Gutegeka kwa Kabiri
28 “Nimwumvira Yehova Imana yanyu, mugakurikiza amategeko ye yose mbategeka uyu munsi, Yehova Imana yanyu azabashyira hejuru abarutishe abantu bo mu bindi bihugu byose byo ku isi.+ 2 Nimukomeza kumvira Yehova Imana yanyu, dore imigisha yose izabageraho:+
3 “Muzahabwa umugisha muri mu mujyi, muhabwe n’umugisha muri mu cyaro.+
4 “Azaha umugisha abana banyu,+ ahe umugisha ibyera mu butaka bwanyu, ahe umugisha amatungo yanyu, inka zanyu n’intama zanyu.+
5 “Azaha umugisha ibitebo byanyu+ n’ibyo muponderamo imigati.*+
6 “Azabaha umugisha mu byo muzakora byose.
7 “Yehova azatuma mutsinda+ abanzi banyu bazabatera. Bazabatera bishyize hamwe ariko bazabahunga batatanye.+ 8 Yehova azaha umugisha aho mubika imyaka,+ abahe imigisha mu byo muzakora byose. Yehova Imana yanyu azabaha imigisha mu gihugu agiye kubaha. 9 Nimukomeza gukurikiza amategeko ya Yehova Imana yanyu kandi mukamwumvira muri byose, Yehova azabagira abantu be bera+ nk’uko yabibarahiriye.+ 10 Abantu bose bo mu isi bazibonera ko mwitirirwa izina rya Yehova+ kandi bazabatinya.+
11 “Nimugera mu gihugu Yehova yarahiye ba sogokuruza banyu ko azabaha,+ Yehova Imana yanyu azatuma mugira abana benshi cyane, amatungo yanyu abe menshi cyane n’ibyera mu mirima yanyu bibe byinshi cyane.+ 12 Nk’uko umuntu afungura aho abika kugira ngo akuremo ibintu byiza birimo, ni ko Yehova azafungura ijuru kugira ngo abahe imvura. Azagusha imvura mu gihugu cyanyu mu gihe cyayo,+ abahe imigisha mu byo mukora byose. Muzajya muguriza abantu bo mu bihugu byinshi ariko mwebwe ntimuzakenera kuguza.+ 13 Nimukomeza kumvira amategeko ya Yehova Imana yanyu mbategeka uyu munsi mukayitondera kandi mukayakurikiza, Yehova azabashyira imbere,+ ntazabashyira inyuma. Nanone ntazemera ko babategeka. Muzaba hejuru yabo, ntimuzigera muba hasi yabo. 14 Ntimuzarenge ku mategeko mbategeka uyu munsi,+ ngo musenge izindi mana cyangwa ngo muzikorere.+
15 “Nimutumvira Yehova Imana yanyu, ngo mwitondere amabwiriza n’amategeko yose mbategeka uyu munsi, dore ibyago byose bizabageraho:+
16 “Muzagirira ibyago mu mujyi, mubigirire no mu cyaro.+
17 “Muzagerwaho n’ibyago kuko ibitebo byanyu+ n’ibyo muponderamo imigati bizabamo ubusa.+
18 “Abana banyu bazaba bake,+ ubutaka bwanyu ntibuzera kandi inyana zanyu n’abana b’intama zanyu bizaba bike.+
19 “Muzagira ibyago mu byo muzakora byose.
