Igitabo cya kabiri cya Samweli
15 Nyuma y’ibyo Abusalomu akoresha igare, ashaka n’amafarashi n’abantu 50 bo kwiruka imbere ye.+ 2 Abusalomu yarazindukaga agahagarara ku muhanda ujya ku marembo y’umujyi.+ Nuko umuntu yaba aje kureba umwami ngo amucire urubanza,+ Abusalomu akamuhamagara akamubaza ati: “Uturutse mu wuhe mujyi?” Uwo muntu akamusubiza ati: “Njye umugaragu wawe nturutse muri umwe mu miryango ya Isirayeli.” 3 Abusalomu akamubwira ati: “Ikirego cyawe kirumvikana. Ikibabaje ni uko ubu nta muntu umwami yateganyije wo kukumva!” 4 Akongeraho ati: “Iyaba nari umucamanza muri iki gihugu! Umuntu wese wanzanira ikirego cyangwa urubanza namurenganura rwose.”
5 Nanone iyo umuntu yamwegeraga kugira ngo amwunamire, Abusalomu yaramburaga ukuboko akamufata maze akamusoma.+ 6 Ibyo ni byo yakoreraga Abisirayeli bose bazaga kuburanira imbere y’umwami, bituma yigarurira imitima yabo.+
7 Hashize imyaka ine,* Abusalomu abwira umwami ati: “Ndakwinginze, reka njye i Heburoni+ gukora ibyo nasezeranyije Yehova. 8 Igihe njye umugaragu wawe nari i Geshuri+ muri Siriya, nariyemeje+ nti: ‘Yehova nansubiza i Yerusalemu, nanjye nzatambira igitambo* Yehova.’” 9 Umwami aramubwira ati: “Genda amahoro.” Nuko Abusalomu ajya i Heburoni.
10 Abusalomu yohereza ba maneko mu miryango yose ya Isirayeli, arababwira ati: “Nimwumva ijwi ry’ihembe, muzatangaze muti: ‘Abusalomu yabaye umwami i Heburoni!’”+ 11 Abusalomu ajyana abagabo 200 avanye i Yerusalemu. Yarabahamagaye abajyana nta cyo bakeka, nta kintu na kimwe bazi. 12 Igihe Abusalomu yatambaga ibitambo, yohereje abantu i Gilo kumuzanira Ahitofeli+ w’i Gilo,+ wari umujyanama wa Dawidi.+ Umugambi wo kugambanira papa we ufata indi ntera kandi umubare w’abari bashyigikiye Abusalomu urushaho kwiyongera.+
13 Hashize igihe, umuntu araza abwira Dawidi ati: “Abusalomu yigaruriye imitima y’Abisirayeli.” 14 Dawidi ahita abwira abagaragu be bose bari kumwe i Yerusalemu ati: “Nimuze duhunge,+ kuko nitudahunga nta wuzacika Abusalomu! Nimugire vuba tugende, kugira ngo atihuta akadufata, akatugirira nabi kandi akicisha inkota abatuye muri uyu mujyi.”+ 15 Abagaragu b’umwami baramubwira bati: “Databuja, ibyo ubona bikwiriye ni byo turi bukore.”+ 16 Umwami ajyana n’abo mu rugo rwe bose, ariko asiga abandi bagore*+ be 10 ku rugo.* 17 Umwami akomeza urugendo, abantu bose bamukurikiye, nuko bahagarara i Beti-meruhaki.
