-
Abacamanza 20:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Uwo munsi abo mu muryango wa Benyamini bahuriye hamwe baturutse mu mijyi yose, ni ukuvuga abantu 26.000 bakoresha inkota, hiyongeraho n’abagabo 700 batoranyijwe b’i Gibeya.
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 12:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Aba ni bo basanze Dawidi i Sikulagi+ igihe atashoboraga kujya aho ashaka bitewe no kwihisha Sawuli+ umuhungu wa Kishi. Bari abasirikare b’abanyambaraga bamufashaga mu ntambara.+ 2 Bari bafite imiheto, bagakoresha ukuboko kw’iburyo n’ukw’ibumoso+ batera amabuye y’imihumetso+ cyangwa barasa imyambi bakoresheje imiheto. Bari abavandimwe ba Sawuli bo mu muryango wa Benyamini.+
-