Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Mutilabeni.* Ni indirimbo ya Dawidi.
א [Alefu]
9 Yehova, nzagusingiza n’umutima wanjye wose.
Nzavuga imirimo yawe yose itangaje.+
2 Uzatuma nishima kandi nezerwe.
Wowe Usumbabyose, nzakuririmbira* nsingiza izina ryawe.+
ב [Beti]
3 Abanzi banjye nibasubira inyuma,+
Bazasitara barimbukire imbere yawe,
4 Kuko wabonye ko ndi mu kuri maze ukamvuganira.
Wicaye ku ntebe yawe y’ubwami, uca imanza zikiranuka.+
ג [Gimeli]
5 Wacyashye abantu bo mu bihugu byinshi,+ urimbura ababi.
Wasibye amazina yabo kugeza iteka ryose.
6 Abanzi banjye bararimbutse burundu.
Imijyi yabo na yo warayirimbuye.
Nta muntu uzongera kubibuka.+
ה [He]
7 Ariko Yehova we yabaye Umwami iteka ryose.+
Akomeje gutegeka kandi buri gihe aca imanza zitabera.+
8 Azacira isi yose urubanza rukiranuka.+
Azacira abantu bo mu bihugu byose imanza zitabera.+
ו [Wawu]
9 Yehova ni we abakandamizwa bahungiraho.+
Abera abantu ubuhungiro* mu bihe by’amakuba.+
10 Yehova, abazi izina ryawe bazakwiringira.+
Ntuzigera utererana abagushaka.+
ז [Zayini]
11 Muririmbire Yehova uba i Siyoni.
Mubwire abantu ibyo yakoze,+
12 Kuko azahana abicanyi, abahora amaraso y’abo bishe. Ahora yibuka abantu bishwe.+
Ntazigera yibagirwa abababaye bamutakira.+
ח [Heti]
13 Yehova, ungirire neza urebe umubabaro nterwa n’abanyanga.
Ni wowe unkiza urupfu,+
14 Kugira ngo namamaze ibikorwa byawe byose biguhesha ikuzo mu marembo y’umujyi wa Siyoni,+
Kandi nishimire agakiza kawe.+
ט [Teti]
15 Abantu baguye mu mwobo bicukuriye.
Ibirenge byabo byafashwe mu mutego bateze.+
16 Yehova yimenyekanishirije ku manza yaciye.+
Umunyabyaha yagushijwe mu mutego n’ibikorwa bye.+
Higayoni.* (Sela)
י [Yodi]
כ [Kafu]
19 Yehova, haguruka! Ntiwemere ko umuntu wakuwe mu mukungugu akurusha imbaraga.
Reka abantu bacirwe urubanza imbere yawe.+