Kubara
14 Nuko Abisirayeli bose bararira cyane, abantu bakomeza gusakuza, bakesha iryo joro ryose. 2 Abisirayeli bose bitotombera Mose na Aroni, maze barababwira bati: “Iyo tuba twarapfiriye mu gihugu cya Egiputa cyangwa tugapfira muri ubu butayu! 3 Yehova aratujyanira iki muri icyo gihugu kugira ngo twicwe n’inkota? Abagore bacu n’abana bacu bazabatwara. Ubu se koko, ibyiza si uko twakwisubirira muri Egiputa?” 4 Ndetse bageze n’ubwo babwirana bati: “Nimuze twishyirireho umuyobozi maze twisubirire muri Egiputa.”
5 Nuko Mose na Aroni bapfukama imbere y’Abisirayeli bose bakoza imitwe ku butaka. 6 Yosuwa umuhungu wa Nuni na Kalebu umuhungu wa Yefune, bari muri ba bandi bagiye gutata igihugu, baca imyenda bari bambaye 7 maze babwira Abisirayeli bose bati: “Igihugu twagiye gutata, ni igihugu cyiza cyane. 8 Niba Yehova atwishimiye, azatujyana muri icyo gihugu gitemba amata n’ubuki kandi akiduhe. 9 Ariko muramenye ntimwigomeke kuri Yehova. Ntimutinye abantu bo muri icyo gihugu, tuzabatsinda bitatugoye.* Ntibafite uwo kubarinda, ariko twe Yehova ari kumwe natwe. Rwose ntimubatinye.”
10 Ariko Abisirayeli bose bajya inama yo kubatera amabuye. Nuko ubwiza bwa Yehova burabagirana, bugaragarira Abisirayeli bose hejuru y’ihema ryo guhuriramo n’Imana.
11 Yehova abwira Mose ati: “Aba bantu bazansuzugura kugeza ryari? Bazareka kunyizera bageze ryari n’ibitangaza byose nakoreye muri bo? 12 Reka mbateze icyorezo mbamareho maze abe ari wowe uzakomokwaho n’abantu benshi kandi bafite imbaraga kubarusha.”
13 Ariko Mose abwira Yehova ati: “Abo muri Egiputa, aho wakuye abantu bawe ukoresheje imbaraga zawe, byanze bikunze bazabyumva 14 kandi nta kabuza bazabibwira abaturage bo muri iki gihugu. Bumvise ko wowe Yehova uri hagati mu bantu bawe, kandi ko wababonekeye imbonankubone. Nanone bumvise ko uri Yehova kandi ko igicu cyawe gihagarara hejuru yabo, ko ku manywa ubagenda imbere mu nkingi y’igicu, nijoro ukabagenda imbere mu nkingi y’umuriro. 15 Nuramuka wiciye rimwe aba bantu bose, abantu bo mu bindi bihugu bumvise gukomera kwawe nta kabuza bazavuga bati: 16 ‘Yehova yananiwe kugeza aba bantu mu gihugu yarahiye ko azabajyanamo. Ni cyo cyatumye abicira mu butayu.’ 17 None ndakwinginze Yehova, garagaza imbaraga zawe nyinshi nk’uko wavuze uti: 18 ‘Ndi Yehova, Imana itinda kurakara, ifite urukundo rwinshi rudahemuka, ibabarira abantu amakosa n’ibyaha, ariko ntibure guhana uwakoze icyaha kandi ikemera ko abana bagerwaho n’ingaruka z’amakosa ya ba se kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza.’ 19 Ndakwinginze, babarira aba bantu ibyaha byabo, nk’uko wagiye ubababarira kuva muri Egiputa kugeza n’ubu, kuko ufite urukundo rwinshi rudahemuka.”
