Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
41 Ugira ibyishimo ni uwita ku woroheje.+
Ku munsi w’amakuba Yehova azamukiza.
2 Yehova ubwe azamurinda atume akomeza kubaho.
Azaba mu isi yishimye.+
Imana ntizemera ko abanzi be bamukorera ibyo bashaka.+
3 Yehova azamwiyegamiza igihe azaba ari ku buriri arwariyeho.+
Ni we uzamwitaho igihe azaba ari ku buriri bwe arwaye.
4 Naravuze nti: “Yehova, ungirire neza.+
Nagucumuyeho+ ariko mbabarira unkize.”+
5 Abanzi banjye bamvugaho ibibi bati:
“Azapfa ryari ngo yibagirane?”
6 Niyo hagize umwe muri bo uza kunsura, aba andyarya,
Anshakishaho ibibi ajya kuvuga,
Hanyuma yasohoka akajya kubikwirakwiza hanze.
7 Abanyanga bose bishyira hamwe bakongorerana.
Bacura imigambi yo kungirira nabi, bakavuga bati:
8 “Ibyago byamugezeho.
Ubwo aryamye hasi ntazongera kwegura umutwe.”+
10 Ariko wowe Yehova, ungirire neza umpagurutse,
Kugira ngo mbishyure ibibi bankoreye.
12 Uranshyigikira kuko ndi indahemuka.+
Nzi neza ko uzakomeza kunkunda kugeza iteka ryose.+
Amen! Amen!