Imigani
25 Iyi na yo ni imigani ya Salomo,+ yakusanyijwe ikandikwa n’abagaragu ba Hezekiya+ umwami w’u Buyuda:
3 Nk’uko ijuru riri hejuru cyane no mu nda y’isi akaba ari harehare cyane,
Ni ko udashobora gusobanukirwa ibiri mu mitima y’abami.
6 Ntukibonekeze imbere y’umwami,+
Kandi ntugahagarare mu mwanya w’abakomeye,+
7 Kuko ibyiza ari uko yakubwira ati: “Ngwino hano,”
Kuruta ko yagucisha bugufi imbere y’umunyacyubahiro.+
8 Ntukihutire gutangiza urubanza kugira ngo utazibaza icyo uzakora rurangiye,
Igihe mugenzi wawe azaba amaze kugukoza isoni.+
9 Ujye wikiranura na mugenzi wawe,+
Kandi wirinde kumena ibanga wabikijwe,+
10 Kugira ngo ubyumvise atagukoza isoni,
Kandi amagambo mabi wavuze akaba atagifite igaruriro.
12 Inama umunyabwenge agira umuntu wumva,+
Zimeze nk’iherena rya zahabu, zikamera nk’imirimbo ikozwe muri zahabu nziza cyane.
13 Nk’uko urubura rutuma habaho ubukonje ku munsi wo gusarura imyaka,
Ni ko intumwa yizerwa imerera uwayitumye,
Kuko ituma shebuja amererwa neza.+
14 Umuntu wiyemera avuga ko azatanga impano ariko ntayitange,+
Ameze nk’ibicu n’umuyaga bidatanga imvura.
15 Iyo wihanganye ushobora kwemeza umuyobozi,
Kandi amagambo arangwa n’ineza umuntu avuga, ashobora gutuma umurwanya cyane acururuka.*+
17 Ntugahore mu rugo rwa mugenzi wawe,
Kugira ngo atazakurambirwa maze akakwanga.
19 Kwiringira umuntu utizerwa* mu gihe ufite ibibazo,
Ni nko kugira iryinyo ricitse n’ikirenge kimugaye.
20 Umuntu uririmbira umuntu wifitiye agahinda mu mutima,+
Aba ameze nk’umuntu ukuramo umwenda hari imbeho,
Cyangwa umuntu usuka divayi isharira ku munyu.
22 Nubigenza utyo, bishobora kumukora ku mutima bigatuma ahinduka akaba umuntu mwiza,*+
Kandi Yehova azabiguhembera.
25 Nk’uko umuntu ufite inyota* anywa amazi akonje maze akumva agaruye imbaraga,
Ni na ko inkuru nziza iturutse mu gihugu cya kure imera.+
26 Umukiranutsi utagaragaza ubutwari ahubwo agashukwa n’umuntu mubi,
Ni nk’isoko y’amazi yanduye cyangwa iriba ryangiritse.