Abalewi
16 Abahungu ba Aroni bombi bamaze gupfa bazira ko baje imbere ya Yehova mu buryo budakwiriye,+ Yehova avugana na Mose. 2 Nuko Yehova abwira Mose ati: “Bwira umuvandimwe wawe Aroni ko atagomba kwinjira uko yishakiye Ahera Cyane,+ imbere ya rido,+ ari na ho hari isanduku* irimo amategeko, kugira ngo adapfa.+ Kuko nzabonekera mu gicu+ hejuru y’iyo sanduku.+
3 “Mbere y’uko Aroni yinjira Ahera Cyane ajye abanza atambe ikimasa kikiri gito ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ atambe n’isekurume* y’intama ibe igitambo gitwikwa n’umuriro.+ 4 Azambare ya kanzu yera+ n’ikabutura,+ akenyere umushumi,+ yambare n’igitambaro kizingirwa ku mutwe.+ Iyo ni imyenda yo gukorana umurimo w’ubutambyi.+ Azakarabe+ maze ayambare.
5 “Azake Abisirayeli+ amasekurume abiri y’ihene akiri mato yo gutamba ngo abe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, n’isekurume y’intama imwe yo gutamba ngo ibe igitambo gitwikwa n’umuriro.
6 “Aroni azazane ikimasa cyo gutamba ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, bityo we+ n’umuryango we bababarirwe ibyaha.
7 “Azafate za hene zombi azizane imbere ya Yehova hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 8 Aroni azakorere ubufindo* izo hene zombi, imwe ibe iya Yehova indi ibe iyo gutwara ibyaha by’abantu.* 9 Aroni azazane ihene ubufindo buzaba bwagaragaje+ ko ari iya Yehova, ayitambe ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. 10 Ariko ihene ubufindo buzaba bwagaragaje ko ari iyo gutwara ibyaha by’abantu* bazayizane imbere ya Yehova ari nzima kugira ngo ababarire abantu ibyaha, maze bajye kuyita mu butayu.+
11 “Aroni azazane ikimasa cyo gutamba ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, bityo we n’umuryango we bababarirwe ibyaha. Hanyuma azabage icyo kimasa kimubere igitambo cyo kubabarirwa ibyaha bye.+
12 “Azafate ibikoresho byo kurahuza+ amakara byuzuye amakara yaka akuye ku muriro wo ku gicaniro*+ kiri imbere ya Yehova, afate n’umubavu usekuye neza wuzuye amashyi,+ abizane Ahera Cyane, imbere ya rido.+ 13 Hanyuma azatwikire umubavu ku muriro imbere ya Yehova,+ umwotsi w’uwo mubavu ukwire hejuru y’umupfundikizo+ w’Isanduku irimo Amategeko*+ kugira ngo adapfa.
14 “Azafate ku maraso y’ikimasa+ akozemo urutoki ayaminjagire imbere y’umupfundikizo mu ruhande rw’iburasirazuba, ayaminjagire inshuro zirindwi imbere y’umupfundikizo.+
15 “Azabage ihene ibe igitambo cyo kubabarira ibyaha by’abantu,+ maze azane amaraso yayo Ahera Cyane, imbere ya rido,+ ayagenze+ nk’uko yagenje amaraso y’ikimasa. Azayaminjagire imbere y’umupfundikizo.
16 “Aroni azeze* Ahera Cyane bitewe no kwigomeka kw’Abisirayeli n’ibyaha byabo byose.+ Nanone azeze ihema ryo guhuriramo n’Imana riri hagati mu Bisirayeli bakora ibikorwa byanduye.*
17 “Igihe umutambyi azaba agiye kuminjagira amaraso Ahera Cyane kugira ngo ababarirwe ibyaha, abagize umuryango we+ bababarirwe n’Abisirayeli bose+ bababarirwe, ntihazagire undi muntu winjira mu ihema ryo guhuriramo n’Imana kugeza igihe asohokeye.
18 “Azasohoke ajye ku gicaniro+ kiri imbere ya Yehova acyeze. Azafate ku maraso y’ikimasa no ku maraso y’ihene ayashyire ku mahembe yose y’igicaniro. 19 Nanone azafate kuri ayo maraso ayakozemo urutoki ayaminjagire ku gicaniro inshuro zirindwi, acyezeho* ibikorwa byanduye by’Abisirayeli.
20 “Narangiza kweza+ Ahera Cyane, ihema ryo guhuriramo n’Imana n’igicaniro,+ azazane ya hene nzima.+ 21 Aroni azarambike ibiganza bye byombi ku mutwe wa ya hene nzima, maze ayivugireho amakosa yose y’Abisirayeli no kwigomeka kwabo n’ibyaha byabo byose, bibe nk’aho abishyize ku mutwe w’iyo hene,+ hanyuma ijyanwe mu butayu n’umuntu watoranyijwe. 22 Bizaba ari nk’aho iyo hene yikoreye ibyaha byabo byose+ ikabijyana mu butayu.+ Azajyane iyo hene mu butayu ayiteyo.+
23 “Aroni azinjire mu ihema ryo guhuriramo n’Imana akuremo imyenda yambaye agiye Ahera Cyane, ayishyire hasi aho. 24 Azakarabire+ ahera maze yambare imyenda ye,+ ajye ku gicaniro yitambire igitambo gitwikwa n’umuriro,+ agitambire n’Abisirayeli,+ ababarirwe kandi na bo bababarirwe.+ 25 Ibinure by’icyo gitambo cyo kubabarirwa ibyaha azabitwikire ku gicaniro.
26 “Uwajyanye ya hene yo gutwara ibyaha by’abantu+ azamese imyenda ye kandi akarabe, hanyuma abone kwinjira mu nkambi.
27 “Ariko cya kimasa cyatanzwe ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, na ya hene yatanzwe ngo ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, amaraso yabyo akajyanwa Ahera Cyane ngo abantu bababarirwe, bazabijyane inyuma y’inkambi. Impu zabyo, inyama zabyo n’ibyo mu mara bazabitwike.+ 28 Uwagiye kubitwika azamese imyenda ye kandi akarabe, hanyuma abone kwinjira mu nkambi.
29 “Iri rizababere itegeko rihoraho: Ku itariki ya cumi y’ukwezi kwa karindwi muzibabaze.* Ntimuzagire umurimo mukora,+ yaba uwavutse ari Umwisirayeli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe. 30 Kuri uwo munsi muziyunga n’Imana+ kugira ngo mwezwe. Muzezwaho ibyaha byanyu byose imbere ya Yehova.+ 31 Uwo munsi uzababere isabato, ni ukuvuga umunsi w’ikiruhuko wihariye kandi muzibabaze.+ Ibyo bizababere itegeko rihoraho.
32 “Umutambyi uzasukwaho amavuta+ kandi agashyirwaho kugira ngo abe umutambyi mukuru+ asimbure papa we,+ azatange ibitambo kugira ngo abantu bababarirwe ibyaha kandi yambare ya myenda y’abatambyi.+ Iyo ni imyenda yo gukorana imirimo y’ubutambyi.+ 33 Azeze Ahera Cyane+ n’ihema ryo guhuriramo n’Imana,+ yeze n’igicaniro.+ Nanone azatambe ibitambo kugira ngo abatambyi ndetse n’Abisirayeli bose+ bababarirwe. 34 Iryo rizababere itegeko rihoraho,+ kugira ngo rimwe mu mwaka+ mujye mutambira Abisirayeli ibitambo, bityo bababarirwe ibyaha byabo byose.”
Nuko abikora nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.