1 Samweli
13 Sawuli yimye+ ingoma afite imyaka [?],* amara imyaka ibiri ari umwami wa Isirayeli. 2 Nuko Sawuli atoranya abantu ibihumbi bitatu mu Bisirayeli. Ibihumbi bibiri muri bo bajyana na Sawuli i Mikimashi+ no mu karere k’imisozi miremire ikikije i Beteli, abandi igihumbi bajyana na Yonatani+ i Gibeya+ y’Ababenyamini, abasigaye Sawuli arabasezerera, buri wese ajya mu ihema rye. 3 Yonatani atera ingabo+ z’Abafilisitiya+ zari i Geba+ arazica, Abafilisitiya barabimenya. Sawuli ategeka ko bavuza ihembe+ mu gihugu cyose bagira bati “nimwumve mwa Baheburayo mwe!” 4 Abisirayeli bose bumva bavuga bati “Sawuli yateye ingabo z’Abafilisitiya arazica, none Abafilisitiya banze Abisirayeli urunuka.”+ Nuko bakoranya abantu ngo bakurikire Sawuli i Gilugali.+
5 Abafilisitiya na bo bateranira hamwe kugira ngo barwanye Abisirayeli. Bazana amagare y’intambara+ ibihumbi mirongo itatu, abagendera ku mafarashi ibihumbi bitandatu n’ingabo zinganya ubwinshi n’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja.+ Barazamuka bakambika i Mikimashi mu burasirazuba bwa Beti-Aveni.+ 6 Abisirayeli babonye ko bari mu kaga kandi ko basumbirijwe,+ bajya kwihisha mu buvumo,+ mu myobo, mu bitare, mu bisimu no mu byobo by’amazi. 7 Ndetse hari n’Abaheburayo bambutse Yorodani+ bajya mu gihugu cy’Abagadi+ n’icy’i Gileyadi. Ariko Sawuli we yari akiri i Gilugali, abantu bose bamukurikira bahiye ubwoba.+ 8 Sawuli amara iminsi irindwi ategereje igihe cyagenwe Samweli yari yaravuze.+ Icyakora Samweli ntiyaza i Gilugali, maze abantu batangira gutatana bata Sawuli. 9 Amaherezo Sawuli aravuga ati “nimunzanire igitambo gikongorwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.” Ahita atamba igitambo gikongorwa n’umuriro.+
10 Akimara gutamba igitambo gikongorwa n’umuriro, Samweli aba arahageze. Sawuli ajya kumusanganira aramusuhuza.+ 11 Samweli aramubaza ati “ibyo wakoze ni ibiki?”+ Sawuli aramusubiza ati “nabonye abantu banshizeho,+ mbona nawe utaje mu gihe cyagenwe+ kandi Abafilisitiya bakoraniye i Mikimashi,+ 12 ndibwira+ nti ‘ubu Abafilisitiya bagiye kumanuka bangabeho igitero i Gilugali kandi ntarurura Yehova.’ Nuko mbuze uko ngira+ ntamba igitambo gikongorwa n’umuriro.”
13 Samweli abwira Sawuli ati “wakoze iby’ubupfapfa.+ Ntiwumviye itegeko + Yehova Imana yawe yagutegetse,+ kuko iyo uryumvira Yehova yari kuzakomeza ubwami bwawe muri Isirayeli kugeza ibihe bitarondoreka. 14 None ubwami bwawe ntibuzamara kabiri.+ Yehova azishakira umuntu umeze nk’uko umutima we ushaka.+ Yehova azamuha inshingano yo kuyobora+ ubwoko bwe, kuko utumviye ibyo Yehova yagutegetse.”+
15 Samweli arahaguruka ava i Gilugali ajya i Gibeya y’Ababenyamini. Sawuli abara abantu bari basigaranye na we asanga ari nka magana atandatu.+ 16 Sawuli n’umuhungu we Yonatani n’abantu bari basigaranye na bo baguma i Geba+ y’Ababenyamini. Abafilisitiya na bo bakambika i Mikimashi.+ 17 Umutwe w’abanyazi wavaga mu nkambi y’Abafilisitiya wigabanyijemo amatsinda atatu.+ Itsinda rimwe ryagendaga rikurikiye inzira igana muri Ofura,+ mu karere ka Shuwali, 18 itsinda rya kabiri rikanyura mu nzira igana i Beti-Horoni,+ itsinda rya gatatu rigafata inzira yerekeza ku rugabano ruteganye n’ikibaya cya Seboyimu, ahagana mu butayu.
19 Mu gihugu cyose cya Isirayeli nta mucuzi wahabaga, kuko Abafilisitiya bari baravuze bati “Abaheburayo batazavaho bacura inkota cyangwa icumu.”+ 20 Abisirayeli bose baramanukaga bakajya mu Bafilisitiya, kugira ngo buri wese atyarishe isuka ye, ipiki ye, ishoka ye cyangwa umuhoro we.+ 21 Igiciro cyo gutyaza amasuka, amapiki, amasuka y’amenyo atatu, amashoka no gukwikira ibihosho,+ cyari pimu* imwe. 22 Igihe cyo kurwana cyageze nta n’umwe mu bantu bari kumwe na Sawuli na Yonatani wari ufite inkota+ cyangwa icumu. Ariko Sawuli+ n’umuhungu we Yonatani bo bari bafite intwaro.
23 Hari ingabo z’Abafilisitiya zagendaga imbere y’izindi+ zakundaga gusohoka zinyuze mu mukoki w’i Mikimashi.+