.
12 Bakundwa, nimuhura n’ikigeragezo kimeze nk’umuriro ugurumana ntibikabatangaze+ ngo mumere nk’aho ari ikintu kidasanzwe kibagezeho. 13 Ahubwo mukomeze kwishima+ kuko musangira imibabaro na Kristo,+ kugira ngo mwishime kandi muzagire ibyishimo bisaze mu gihe ikuzo rye rizahishurwa.+ 14 Nibabatuka babahora izina rya Kristo,+ murahirwa,+ kuko umwuka w’ikuzo, ni ukuvuga umwuka w’Imana, uri kuri mwe.+
15 Icyakora, muri mwe ntihakagire ubabazwa+ azira ko ari umwicanyi cyangwa umujura cyangwa umugizi wa nabi cyangwa kazitereyemo.+ 16 Ariko nababazwa+ azira ko ari Umukristo, ntibikamukoze isoni;+ ahubwo akomeze aheshe Imana ikuzo abaho mu buryo buhuje n’iryo zina. 17 Ubu ni cyo gihe cyagenwe kugira ngo urubanza rutangirire mu nzu y’Imana.+ Ariko se niba rutangirira muri twe,+ abatumvira ubutumwa bwiza bw’Imana bo bazamera bate?+ 18 “Kandi niba umukiranutsi akizwa biruhije,+ bizagendekera bite umuntu utubaha Imana n’umunyabyaha?”+ 19 Ku bw’ibyo rero, abababazwa bazira ko bakora ibyo Imana ishaka, bakomeze gushyira ubugingo bwabo mu maboko y’Umuremyi wizerwa, ari na ko bakomeza gukora ibyiza.+