18 Abagaragu be bose bajyana na we,* kandi Abakereti bose, Abapeleti*+ n’abagabo 600+ bari barakurikiye Itayi igihe yavaga i Gati,+ banyura imbere ya Dawidi abagenzura.* 19 Umwami abwira Itayi+ w’i Gati ati: “Kuki ushaka kujyana natwe? Subirayo ubane n’umwami mushya, kuko uri umunyamahanga kandi ukaba waravuye iwanyu uhunze. 20 Waje ejo, none uyu munsi ntangire kukuzerereza, ningenda ujyane nanjye aho ngiye hose? Subiranayo n’abavandimwe bawe kandi Yehova azakugaragarize urukundo* n’ubudahemuka!”+ 21 Ariko Itayi asubiza umwami ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova Imana y’ukuri n’imbere yawe mwami databuja, ko niyo twapfa cyangwa tugakira, aho uzaba uri hose ari ho nanjye umugaragu wawe nzaba ndi.”+ 22 Dawidi asubiza Itayi+ ati: “Genda nawe wambuke.” Nuko Itayi w’i Gati yambukana n’abantu bose bari kumwe na we n’abana.
23 Igihe abantu bose bambukaga, abo muri ako karere kose barariraga cyane. Umwami na we yari ahagaze ku Kibaya cya Kidironi.+ Abantu bose barambutse bafata umuhanda ugana mu butayu. 24 Sadoki+ n’abatambyi bose b’Abalewi+ baheka isanduku+ y’isezerano ry’Imana y’ukuri,+ na bo bari aho. Nuko batereka Isanduku y’Imana y’ukuri hasi. Abiyatari+ aguma aho, kugeza igihe abantu bose bari bavuye mu mujyi barangirije kwambuka. 25 Ariko umwami abwira Sadoki ati: “Subiza Isanduku y’Imana y’ukuri mu mujyi.+ Yehova nanyishimira azangarura yongere ayinyereke, anyereke n’ihema ibamo.+ 26 Ariko navuga ati: ‘sinkwishimiye,’ ubwo azangenze uko ashaka.” 27 Umwami abwira Sadoki umutambyi ati: “Ese ntumenya imigambi y’Imana?*+ Genda amahoro wowe na Abiyatari musubire mu mujyi, mujyane n’abahungu banyu babiri, ni ukuvuga Ahimasi umuhungu wawe na Yonatani+ umuhungu wa Abiyatari. 28 Naho njye nzategerereza hafi y’ubutayu kugeza igihe muzantumaho mukambwira uko byifashe.”+ 29 Nuko Sadoki na Abiyatari basubiza Isanduku y’Imana y’ukuri i Yerusalemu bagumayo.
30 Dawidi azamuka Umusozi w’Imyelayo+ arira, yitwikiriye umutwe kandi nta nkweto yambaye. Abantu bari kumwe na we bose na bo bazamuka bitwikiriye umutwe kandi barira. 31 Hanyuma baza kubwira Dawidi bati: “Ahitofeli na we ari mu bafatanyije na Abusalomu+ kukugambanira.”+ Dawidi aravuga ati: “Yehova,+ ndakwinginze utume inama za Ahitofeli zifatwa nk’iz’umuntu utagira ubwenge!”+
32 Igihe Dawidi yageraga hejuru ku musozi aho abantu bajyaga basengera Imana, yasanze Hushayi+ w’Umwaruki+ amutegereje, yaciye ikanzu yari yambaye kandi yiteye umukungugu mu mutwe. 33 Ariko Dawidi aramubwira ati: “Niwambukana nanjye nta cyo uzaba umfashije. 34 Icyakora ushobora gusubira mu mujyi ukabwira Abusalomu uti: ‘Mwami, niteguye kugukorera. Kera nari umugaragu wa papa wawe, none ubu ndi umugaragu wawe.’+ Ni bwo uzatuma inama za Ahitofeli zitagira icyo zigeraho.+ 35 Sadoki na Abiyatari b’abatambyi, bazaba bari kumwe nawe. Ikintu cyose uzumva mu rugo rw’umwami+ uzajye ukibwira Sadoki na Abiyatari. 36 Dore bari kumwe n’abahungu babo bombi, ni ukuvuga Ahimasi+ umuhungu wa Sadoki na Yonatani+ umuhungu wa Abiyatari. Mujye mubantumaho bambwire ikintu cyose mwumvise.” 37 Nuko Hushayi incuti* ya Dawidi+ ajya i Yerusalemu kandi muri icyo gihe ni bwo Abusalomu na we yagiyeyo.