Kuva 6:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Nzabagira ubwoko bwanjye,+ mbe Imana yanyu;+ namwe muzamenya ko ndi Yehova Imana yanyu ubakuye mu buretwa bwo muri Egiputa.+ Kuva 19:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Kandi muzambera ubwami bw’abatambyi n’ishyanga ryera.’+ Ayo ni yo magambo uzabwira Abisirayeli.” Kuva 25:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Kandi muzanyubakire ubuturo kuko nzabamba ihema muri bo.+ Kuva 29:45 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 45 Nzatura hagati mu Bisirayeli kandi nzaba Imana yabo.+ Gutegeka kwa Kabiri 27:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Hanyuma Mose n’abatambyi b’Abalewi babwira Abisirayeli bose bati “Isirayeli we, ceceka utege amatwi. Uyu munsi wabaye ubwoko bwa Yehova Imana yawe.+ Gutegeka kwa Kabiri 32:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Kuko umugabane wa Yehova ari ubwoko bwe;+Yakobo ni we murage yarazwe.+
7 Nzabagira ubwoko bwanjye,+ mbe Imana yanyu;+ namwe muzamenya ko ndi Yehova Imana yanyu ubakuye mu buretwa bwo muri Egiputa.+
9 Hanyuma Mose n’abatambyi b’Abalewi babwira Abisirayeli bose bati “Isirayeli we, ceceka utege amatwi. Uyu munsi wabaye ubwoko bwa Yehova Imana yawe.+