20 “Yehova azabateza ibyago, urujijo n’ibihano mu byo muzagerageza gukora byose, kugeza igihe muzarimbukira vuba mugashira bitewe n’ibikorwa byanyu bibi, kuko muzaba mwaramutaye.+ 21 Yehova azabateza indwara y’icyorezo muyimarane igihe kirekire, kugeza aho azabarimburira akabakura mu gihugu mugiye kwigarurira.+ 22 Yehova azabateza indwara y’igituntu, guhinda umuriro,+ gufuruta, icyokere cyinshi, inkota,+ amapfa n’uruhumbu+ kandi bizabakurikirana kugeza igihe murimbukiye. 23 Ijuru ntirizatanga imvura* kandi n’ubutaka ntibuzera.*+ 24 Aho kugusha imvura, Yehova azagusha mu gihugu cyanyu ivumbi n’umukungugu. Bizava mu ijuru bibitureho kugeza igihe murimbukiye. 25 Yehova azatuma abanzi banyu babatsinda.+ Muzabatera mwishyize hamwe ariko muzabahunga mutatanye. Ubwami bwose bwo mu isi buzaterwa ubwoba no kubona ibibabayeho.+ 26 Imirambo yanyu izaribwa n’ibiguruka byo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi, kandi nta wuzabitera ubwoba.+
27 “Yehova azabateza ibibyimba byo muri Egiputa, abateze indwara ituma amara asohoka,* abateze ubuheri no kurwara ibintu ku ruhu, kandi ntimuzigera mubikira. 28 Yehova azabateza ibisazi, ubuhumyi+ no kujijwa. 29 Muzagenda mukabakaba kandi ari ku manywa nk’uko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona agenda akabakaba mu mwijima,+ kandi nta cyo muzageraho. Bazahora babariganya, babiba kandi nta wuzabatabara.+ 30 Umuntu azajya arambagiza umukobwa undi mugabo amufate ku ngufu.+ Muzubaka amazu ariko ntimuzayaturamo. Muzatera imizabibu ariko ntimuzayisarura.+ 31 Ibimasa byanyu bazabibagira imbere yanyu ariko ntimuzabiryaho. Indogobe zanyu bazazitwara mureba ariko ntizizigera zibagarukira. Intama zanyu zizahabwa abanzi banyu kandi ntimuzabona ubatabara. 32 Abahungu banyu n’abakobwa banyu bazabatwara babajyane mu bindi bihugu+ mubireba n’amaso yanyu. Muzahora mwifuza kongera kubabona ariko nta cyo muzabikoraho. 33 Ibizera mu mirima yanyu n’ibyo muzasarura byose bizaribwa n’abantu mutigeze mumenya.+ Bazajya bahora babariganya kandi babagirira nabi cyane. 34 Ibyo amaso yanyu azabona bizabatesha umutwe.
35 “Yehova azabateza ibibyimba bibabaza cyane bibafate mu mavi no ku maguru, bihere munsi y’ikirenge bigeze ku mutwe, kandi ntimuzabikira. 36 Mwebwe n’umwami muzishyiriraho ngo abategeke, Yehova azabajyana mu gihugu mutigeze mumenya,+ yaba mwe cyangwa ba sogokuruza banyu kandi nimugerayo muzakorera izindi mana z’ibiti n’amabuye.+ 37 Abantu bazajya babareba bumirwe babaseke kandi abantu bo mu bihugu byose Yehova azabajyanamo bazajya babasuzugura.+
38 “Muzajya mutera imbuto nyinshi mu mirima yanyu ariko musarure bike+ kuko ibindi bizaribwa n’inzige. 39 Muzatera imizabibu muyihingire ariko ntimuzanywa divayi cyangwa ngo mugire imizabibu musarura+ kuko izajya iribwa n’inyo. 40 Muzatera ibiti by’imyelayo mu gihugu cyanyu cyose ariko ntimuzabona amavuta yo kwisiga kuko imyelayo yanyu izajya igwa hasi itarera. 41 Muzabyara abahungu n’abakobwa ariko ntibazakomeza kuba abanyu kuko bazabajyana ku ngufu mu gihugu kitari icyanyu.+ 42 Ibiti byanyu byose n’ibyeze mu mirima yanyu byose bizaribwa n’udukoko tuguruka. 43 Abanyamahanga batuye muri mwe bazagenda barushaho gukomera, naho mwebwe murusheho gusubira inyuma. 44 Bazajya babaguriza ariko mwe ntimuzigera mubaguriza.+ Bazajya batera imbere naho mwe musigare inyuma.+
45 “Nimutumvira Yehova Imana yanyu ngo mukurikize amabwiriza n’amategeko yose yabategetse,+ ibyo byago byose+ bizabageraho, bibakurikirane kugeza aho muzarimbukira.+ 46 Bizabagumaho mwe n’abazabakomokaho, bibe ikimenyetso n’umuburo kugeza iteka ryose,+ 47 bitewe n’uko muzaba mutarakoreye Yehova Imana yanyu mwishimye kandi mufite umunezero wo mu mutima, igihe mwari mufite ibintu byiza byinshi.+ 48 Yehova azabateza abanzi banyu mubakorere+ mushonje,+ mufite inyota, mutagira icyo kwambara kandi muri abakene cyane. Azatuma abanzi banyu babakandamiza, kugeza aho babarimburiye.
