3 “ndi Umuyahudi+ wavukiye i Taruso ho muri Kilikiya,+ ariko nkaba narigishirijwe muri uyu mugi ku birenge bya Gamaliyeli,+ nigishwa gukurikiza Amategeko ya ba sogokuruza nta guca ku ruhande,+ nkagira ishyaka+ ry’Imana, mbese nk’uko namwe mumeze uyu munsi.