35 Muzagume ku muryango w’ihema ry’ibonaniro amanywa n’ijoro mu gihe cy’iminsi irindwi,+ mukora umurimo w’izamu wategetswe na Yehova+ kugira ngo mudapfa, kuko uko ari ko nabitegetswe.”
33 Aba ni bo baririmbyi+ bari abatware b’imiryango y’Abalewi, babaga bari mu byumba byo kuriramo.+ Bari barasonewe indi mirimo+ kuko ku manywa na nijoro bakoraga uwo murimo.+
15 Ni cyo gituma bari imbere+ y’intebe y’ubwami y’Imana, bakayikorera umurimo wera+ ku manywa na nijoro mu rusengero rwayo; Uwicaye ku ntebe y’ubwami+ azababambaho ihema rye.+