49 “Yehova azabateza abantu bo mu gihugu cya kure,+ baze baturutse ku mpera y’isi, baze bihuta cyane nka kagoma+ ibonye icyo irya kandi bavuga ururimi mutumva.+ 50 Bazaba ari abagome cyane, batagirira impuhwe umusaza cyangwa ngo bababarire umusore.+ 51 Bazarya amatungo yanyu n’ibyeze mu mirima yanyu, kugeza aho muzarimbukira. Ntibazabasigira ibinyampeke, divayi nshya, amavuta, inka cyangwa intama, kugeza igihe babarimburiye.+ 52 Bazabagotera mu mijyi yanyu yose kugeza aho inkuta zanyu ndende kandi zikomeye mwiringiraga zo mu gihugu cyanyu cyose zizagwira hasi. Bazabagotera mu mijyi yose yo mu gihugu Yehova Imana yanyu azaba yarabahaye.+ 53 Icyo gihe abanzi banyu bazabagota muhangayike cyane ku buryo muzarya abana banyu, mukarya inyama z’abahungu n’abakobwa banyu+ Yehova Imana yanyu yabahaye.
54 “Ndetse n’umugabo w’umugwaneza kandi wita ku bandi wo muri mwe, ntazagirira impuhwe umuvandimwe we, umugore we akunda cyane cyangwa abana azaba asigaranye, 55 kandi ntazabaha ku nyama z’abana be azarya kuko nta cyo azaba asigaranye bitewe n’akaga no kwiheba azatezwa n’abanzi banyu bazabagotera mu mijyi yanyu yose.+ 56 N’umugore wo muri mwe warenzwe, wumva adashobora no gukandagiza ikirenge hasi,+ ntazagirira impuhwe umugabo we akunda cyane, umuhungu we cyangwa umukobwa we, 57 kandi ntazabaha ku ngobyi ivuye mu nda ye no ku nyama z’umwana azaba yabyaye, kuko azabirya yihishe bitewe no kubura byose, biturutse ku kaga no kwiheba azatezwa n’abanzi banyu bazabagotera mu mijyi yanyu.
58 “Nimutitondera Amategeko yose yanditse muri iki gitabo+ ngo muyakurikize, bityo ngo mutinye izina ry’icyubahiro kandi riteye ubwoba ry’Imana,+ ari ryo Yehova+ Imana yanyu, 59 mwebwe n’ababakomokaho Yehova azabateza ibyago bikomeye bimare igihe kirekire,+ abateze indwara zikaze kandi zidakira. 60 Azabateza indwara zose zo muri Egiputa mwabonye mukagira ubwoba, mumare igihe kirekire cyane muzirwaye. 61 Nanone Yehova azabateza indwara n’ibyago bitanditse muri iki gitabo cy’Amategeko, kugeza aho muzarimbukira. 62 Nubwo muzaba mwarabaye benshi cyane mungana n’inyenyeri zo mu kirere,+ nimutumvira Yehova Imana yanyu muzasigara muri bake cyane.+
63 “Nk’uko Yehova yishimiye kubagirira neza kandi agatuma muba benshi, ni ko Yehova azishimira kubarimbura mugashiraho. Muzashira mu gihugu mugiye kwigarurira.
64 “Yehova azabatatanyiriza mu bindi bihugu byose, kuva ku mpera imwe y’isi kugera ku yindi,+ kandi nimugerayo muzakorera izindi mana mutigeze mumenya, yaba mwebwe cyangwa ba sogokuruza banyu, ni ukuvuga imana z’ibiti n’amabuye.+ 65 Nimugera muri ibyo bihugu, ntimuzagira amahoro+ kandi ntimuzabona aho muruhukira. Yehova azatuma mukuka umutima muri muri ibyo bihugu,+ atume amaso yanyu atareba neza kandi mwihebe.+ 66 Muzagera mu kaga gakomeye cyane kandi muzajya muhorana ubwoba ku manywa na nijoro, mutizeye ko muri buramuke. 67 Mu gitondo buri wese azajya avuga ati: ‘si njye uri bubone bwira!’ Nibumara kwira muvuge muti: ‘si njye uri bubone bucya!’ Ibyo muzaba mubitewe n’ibizaba byabakuye umutima ndetse n’ibyo muzaba mubona. 68 Yehova azabasubiza muri Egiputa abajyanye mu bwato, abanyuze mu nzira nababwiye nti: ‘ntimuzongera kuyinyuramo ukundi.’ Muzigurisha ku banzi banyu ngo mubabere abaja n’abagaragu ariko ntimuzabona ubagura.”