20 “‘Kera navunaguye umugogo baguhekeshaga,+ ncagagura n’ingoyi zawe. Ariko uravuga uti “sinzagukorera,” kuko wagaramaga utandaraje+ ku gasozi karekare kose no munsi y’igiti gitoshye cyose,+ akaba ari ho usambanira.+
22 Mu bintu byose byangwa urunuka wakoraga no mu buraya bwawe bwose ntiwigeze wibuka iminsi y’ubuto bwawe, igihe wigaraguraga mu maraso yawe wambaye ubusa, uri umutumbure.+