-
1 Abami 13:2Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
2 Uwo muntu w’Imana abwirijwe n’ijambo rya Yehova, arangurura ijwi avuma icyo gicaniro ati “wa gicaniro we, wa gicaniro we! Yehova aravuze ati ‘mu nzu ya Dawidi hazavuka umwana w’umuhungu uzitwa Yosiya.+ Azagutambiraho abatambyi bo ku tununga bakoserezaho ibitambo, kandi azagutwikiraho amagufwa y’abantu.’ ”+
-
-
2 Abami 23:8Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
8 Hanyuma umwami azana abatambyi bose bari mu migi y’i Buyuda kugira ngo bahumanye utununga abatambyi boserezagaho ibitambo, kuva i Geba+ kugera i Beri-Sheba,+ ngo tutongera gukoreshwa mu gusenga. Asenya utununga twari hafi y’irembo rya Yosuwa umutware w’umugi, ryari ibumoso bw’umuntu winjiye mu marembo y’umugi.
-