Kuva 32:30 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 30 Bukeye bwaho Mose abwira abantu ati: “Dore mwakoze icyaha gikomeye cyane. Ubu ngiye kuzamuka umusozi ninginge Yehova, ahari yabababarira icyaha cyanyu.”+ Abalewi 16:17 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 17 “Igihe umutambyi azaba agiye kuminjagira amaraso Ahera Cyane kugira ngo ababarirwe ibyaha, abagize umuryango we+ bababarirwe n’Abisirayeli bose+ bababarirwe, ntihazagire undi muntu winjira mu ihema ryo guhuriramo n’Imana kugeza igihe asohokeye. Kubara 15:25 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 25 Umutambyi azatambe ibyo bitambo byose kugira ngo Abisirayeli bababarirwe,+ kuko bazaba babikoze batabizi, kandi bakaba bazaniye Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro, ndetse bagaha Yehova igitambo cyo kubabarirwa ibyaha kubera ikosa bakoze. Abefeso 1:7 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 7 Imana yaratubohoye binyuze ku ncungu Yesu yatanze no ku maraso ye yamenetse.+ Mu by’ukuri, twababariwe ibyaha byacu,+ bitewe n’uko yatugaragarije ineza nyinshi ihebuje. Abaheburayo 2:17 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 17 Ni cyo cyatumye biba ngombwa ko amera nk’“abavandimwe” be muri byose,+ kugira ngo abe umutambyi mukuru w’umunyambabazi kandi wizerwa mu murimo w’Imana bityo atange igitambo+ gituma abantu bababarirwa ibyaha.+
30 Bukeye bwaho Mose abwira abantu ati: “Dore mwakoze icyaha gikomeye cyane. Ubu ngiye kuzamuka umusozi ninginge Yehova, ahari yabababarira icyaha cyanyu.”+
17 “Igihe umutambyi azaba agiye kuminjagira amaraso Ahera Cyane kugira ngo ababarirwe ibyaha, abagize umuryango we+ bababarirwe n’Abisirayeli bose+ bababarirwe, ntihazagire undi muntu winjira mu ihema ryo guhuriramo n’Imana kugeza igihe asohokeye.
25 Umutambyi azatambe ibyo bitambo byose kugira ngo Abisirayeli bababarirwe,+ kuko bazaba babikoze batabizi, kandi bakaba bazaniye Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro, ndetse bagaha Yehova igitambo cyo kubabarirwa ibyaha kubera ikosa bakoze.
7 Imana yaratubohoye binyuze ku ncungu Yesu yatanze no ku maraso ye yamenetse.+ Mu by’ukuri, twababariwe ibyaha byacu,+ bitewe n’uko yatugaragarije ineza nyinshi ihebuje.
17 Ni cyo cyatumye biba ngombwa ko amera nk’“abavandimwe” be muri byose,+ kugira ngo abe umutambyi mukuru w’umunyambabazi kandi wizerwa mu murimo w’Imana bityo atange igitambo+ gituma abantu bababarirwa ibyaha.+