Yesaya
3 Dore Umwami w’ukuri Yehova nyiri ingabo,
Agiye kuvana muri Yerusalemu no mu Buyuda icyo bishingikirijeho cyose n’icyo bafite,
Waba umugati n’amazi,+
2 Umugabo w’umunyambaraga n’umurwanyi,
Umucamanza n’umuhanuzi,+ uragura n’umuyobozi,
4 Nzatuma abana b’abahungu baba abatware babo
Kandi abantu badashyira mu gaciro ni bo bazabategeka.
Umwana w’umuhungu azarwanya umusaza
Kandi umuntu usuzuguritse arwanye umunyacyubahiro.+
6 Buri wese azafata ukuboko k’umuvandimwe we wo mu muryango wa papa we, amubwire ati:
“Ufite umwitero, none ngwino udutegeke.
Ngwino utegeke iki kirundo cy’amatongo.”
7 Na we azabyanga, uwo munsi ababwire ati:
“Sinzapfuka ibikomere byanyu,
Nta byokurya cyangwa imyenda mfite mu nzu yanjye.
Ntimungire umuyobozi w’abaturage.”
8 Yerusalemu yarasitaye
Na Yuda iragwa,
Kuko mu byo bavuga n’ibyo bakora barwanya Yehova;
Ufite ikuzo ryinshi abona ko bigometse.+
Bagushije ishyano,* kuko ari bo biteje ibyago.
11 Umuntu mubi agushije ishyano.
Azagerwaho n’ibyago
Kuko ibyo yakoze na we ari byo azakorerwa.
12 Abakoresha abantu banjye babagirira nabi
Kandi abagore ni bo babategeka.
Bantu banjye ababayobora barabayobya
Kandi batumye mutabona neza inzira mukwiriye kunyuramo.+
13 Yehova agiye kugushinja;
Arahagurutse kugira ngo asome urubanza yaciriye abantu.
14 Yehova azacira urubanza abayobozi n’abatware b’abantu be.
“Mwatwitse umurima w’imizabibu
Kandi ibyo mwibye abakene biri mu mazu yanyu.+
15 Mutinyuka mute kumenagura abantu banjye
Kandi mugasya umukene?”+ Ni ko Yehova nyiri ingabo, Umwami w’Ikirenga abaza.
16 Yehova aravuga ati: “Kubera ko abakobwa b’i Siyoni ari abibone,
Bakagenda bashinze amajosi,
Bateretse amaso, bakagenda bakimbagira,
Bajegeza ibintu by’imirimbo bambaye ku maguru,
17 Yehova azatuma abakobwa b’i Siyoni barwara ibisebe mu mutwe
Kandi Yehova azambika ubusa uruhanga rwabo.+
18 Uwo munsi Yehova azabambura ubwiza:
Imirimbo yo ku maguru, udutambaro two ku mutwe n’imirimbo ifite ishusho y’ukwezi,+
19 Amaherena, ibikomo n’amavara,
20 Ibitambaro byo mu mutwe, udushene two ku maguru n’imishumi yo mu gituza,
Amacupa babikamo parufe* hamwe n’impigi,*
21 Impeta zo ku ntoki n’amaherena yo ku zuru,
22 Amakanzu yambarwa mu birori n’amakanzu y’inyuma, imyitero n’udusakoshi babikamo amafaranga,
23 Indorerwamo+ bireberamo batwara mu ntoki, imyenda yoroshye,*
Ibitambaro bazingira ku mutwe n’amavara.