-
Zab. 42:Amagambo abanza-11Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
Ku mutware w’abaririmbyi. Masikili ya bene Kora.+
42 Nk’uko imparakazi yifuza cyane imigezi y’amazi,
Ni ko ubugingo bwanjye na bwo bukwifuza cyane Mana!+
2 Koko rero, ubugingo bwanjye bufitiye Imana inyota,+ bufitiye Imana nzima+ inyota.
Nzaza ryari ngo mboneke imbere y’Imana?+
3 Amarira yanjye ni yo yabaye ibyokurya byanjye ku manywa na nijoro.+
Umunsi wose baba bambaza bati “Imana yawe iri he?”+
4 Ibi nzajya mbyibuka maze ubugingo bwanjye bushegeshwe n’ibyiyumvo biniganiramo.+
Najyaga njyana n’imbaga y’abantu,
Nkagenda buhoro buhoro mbarangaje imbere, tukajya mu nzu y’Imana+
Turangurura ijwi ry’ibyishimo no gushimira Imana,+
Ijwi ry’imbaga y’abantu bari mu birori.+
5 Bugingo bwanjye, ni iki gitumye wiheba,+
Kandi ni iki gitumye umbuza amahwemo?+
Tegereza Imana.+
Nzongera nyisingize kuko ari yo impa agakiza gakomeye.+
6 Mana yanjye, ubugingo bwanjye burihebye.+
Ni yo mpamvu nkwibuka,+
Ndi mu gihugu cya Yorodani no mu mpinga za Herumoni,+
Nkakwibuka ndi kuri wa musozi muto.+
7 Imuhengeri hahamagara imuhengeri handi
Iyo humvise amazi yawe adudubiza.
Imivumba yawe n’imiraba yawe yose+
Yarandengeye.+
8 Ku manywa Yehova azategeka ineza ye yuje urukundo inzeho,+
Kandi nijoro nzaririmba indirimbo ye;+
Nzasenga Imana y’ubuzima bwanjye.+
9 Nzabwira Imana yo gitare cyanjye+ nti
“Kuki wanyibagiwe?+
Kuki ngenda mbabaye bitewe n’umwanzi unkandamiza?”+
-
-
Zab. 45:Amagambo abanza-17Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
Ku mutware
w’abaririmbyi b’Amarebe.
Zaburi ya bene Kora. Masikili.
Indirimbo yahimbiwe
abagore bakundwa.
45 Umutima wanjye wasabwe n’ibyishimo bitewe n’ikintu cyiza.+
Ndavuga nti “indirimbo yanjye nayihimbiye umwami.”+
Ururimi rwanjye rube nk’ikaramu+ y’umwandukuzi w’umuhanga.+
2 Uri mwiza cyane kuruta abana b’abantu.+
Mu kanwa kawe haturukamo amagambo meza cyane.+
Ni cyo cyatumye Imana iguha umugisha iteka ryose.+
3 Kenyera inkota yawe+ ku itako wa munyambaraga we,+
Ukenyere icyubahiro cyawe n’ubwiza bwawe buhebuje.+
4 Kenyera ubwiza bwawe buhebuje ukomeze uneshe;+
Urira ifarashi urwanirire ukuri no kwicisha bugufi no gukiranuka,+
Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kuzakwigisha gukora ibintu biteye ubwoba.+
5 Imyambi yawe iratyaye; abantu bo mu mahanga bakomeza kugwa imbere yawe.+
Izahinguranya umutima w’abanzi b’umwami.+
6 Imana ni yo ntebe y’ubwami bwawe kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose;+
Inkoni y’ubwami bwawe ni inkoni yo gukiranuka.+
7 Wakunze gukiranuka+ wanga ubwicamategeko.+
Ni cyo cyatumye Imana, ari na yo Mana yawe,+ igutoranya+ igusutseho amavuta yo kwishima+ kurusha bagenzi bawe.+
8 Imyambaro yawe yose ihumura ishangi n’umusagavu na kesiya;+
Umuzika w’inanga uturuka mu ngoro y’akataraboneka itatswe amahembe y’inzovu,+ watumye wishima.
9 Abakobwa+ b’abami ni bamwe mu bagore bawe b’agaciro kenshi.
Umwamikazi+ ari iburyo bwawe arimbishijwe zahabu yo muri Ofiri.+
15 Bazaza bishimye banezerewe,
Binjire mu ngoro y’umwami.
-