7 Mu kwezi kwa mbere,+ ari ko kwezi kwa Nisani, mu mwaka wa cumi n’ibiri+ w’ingoma y’Umwami Ahasuwerusi, umuntu akorera Puri+ imbere ya Hamani, ni ukuvuga Ubufindo,+ abukora ashaka kumenya umunsi n’ukwezi, kugeza aho ubufindo bwerekaniye ukwezi kwa cumi n’abiri, ari ko kwezi kwa Adari.+