6Mu mwaka wa 480, nyuma y’aho Abisirayeli* baviriye mu gihugu cya Egiputa,+ Salomo yatangiye kubakira Yehova inzu.*+ Hari mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwe muri Isirayeli, mu kwezi kwa Zivu,*+ ari ko kwezi kwa kabiri.
14 Nanone ibikoresho bya zahabu n’iby’ifeza byo mu nzu y’Imana Nebukadinezari yari yaravanye mu rusengero rw’i Yerusalemu akabijyana mu rusengero rw’i Babuloni,+ Umwami Kuro yabivanyemo abiha umugabo witwa Sheshibazari,*+ ari na we yagize guverineri.+