Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga. Ni zaburi ya Dawidi.
61 Mana, umva gutabaza kwanjye,
Wite ku isengesho ryanjye.+
2 Nzagutakira ndi ku mpera z’isi,
Igihe nzaba nihebye,+
Unyobore ku rutare rurerure runsumba.+
3 Uri ubuhungiro bwanjye,
N’umunara ukomeye undinda mu gihe mpanganye n’abanzi.+
4 Nzaba umushyitsi mu ihema ryawe iteka ryose.+
Nzahungira mu mababa yawe.+ (Sela)
5 Mana, wumvise imihigo yanjye.
Wampaye umurage ugenewe abatinya izina ryawe.+
6 Uzongerera umwami igihe cyo kubaho,+
Kandi azabaho imyaka myinshi uko ibihe bigenda bisimburana.
7 Azaba umwami imbere y’Imana iteka ryose.+
Urukundo rwawe n’ubudahemuka bwawe bimurinde.+
8 Nzaririmba nsingiza izina ryawe iteka ryose,+
Kugira ngo buri munsi nzajye nkora ibyo nagusezeranyije.+