Imigani 19:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Mu mutima w’umuntu habamo imigambi myinshi,+ ariko umugambi wa Yehova ni wo uzahoraho.+ Imigani 21:30 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 30 Nta bwenge, nta n’ubushishozi cyangwa imigambi by’umuntu urwanya Yehova.+ Yesaya 19:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Abatware b’i Sowani+ ni abapfapfa rwose. Naho abanyabwenge bo mu bajyanama ba Farawo, inama yabo ntihuje n’ubwenge.+ Bishoboka bite ko mwabwira Farawo muti “ndi umwana w’abanyabwenge, umwana w’abami ba kera”? 1 Abakorinto 3:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Nanone ngo “Yehova azi ko ibyo abanyabwenge batekereza ari iby’ubusa.”+
11 Abatware b’i Sowani+ ni abapfapfa rwose. Naho abanyabwenge bo mu bajyanama ba Farawo, inama yabo ntihuje n’ubwenge.+ Bishoboka bite ko mwabwira Farawo muti “ndi umwana w’abanyabwenge, umwana w’abami ba kera”?