11 “Nuko rero mwana wanjye, Yehova azabane nawe, maze uzashobore kubakira Yehova Imana yawe inzu, nk’uko yabikuvuzeho.+ 12 Icyakora Yehova naguha gutegeka Isirayeli azaguhe ubwenge no kujijuka,+ kugira ngo uzakomeze kumvira amategeko ya Yehova Imana yawe.+