Gutegeka kwa Kabiri 15:10 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 10 Mujye mugira ubuntu mugire icyo muha abavandimwe banyu+ kandi mubikore mubikuye ku mutima. Ibyo ni byo bizatuma Yehova Imana yanyu abaha imigisha mu byo mukora byose no mu mishinga yanyu yose.+ Zab. 41:1 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 41 Ugira ibyishimo ni uwita ku woroheje.+ Ku munsi w’amakuba Yehova azamukiza. Imigani 11:24 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 24 Habaho umuntu ugira ubuntu agakunda gutanga, nyamara agakomeza kugira ibintu byinshi.+ Undi we akifata ntatange ibyo yari akwiriye gutanga, ariko bikamutera ubukene gusa.+ Imigani 19:17 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 17 Ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova,+Kandi azamuhembera iyo neza.+ Malaki 3:10 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 10 Nimuzane ibya cumi byose mu bubiko bw’inzu yanjye,+ maze mu nzu yanjye habemo ibyokurya.+ Nimubingeragereshe,” ni ko Yehova nyiri ingabo avuze, “murebe ko ntazabafungurira ijuru,+ nkabaha imigisha myinshi cyane ku buryo nta cyo mubura.”*+ Luka 6:35 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 35 Mwe ntimukabigenze gutyo. Ahubwo mukomeze gukunda abanzi banyu, mugire neza, kandi mugurize abantu mutiteze ko bazabishyura.+ Icyo gihe ni bwo muzabona imigisha myinshi, kandi muzaba abana b’Isumbabyose, kuko igirira neza indashima n’abagome.+
10 Mujye mugira ubuntu mugire icyo muha abavandimwe banyu+ kandi mubikore mubikuye ku mutima. Ibyo ni byo bizatuma Yehova Imana yanyu abaha imigisha mu byo mukora byose no mu mishinga yanyu yose.+
24 Habaho umuntu ugira ubuntu agakunda gutanga, nyamara agakomeza kugira ibintu byinshi.+ Undi we akifata ntatange ibyo yari akwiriye gutanga, ariko bikamutera ubukene gusa.+
10 Nimuzane ibya cumi byose mu bubiko bw’inzu yanjye,+ maze mu nzu yanjye habemo ibyokurya.+ Nimubingeragereshe,” ni ko Yehova nyiri ingabo avuze, “murebe ko ntazabafungurira ijuru,+ nkabaha imigisha myinshi cyane ku buryo nta cyo mubura.”*+
35 Mwe ntimukabigenze gutyo. Ahubwo mukomeze gukunda abanzi banyu, mugire neza, kandi mugurize abantu mutiteze ko bazabishyura.+ Icyo gihe ni bwo muzabona imigisha myinshi, kandi muzaba abana b’Isumbabyose, kuko igirira neza indashima n’abagome.+