16 Amaherezo Yehova abwira Samweli ati “uzakomeza kuririra Sawuli ugeze ryari,+ ko jye namaze kwanga ko akomeza kuba umwami wa Isirayeli?+ Uzuza amavuta+ mu ihembe ryawe ugende. Ngiye kukohereza kuri Yesayi+ w’i Betelehemu, kuko mu bahungu be nabonyemo uzaba umwami.”+