Igitabo cya kabiri cya Samweli
5 Nyuma yaho, imiryango ya Isirayeli yose iza kureba Dawidi i Heburoni,+ iramubwira iti: “Turi abavandimwe bawe.*+ 2 Kuva kera Sawuli akiri umwami wacu, ni wowe wayoboraga ingabo za Isirayeli ku rugamba.*+ Yehova yarakubwiye ati: ‘ni wowe uzaragira abantu banjye ari bo Bisirayeli kandi ni wowe uzaba umuyobozi wa Isirayeli.’”+ 3 Nuko abayobozi b’Abisirayeli bose basanga Umwami Dawidi i Heburoni maze agirana na bo isezerano+ imbere ya Yehova i Heburoni, hanyuma basuka amavuta kuri Dawidi aba umwami wa Isirayeli.+
4 Dawidi yabaye umwami afite imyaka 30, amara imyaka 40 ku butegetsi.+ 5 I Heburoni yahamaze imyaka 7 n’amezi 6 ari umwami w’u Buyuda, naho i Yerusalemu+ ahamara imyaka 33 ari umwami wa Isirayeli yose n’u Buyuda. 6 Nuko umwami n’ingabo ze bajya i Yerusalemu kurwana n’Abayebusi+ bari bahatuye. Abayebusi batuka Dawidi bati: “Ntuzinjira hano. Impumyi n’abamugaye na bo ubwabo bakwirukana.” Batekerezaga ko Dawidi adashobora gufata uwo mujyi.+ 7 Ariko Dawidi afata umujyi wa Siyoni wari ukikijwe n’inkuta zikomeye, ubu witwa Umujyi wa Dawidi.+ 8 Uwo munsi Dawidi aravuga ati: “Abari butere Abayebusi banyure mu muyoboro w’amazi bice impumyi n’abamugaye, kuko mbanga.” Aho ni ho havuye imvugo igira iti: “Impumyi n’abamugaye ntibazinjira mu nzu.” 9 Nuko Dawidi atura muri uwo mujyi wari ukikijwe n’inkuta zikomeye, nyuma baza kuwita Umujyi wa Dawidi. Dawidi atangira kubaka impande zose, kuva i Milo*+ ugana imbere.+ 10 Dawidi agenda arushaho gukomera+ kandi Yehova Imana nyiri ingabo yari amushyigikiye.+
11 Hiramu+ umwami w’i Tiro yohereza abantu kwa Dawidi, amwoherereza n’ibiti by’amasederi,+ ababaji n’abahanga mu kubaka amabuye, batangira kubakira Dawidi inzu.+ 12 Dawidi amenya ko Yehova yakomeje ubwami bwe muri Isirayeli+ kandi ko yashyize hejuru ubwami bwe+ abikoreye abantu be ari bo Bisirayeli.+
13 Dawidi yashakiye i Yerusalemu izindi nshoreke+ n’abagore, nyuma y’aho aviriye i Heburoni, abyara abandi bahungu n’abakobwa benshi.+ 14 Aya ni yo mazina y’abana yabyariye i Yerusalemu: Shamuwa, Shobabu, Natani,+ Salomo,+ 15 Ibuhari, Elishuwa, Nefegi, Yafiya, 16 Elishama, Eliyada na Elifeleti.
17 Abafilisitiya bamenye ko basutse amavuta kuri Dawidi ngo abe umwami wa Isirayeli,+ bose barazamuka bajya kurwana na we.+ Dawidi abyumvise aramanuka ajya kubihisha.+ 18 Nuko Abafilisitiya baraza buzura ahantu hose mu Kibaya cya Refayimu.+ 19 Dawidi abaza Yehova+ ati: “Ese nzamuke ntere Abafilisitiya? Ese uratuma mbatsinda?” Yehova asubiza Dawidi ati: “Zamuka nkwijeje ko ndi butume utsinda Abafilisitiya.”+ 20 Nuko Dawidi ajya i Bayali-perasimu abicirayo. Arangije aravuga ati: “Yehova yangiye imbere ameze nk’amazi menshi atemba, yica abanzi banjye.”+ Ni yo mpamvu aho hantu yahise Bayali-perasimu.+ 21 Abafilisitiya bahata ibigirwamana byabo maze Dawidi n’ingabo ze barabijyana.
22 Abafilisitiya bongera kugaruka buzura ahantu hose mu Kibaya cya Refayimu.+ 23 Dawidi agisha Yehova inama, ariko aramubwira ati: “Ntuzamuke. Ahubwo uzenguruke ubaturuke inyuma, ubatere uturutse ahateganye n’ibihuru.* 24 Niwumva urusaku rumeze nk’urw’abasirikare bagenda hejuru y’ibyo bihuru, uhite ubatera, kuko icyo gihe Yehova ari bube akugiye imbere, ateye ingabo z’Abafilisitiya.” 25 Nuko Dawidi abikora nk’uko Yehova yabimutegetse, yica Abafilisitiya+ ahereye i Geba+ agera i Gezeri.+