17 “None rero mwana w’umuntu, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘bwira inyoni z’ubwoko bwose n’inyamaswa zose zo mu gasozi+ uti “nimukoranire hamwe muze. Mwese hamwe nimuteranire ku gitambo cyanjye, igitambo gikomeye mbatambira ku misozi ya Isirayeli+ kugira ngo murye inyama munywe n’amaraso.+