Amosi
6 “Bazahura n’ibibazo bikomeye abantu b’i Siyoni baguwe neza,
Bamwe bumva ko bafite umutekano ku musozi wa Samariya!+
Ni bo banyacyubahiro bo mu gihugu gikomeye kurusha ibindi,
Kandi ni bo Abisirayeli bagisha inama.
Mumanuke mujye n’i Gati y’Abafilisitiya.
Ese aho hantu haruta ubwami bwanyu bwombi?*
Cyangwa se igihugu cyabo ni kinini kurusha icyanyu?
4 Dore mwiryamira ku buriri butatse amahembe y’inzovu,+ mukagarama mu ntebe nziza,+
Mukarya inyama z’amapfizi y’intama yo mu mukumbi n’iz’ibimasa bibyibushye bikiri bito.+
5 Muhimba indirimbo mukurikije umuziki w’inanga,+
Mukikorera ibikoresho by’umuziki nk’ibyo Dawidi yakoze.+
6 Munywera divayi mu masorori,+
Mukisiga amavuta meza cyane
Ariko ntimubabazwa n’ibyago bizagera kuri Yozefu.+
7 Ni yo mpamvu muzajyanwa ku ngufu mu bindi bihugu muri imbere y’abandi.+
Nanone ibirori byanyu mwararagamo mugaramye ku ntebe nziza munywa inzoga kandi musakuza cyane ntibizongera kubaho.
8 ‘Yehova Umwami w’Ikirenga arirahiye.’+ Ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.
Umujyi wabo n’ibiwurimo byose nzabiha abanzi babo.+
9 “‘“Niyo hagira abantu icumi basigara mu nzu imwe, na bo bazapfa. 10 Mwene wabo* w’umwe muri abo bapfuye azabaterura, abajyane hanze umwe umwe, maze abatwike umwe umwe, kugira ngo akure amagufwa yabo mu nzu. Hanyuma azabaza uwo ari we wese uzaba ari mu cyumba cy’imbere mu nzu ati: ‘hari undi uri kumwe nawe?’ Azamusubiza ati: ‘nta we!’ Na we amubwire ati: ‘ceceka! Iki si igihe cyo kuvuga izina rya Yehova.’”
11 Yehova ni we utanze itegeko.+
Azasenya inzu ikomeye ibe itongo,
Naho inzu nto ihinduke nk’ibishingwe.+
12 Ese amafarashi yashobora kwiruka ku rutare?
Cyangwa se umuntu yaruhingishaho ibimasa?
Dore ubutabera mwabuhinduye nk’igiti cy’uburozi,
No gukiranuka mubihindura nk’igiti gisharira.+
13 Mwishimira ibintu bidafite akamaro,
Kandi mukavuga muti: “Ese imbaraga zacu si zo zatumye dukomera?”+
14 Ni yo mpamvu Yehova Imana nyiri ingabo avuze ati: ‘Mwa Bisirayeli mwe, nzazana abantu bo mu kindi gihugu babatere.+
Bazabakandamiza bahereye ku mupaka wa Rebo-hamati*+ bageze ku Kibaya cya Araba.’”