-
1 Abami 8:35, 36Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
35 “Ijuru nirikingwa imvura ikabura+ bitewe n’uko bagukoshereje+ maze bagasenga berekeye aha hantu, bagasingiza izina ryawe, bagahindukira bakareka ibyaha byabo bitewe n’uko wabahannye,*+ 36 icyo gihe uzumve uri mu ijuru, ubabarire abagaragu bawe, ari bo Bisirayeli icyaha cyabo, kuko uzabigisha+ inzira nziza bakwiriye kugenderamo. Uzagushe imvura mu gihugu cyawe+ wahaye abantu bawe ngo kibabere umurage.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 7:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Ninkinga ijuru imvura ikabura, ngategeka inzige* zikangiza ibimera byo mu gihugu cyangwa ngateza abantu banjye icyorezo, 14 abantu banjye bitirirwa izina ryanjye+ nibicisha bugufi+ bagasenga, bakanshaka, bakareka ibikorwa byabo bibi,+ nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire icyaha cyabo, nkize igihugu cyabo.+
-