2 Bazayanyanyagiza yaname ku zuba no ku kwezi n’imbere y’ingabo zose zo mu kirere bakundaga, bakazikorera, bakazikurikira,+ bakazishaka kandi bakazikubita imbere.+ Ntazakorakoranywa cyangwa ngo ahambwe, ahubwo azaba nk’amase ku gasozi.”+
4 ‘bazicwa n’indwara+ kandi nta wuzabaririra,+ ndetse nta n’ubwo bazahambwa.+ Bazaba nk’amase ku gasozi,+ kandi bazicwa n’inkota n’inzara,+ intumbi zabo zibe ibyokurya by’ibiguruka byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi.’+