20 Nuko Yehova aravuga ati: “Ndabababariye nk’uko ubinsabye. 21 Ariko kandi, ndarahiye. Igihe cyose nzaba nkiriho, isi yose izuzura ubwiza bwa Yehova. 22 Abantu bose babonye ubwiza bwanjye n’ibimenyetso nakoreye muri Egiputa no mu butayu, ariko bagakomeza kungerageza inshuro icumi zose kandi ntibanyumvire, 23 ntibazabona igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza. Abansuzuguye bose ntibazakibona. 24 Naho umugaragu wanjye Kalebu we, kuko yari afite imitekerereze itandukanye n’iyabo kandi agakomeza kunyumvira muri byose, nzamujyana mu gihugu yagezemo, kandi abazamukomokaho bazagihabwa. 25 Kubera ko Abamaleki n’Abanyakanani batuye mu bibaya, ejo mu gitondo muzasubire inyuma mwerekeze mu butayu munyuze inzira ijya ku Nyanja Itukura.”
26 Yehova abwira Mose na Aroni ati: 27 “Aba bantu babi bazakomeza kunyitotombera kugeza ryari? Numvise ukuntu Abisirayeli banyitotombera. 28 Babwire uti: ‘Yehova aravuze ati: “Njyewe ubwanjye ndarahiye. Nta kabuza nzabakorera ibyo bavuze! 29 Ababaruwe mwese bafite kuva ku myaka 20 kujyana hejuru, ni ukuvuga abanyitotombeye mwese, muzapfira muri ubu butayu. 30 Ntimuzinjira mu gihugu narahiye ko nzabatuzamo, keretse Kalebu umuhungu wa Yefune na Yosuwa umuhungu wa Nuni.
31 “‘“Kandi abana banyu mwavuze ko abanzi banyu bazatwara, bo nzakibajyanamo, bamenye igihugu mwanze kujyamo. 32 Ariko mwebwe, muzapfira muri ubu butayu nta kabuza. 33 Abana banyu bazamara imyaka 40 ari abashumba mu butayu bazira ko mwampemukiye, kugeza igihe uwa nyuma muri mwe azapfira mu butayu. 34 Nk’uko mwamaze iminsi 40 mutata icyo gihugu, ni na ko muzamara imyaka 40 mugerwaho n’ingaruka z’icyaha cyanyu. Buri munsi uzahwana n’umwaka. Ibyo bizatuma mumenya icyo kunyigomekaho bisobanura.
35 “‘“Njyewe Yehova ndabivuze. Uku ni ko nzagenza aba bantu babi bose bateraniye kundwanya: Bazapfira muri ubu butayu kandi ni ho bazashirira. 36 Abagabo Mose yohereje gutata igihugu, baragarutse batera Abisirayeli bose kumwitotombera kubera ko bazanye inkuru mbi zivuga iby’icyo gihugu. 37 Abo bantu bazanye inkuru mbi zihereranye n’icyo gihugu bazapfira imbere ya Yehova bishwe n’icyorezo. 38 Ariko mu bagiye gutata igihugu, Yosuwa umuhungu wa Nuni na Kalebu umuhungu wa Yefune ni bo bonyine bazarokoka.”’”
39 Mose abwiye Abisirayeli bose ayo magambo, bararira cyane. 40 Nuko bazinduka kare mu gitondo bagerageza kuzamuka ngo bajye mu mpinga y’umusozi, baravuga bati: “Nimuze tuzamuke tujye ha hantu Yehova yavuze, kuko twakoze icyaha.” 41 Ariko Mose arababwira ati: “Kuki mushaka kurenga ku itegeko rya Yehova? Ibyo nta cyo biri bubagezeho. 42 Ntimuzamuke kuko Yehova atari kumwe namwe, nimubikora abanzi banyu barabatsinda. 43 Abamaleki n’Abanyakanani biteguye kubarwanya. Kubera ko mutakomeje kumvira Yehova, Yehova na we ntari bubafashe. Muri bwicishwe inkota.”
44 Nyamara baratinyuka barazamuka bajya mu mpinga y’umusozi, ariko Isanduku y’isezerano rya Yehova iguma mu nkambi kandi na Mose ntiyahava. 45 Nuko Abamaleki n’Abanyakanani bari batuye kuri uwo musozi baramanuka, babagabaho igitero barabatatanya babageza i Horuma.