Hoseya
5 “Nimwumve ibi mwa batambyi mwe!+
Nimubyitondere mwa Bisirayeli mwe!
Namwe abo mu rugo rw’umwami, nimutege amatwi,
Kuko mugiye gucirwa urubanza
Bitewe n’uko mwateze umutego abantu banjye b’i Misipa,
Mukamera nk’urushundura rutezwe i Tabori.+
3 Nzi neza Abefurayimu,
Kandi Abisirayeli ntibashobora kunyihisha.
Mwa Befurayimu mwe, mwakoze ibikorwa by’ubusambanyi.*
4 Ibikorwa byabo ntibibemerera kugarukira Imana yabo,
Kuko batwawe n’ingeso y’ubusambanyi,+
Kandi ntibamenye Yehova.
5 Ubwibone bw’Abisirayeli ni bwo bubashinja.+
Abisirayeli n’Abefurayimu baguye mu byaha byabo,
Abayuda na bo bagwana na bo.+
6 Bafashe imikumbi yabo n’amatungo yabo bajya gushaka Yehova,
Ariko ntibamubona.
Yari yaramaze kwitandukanya na bo.+
Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, bazaba bashizeho* bo n’igihugu cyabo.
8 Muvugirize ihembe+ i Gibeya. Muvugirize impanda* i Rama!+
Muvugirize urusaku rw’intambara i Beti-aveni.+ Mwa ba Benyamini mwe, turabashyigikiye!
9 Mwa Befurayimu mwe, igihe cyanyu cyo guhanwa nikigera ibizababaho bizatera abantu ubwoba.+
Namenyesheje imiryango ya Isirayeli ibigomba kubaho.
10 Abayobozi b’u Buyuda ni abahemu. Bameze nk’abantu bimura imbibi.*+
Nzabahana cyane ku buryo bizaba bimeze nk’umwuzure w’amazi ubisutseho.
11 Abefurayimu barakandamijwe kandi kuba bararimbuwe byari bikwiriye,
Kuko bari biyemeje kugirana amasezerano n’abanzi babo.+
12 Nzamaraho Abefurayimu
Nk’uko agasimba kangiza igiti kikangirika. Nzibasira Abayuda ku buryo bazamera nk’igiti cyaboze.
13 Abefurayimu baje kumenya ko barwaye, Abayuda na bo bamenya ko barwaye igisebe.
Nuko Abefurayimu bajya muri Ashuri+ batuma ku mwami ukomeye.
Ariko uwo mwami ntiyabashije kubakiza ubwo burwayi,
Kandi ntiyashoboye kubabonera umuti wabakiza icyo gisebe.
14 Nzabera Abefurayimu nk’intare ikiri nto.
Abayuda na bo nzababera nk’intare ifite imbaraga.
15 Nzagenda nisubirire iwanjye kugeza ubwo bazagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze,
Kandi amaherezo bazanshaka.+
Nibagera mu makuba bazanshaka.”+