-
Gutegeka kwa Kabiri 29:22-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 “Abazabakomokaho n’umunyamahanga uzava mu gihugu cya kure, bazabona ibyago byose n’indwara Yehova azateza igihugu cyanyu. 23 Nanone bazabona amazuku,* umunyu n’inkongi y’umuriro bizatuma igihugu cyose kidahingwa, cyangwa ngo hagire ikintu kimera cyangwa ngo gikurire mu butaka bwacyo, nk’uko byagenze mu gihe cy’irimbuka rya Sodomu na Gomora,+ Adima na Zeboyimu,+ Yehova yarimbuye afite uburakari n’umujinya mwinshi. 24 Ibyo bizatuma bo n’abantu bo mu bihugu byose bibaza bati: ‘kuki Yehova yakoreye iki gihugu ibintu nk’ibi?+ Ni iki cyatumye agira uburakari bukaze bigeze aha?’
-
-
Yeremiya 18:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
Umuntu wese uzajya uhanyura azajya acyitegereza afite ubwoba maze azunguze umutwe.+
-