12 Nk’uko umuntu afungura aho abika kugira ngo akuremo ibintu byiza birimo, ni ko Yehova azafungura ijuru kugira ngo abahe imvura. Azagusha imvura mu gihugu cyanyu mu gihe cyayo,+ abahe imigisha mu byo mukora byose. Muzajya muguriza abantu bo mu bihugu byinshi ariko mwebwe ntimuzakenera kuguza.+