33 Nyuma y’ibyo, Yerobowamu ntiyahindukiye ngo areke inzira ye mbi, ahubwo yongeye gushyiraho abatambyi bo ku tununga abakuye muri rubanda rusanzwe.+ Umuntu wese wabaga abishatse, Yerobowamu yuzuzaga ububasha mu biganza by’uwo muntu,+ akavuga ati “na we nabe umwe mu batambyi bo ku tununga.”