21 Nuko Yehova yohereza umumarayika+ atsemba abagabo bose b’intwari+ kandi b’abanyambaraga, abayobozi n’abatware mu ngabo z’umwami wa Ashuri;+ uwo mwami asubirana mu gihugu cye ikimwaro cyinshi. Nyuma yaho ajya mu nzu y’imana ye, maze abahungu be baraza bamwicisha inkota.+